Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Urutonde rw’abakinnyi 23 umutoza yahisemo kujyana muri Guinea

Mu mukino wa 3 mu itsinda H Amavubi y’u Rwanda aherereyemo mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’umwaka wa 2019 kizabera mu gihugu cya Cameroon;Umutoza Mashami Vincent utoza iyi kipe y’u Rwanda igomba kwakirwa na Guinea yatangaje abakinnyi 23 azifashisha.

Ni umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa 5 ku isaha ya saa 18:30 niba nta gihindutse ukabera muri Guinea mu murwa mukuru Conakry aho Amavubi ya nyuma muri iri tsinda azaba yakiriwe na Guinea yambere muri iri tsinda.

Umutoza Mashami Vincent ufite akazi gakomeye ko gutsindira muri Guinea ngo abone amanota ya mbere

Biteganyijwe ko aba basore ndetse na staff bahaguruka ku isaha ya 16:20 bagende n’indege ya Ethiopian.

Abakinnyi 23 Amavubi aza kujyana muri Guinea:

ABAZAMU:

Kwizera Olivier (Free State Stars/Africa y’Epfo)
Kimenyi Yves (APR FC/Rwanda)
ABAKINA INYUMA:

Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Ububiligi)
Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC)
Rugwiro Herve (APR FC)
Manzi Thierry (Rayon Sports FC)
Fitina Ombolenga (APR FC)
Imanishimwe Emmanuel (APR FC)
Eric Rutanga (Rayon Sports FC)
Rusheshangoga Michel (APR FC)
ABAKINA HAGATI:

Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)
Muhire Kevin (Rayon Sports FC)
Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Ububiligi)
Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania)
Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC),
Buteera Andrew (APR FC)
Niyonzima Ally (AS Kigali)
Iranzi Jean Claude (APR FC)
ABATAHA IZAMU:

Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania)
Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt)

Rutahizamu Meddie Kagere niwe uhanzwe ijisho n’abanyarwanda benshi

Umukinnyi Salomon Nirisarike ndetse na Djihad Bizimana bazahurira na bagenzi babo muri Guinea.Amavubi yatsinzwe imikino 2 yose iheruka (Centrafrique na Cote d’ivoire) mu gihe Guinea yose yayitsinze (Cote d’ivoire iwayo na centrafrique).Byumvikana ko u Rwanda ari urwanyuma ntanota rufite mu gihe Cote d’ivoire na Centrafrique zifite 3 kuri buri kipe.

Machad Richard Nshimiyimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BARAKA ERNEST - 9/10/2018 saa 12:28

MUTUBWIRE ABAZABANZA MUKIBUGA NA SYSTEME Y'UMUTOZA AKORESHA. AMAVUBI OYE OYE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X