UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 28/11/2017 saa 11:43

Njye sinirwa mu mpaka Z'AMASHUSHO, niba TUTAYAFATA NK'UKO DUFATA IFOTO y'umuntu dukunda, Ahubwo ndabaza nti: KUKI AMATEGEKO Y'IMANA 10 Dusoma muri Bibiliya Ntagatifu, ATANDUKANYE NAYO TWIGISHIJWE muri Kiliziya Gaturika ? Dore uko Bibiliya Ntagatifu ivuga AMATEGEKO 10; ITEGEKO rya-1- (Iyimukamisiri :20:3) «Nta mana zindi uzagira kereka jyewe.» ITEGEKO -2- ( Iyimukamisiri :20:4) «NTUZIKORERE ISHUSHO ry’iribazanyo...» ITEGEKO -3- (Iyimukamisiri :20:7) «Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe...» ITEGEKO -4- (Iyimukamisiri :20:8) « Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana.» ITEGEKO -5- (Iyimukamisiri :20:12) «Wubahe so na nyoko...» ITEGEKO -6-( Iyimukamisiri :20:13) «Ntuzice...» ITEGEKO -7- ( Iyimukamisiri :20:14) « Ntuzasambane.» ITEGEKO-8- ( Iyimukamisiri :20:15) «Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu» ITEGEKO -9- ( Iyimukamisiri :20:16) «Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.» ITEGEKO-10- Iyimukamisiri :20:17 «NTUZARARIKIRE INZU ya mugenzi wawe, ntuzararikire UMUGORE wa mugenzi wawe, cyangwa UMUGARAGU we cyangwa UMUJA we cyangwa INKA ye cyangwa INDOGOBE ye, MBESE IKINTU cya mugenzi wawe ICYO ARI CYO CYOSE.» NONEHO DUSESENGURE: Soma ITEGEKO -2- Riravuga ngo : NTUZIKORERE ISHUSHO RY'IRIBAZANYO... >> ESE KUKI IRI TEGEKO BARIKUYEMO, ritari mu yigishwa muri Kiliziya Gaturika kandi RIRI MURI BIBILIYA NTAGATIFU ? * Soma itegeko rya-9 n'irya10 - Irya 9: «NTUZAVUGE IBINYOMA...» Irya10: « NTUZARARIKIRE INZU ya mugenzi wawe, ntuzararikire UMUGORE wa mugenzi wawe, cga UMUGARAGU we, cga UMUJA we... MBESE IKINTU cya mugenzi wawe ICYO ARI CYO CYOSE.» >> Muri Bibiliya itegeko ribuza KURARIKIRA IKINTU ICYO ARI CYO CYOSE cya mugenzi wawe , NI ITEGEKO RIMWE RYA 10. * Nyamara muri Gatigisimu amategeko abuza KURARIKIRA ibya mugenzi wawe NI ABIRI: Irya 9: NTUZIFUZE UMUGORE WUNDI. IRYA 10: NTUZIFUZE KWIBA CGA KWANGIZA IBY'ABANDI. >> Ngira ngo umuntu wese ufite ubwenge buzima, ARABONA ITEKINIKA aba bayobozi b'idini bakoze: .1. BAKUYEMO itegeko rya kabiri ryo muri Bibiliya ribuza GUKORA ISHUSHO RY'IRIBAZANYO. .2. Amategeko YASIGAYE ARI ICYENDA: Kugirango umubare w'amategeko 10 udapfa, BASATUYEMO kabiri itegeko rya 10, Barikoramo irya 9, n'irya 10, Ibi ntawe utabibona, uretse ABISINZIRIZA kandi bareba ! * None rero ndabaza nti: Abayobozi bakuru ba Kiliziya Gaturika y'i Roma, NI NDE WABAHAYE UBURENGANZIRA BWO GUHINDURA AMATEGEKO Y'IMANA ? Padiri, Musenyeri, Mukateshitse , Mugaturika wese UJIJUTSE, UZADUSOBANURIRE.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.