HEKARU EUGENE - 8/01/2017 saa 16:26

Amadini y'iki gihe aba yishakira imibereho.Nta Pastor udahembwa umushahara wa buri kwezi.Baramutse batabonye amafranga,nta n'umwe mwakongera kubona.Umukristu nyawe ni umuntu wigana YESU KRISTU n'abigishwa be.Abantu ntabwo bazi ko hari amategeko menshi ari muli BIBLE atareba abakristu.Urugero,imana yasabye Abayisirayeri GUKEBWA (gusiramurwa),ndetse ivuga ko utazakebwa bazamwica (Itangiriro 17:14).Ni muri urwo rwego imana yasabye ABISIRAYERI gutanga ICYACUMI bagiha abantu bitwaga ABALEWI,kubera impamvu dusoma muli Kubara/Numbers 18:21,24.YESU na PAWULO basabye abantu bose bakorera imana kubikora ku buntu.Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Ikikubwira abakozi b'imana nyabo,nuko uzababona mu mihanda babwiriza ku buntu nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga.Iyo wahaga amafranga Abigishwa ba YESU,barakubwiraga bati widuha amafranga kuko turimo gukora umurimo w'imana.Soma Ibyakozwe 8:18-21.Nubwo birirwaga mu nzira babwiriza,bashakaga icyo bakora cyindi kugirango babeho.Urugero,PAWULO yabohaga amahema akagurisha,bugacya ajya mu muhanda kubwiriza ku buntu.Soma Ibyakozwe 18:3.Aba bita abayoboke babo IBICUCU,ntabwo baba bakorera imana.Bible ivuga ko baba bakorera inda zabo (Abaroma 16:18).Nta na rimwe uzababona mu mihanda babwiriza nkuko YESU yabigenzaga.Baza mu nsengero zabo baje gutwara icyacumi gusa.Bible ivuga ko bakoresha "AKARIMI keza"( na za KORALI) kugirango bakurure abantu babazanire icyacumi (Romans 16:18).Aho gushukwa n'amadini y'iki gihe,mujye mwumva bariya bantu babwiriza mu mihanda .Uzababwirwa nuko baba ari babiri buli gihe.Unkeneye wakandika telefone yawe nkaguhamagara.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.