_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics

Urukiko rwongeye gusubika umwanzuro w’ubujurire bwa Lt Joel Mutabazi

Urukiko rw’ubujurire i Kigali kuri uyu wa Gatanu taliki ya 08 Ugushyingo,rwasubitse gutangaza umwanzuro ku bujurire bwa Lt Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu,ku nshuro ya gatatu kuva mu kwezi k’Ukwakira.

Mu 2014 Lt Mutabazi yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Yari ahamijwe ibyaha byo gushaka kwica umukuru w’igihugu no gukwirakwiza ibihuha byangisha ubutegetsi.

Lt Mutabazi - ufatwa nk’uwari ukuriye itsinda ry’abo bareganwa - ahakana ibi byaha.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu nibwo yatangiye kuburanishwa mu bujurire, umwanzuro ku bujurire bwe wagombaga gusomwa tariki 04 z’ukwezi kwa 10, urasubikwa wimurirwa tariki 18/10 .

Uwo munsi ugeze nabwo wongeye gusubikwa ushyirwa uyu munsi tariki 08/11.
Uyu munsi nabwo byatangajwe ko kubera ubunini bwa dosiye urukiko rutararangiza kuyitegura nk’uko abari muri uru rubanza babibwiye BBC.

Umwanzuro w’urukiko ubu wimuriwe tariki 15 z’uku kwezi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X