_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RIB yataye muri yombi umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’ishuri College Adventiste de Gitwe, Nshimiyimana Gilbert, ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.

Ku rubuga rwa Twitter, RIB yavuze ko ibyo uyu muyobozi w’ishuri akekwaho binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kandi rwatangaje ko ruboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’Abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini.

RIB ikaba yasabye abayobozi b’amashuri kubahiriza ubwo burenganzira.
Mbere yuko uyu muyobozi afungwa, Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura kuwa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019, yari yatangaje ko ibyo guhatira abana kuyoboka idini bitemewe, ko ndetse ari ukubafatirana, ndetse asaba inzego bireba zirimo na RIB kubikurikirana.

Dr. Mutimura yanditse kuri Twitter ati "Ibi ni uburyo bwo gufatirana abanyeshuri bakiri bato, bibambura uburenganzira bwo kwihitiramo.Turasaba inzego zibishinzwe za Leta nka RIB gukurikirana abayobozi nk’aba n’abandi bose bakora muri ubwo buryo kugira ngo bicike mu mashuri".

Ibi n’uburyo bwo gufatirana abanyeshuri bakiri bato, bibambura uburenganzira bwo kwihitiramo.Turasaba inzego zibishinzwe za Leta nka RIB gukurikirana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joe - 9/11/2019 saa 18:55

Ariko ibi byo nibiki guhatira umunyeshuri byakozwe gute ko bitumvikana yamukubise se ? Yamwirukanye se ? Mbere yo kujya kwigayo yari azi ko ar abanyesabato ? Byumvikana ko hari hmwihariko bafite nk uko Nandi mashuri ashingiye kuri religion afite uwihariko. Muri make ?????????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X