KIDEGA SAM - 25/07/2017 saa 11:52

Aba ni abakobwa bakomoka mu miryango ikize.Gukira ni byiza cyane.Ariko nkuko Bible ivuga muli 1 Timote 6:10,ubukire akenshi butuma abantu bajya kure y'imana kandi bagakora ibintu byinshi bibi.Bakibwira ko ubuzima bivuga amafranga.Aba bakobwa tubona,babana n'aba basore byitwa ko bakundana.Ngo ni umukunzi we.Gukundana Bible ivuga,ntabwo ari bene ibi abantu babana bataranyuze mu mategeko.Kuko akenshi,iyo bahararukanye,baratandukana.Kandi akenshi bararyamana.Reba nawe kugirango umuntu agute,yishakire undi,kandi waramwambariye ubusa.Ibyo se nibyo gukundana?? Ni ryari abantu bazamenya ubuzima nyakuri?Imana idashobora kubeshya,yatwijeje ko izaha abantu bayumvira ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Nta kindi idusaba,uretse kuyumvira.Urugero,tugomba kwirinda ubusambanyi no kwirinda kubana n'abantu batari abagabo cyangwa abagore bacu.Bibabaza imana cyane kuko akenshi bijyana mu busambanyi.Kuki abantu basuzugura imana yabaremye?Kuki abantu bishimisha mu byaha? Abantu bose basuzugura imana,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka.Iyo bapfuye biba birangiye.Ariko abantu bayumvira,nubwo ari bake cyane,nibo bonyine bazaba muli Paradizo.Nubwo bapfa nk'abandi bose,imana izabazura ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Ntimugashukwe n'ubukire bw'iyi si.Turabuta tugapfa,tukaba zero.Ariko abantu bashaka imana kandi bakayumvira,bazazuka (Yohana 11:25).NIMUKANGUKE.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.