MAGEZA - 9/01/2018 saa 05:52

Mu byukuri,Bible ivuga ko abakristu nyakuri bose bagomba GUTOTEZWA.Bisome muli 2 Timote 3:12.Impamvu batotezwa,Yesu yarayivuze.Nuko batandukanye n'abisi (worldly people).Bisome muli Yohana 15:18,19.Ntabwo bajya muli politike no mu ntambara z'isi.Ahubwo ubabwirwa nuko bajya mu mihanda bakabwiriza Ubwami bw'imana nkuko Yesu yasize abasabye muli Matayo 24:14.Abakristu nyakuri bose bagomba kwigana Yesu bagakora uwo murimo.Bisome muli Yohana 14:12.Kuba batajya muli politike,bibabaza abandi bantu.Urugero,muli 1986,abayoboke hafi ya bose b'iryo dini riba mu Rwanda ntashaka kuvuga izina,barafunzwe,baratotezwa kubera kwanga kujya mu ishyaka rya president Habyarimana.Andi madini yose yajyagamo.Icyo gihe,Habyarimana bamufataga nk'ikigirwamana.Bakamuririmba (animation),ndetse bakambara n'ifoto ye mu gatuza. Abantu bagize iryo dini rirangwa no kwigana Yesu n'abigishwa be,riratotezwa cyane ku isi.Hitler,STALIN,president Kamuzu Banda wa Malawi,etc...,bishe abayoboke babo benshi.N'ubu batotezwa ku isi hose.Nyamara usanga ari abanyamahoro.Barangwa no kujya mu mihanda ku isi hose bakabwiriza ko amizero y'isi ari Ubwami bw'imana gusa dutegereje nkuko Bible ivuga muli Daniel 2:44.Abarigize nta na rimwe basaba icyacumi.Babwiriza ku buntu nkuko Yesu yavuze muli Matayo 10:8.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.