BYAMUKAMA Ezra - 12/03/2017 saa 17:31

Gutera akabariro ni itegeko ry'imana.Ndetse PAWULO yasabye abagore n'abagabo b'abakristo arababwira ati "NTIMUKIMANE".Bisome muli 1 Corinthians 7:5.Imana ishaka ko twishimana n'abagore bacu binyuze kuli sex (Imigani 5:15-20).Ni byo koko,sex ituma abashakanye bishimisha.Gusa mujye mumenya ko imana yaturemye,yarangiza ikaduha amategeko.Birababaje kubona hafi y'abantu bose batuye isi bica amategeko y'imana.Urugero,abantu basambana babarirwa muli za Billions/Miliyari.Abiba,abarwana,abicana,abangana,abasengera mu madini yigisha ibinyoma etc...nabo babarirwa mu zindi Billions.Nubwo babwirizwa,banga guhinduka.Niyo mpamvu Bible ivuga ko abantu imana izica ku munsi w'imperuka bazaba ari benshi cyane (Yeremiya 25:33).Bizagenda nkuko byagenze mu gihe cya NOWA.Imana yishe abantu bose bali batuye isi,hasigara abantu umunani gusa bakoreraga imana.Abandi biberaga mu byisi gusa nkuko tubisoma muli Matayo 24:37-39.N'ubu niko bimeze.Abantu ntabwo bashaka kumva ibyo tubabwiriza.Batubwira ko nta mwanya bafite.Mujye mumenya ko abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk'abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4 na Romans 8:7.Nimukanguke.Nimwanga namwe muzarimbuka ku munsi w'imperuka.Abazarokoka bazaba muli paradizo iteka ryose.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.