Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

ADEPR Iramagana bamwe mu bavugabutumwa bayo

Umuyobozi w’itorero rya ADEPR Mu Rwanda ushinzwe ivugabutumwa Pasteur Michel Zigirinshuti aramagana abashumba bategeka abakirisito gutanga amafaranga y’ingendo agenerwa abavuga butumwa ku ko atemewe n’itorero

Hari bamwe mu ba yoboke bitorero rya ADEPR baganiriye n’umunyamakuru w’imirasire.com bamubwira ko babangamiwe n’amafaranga bakwa iyo hari umuvugabutumwa wasuye itorero runaka, aho basabwa n’umushumba gutanga mafaranga yitwa ko ari ay’ingendo ahabwa umuvugabutumwa.

JPEG - 20.1 kb
Pasteur Zigirinshuti Michel ngo abatanga amatike ku bavugabumwa baba banyuranyije n’amabwiriza

Umwe mu bakirisito utarashatse ko amenyekana mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano we yagize ati” mu byukuri hari icyo twibaza nk’abakirisito kikadushobera, ujya kumva ukumva umushumba “Pasiteri,” aravuze ngo, tugiye kwitanga kugirango haboneke itike y’uyu muvugabutumwa kuko yatugaburiye ku biryo by’umwuka, bityo natwe tugomba kwishakamo impamba imuherekeza muri make tukamubonera agatike.”

Uyu mu kirisitu yakomeje avugako, usanga bikabije kuko nta byumweru bibiri byarenga ku itorero asengeramo badatanze ayo mafaranga yitwa ko ari ay’itike y’umuvugabutumwa, kandi iyo utayatanze bagufata nk’ikigande mu itorero.


Ikinyamakuru imirasire.com kikimara kumva ibivugwa na bamwe mu bayoboke ba ADEPR batishimira ayo mafaranga basabwa n’abashumba babo yo guha abavugabutumwa yitwa itike, twashatse kumenya niba ayo mafaranga atangwa ku bavugabutumwa baba bagiye gusura amatorero niba yemewe n’itorero.

Maze tuvugana n’umuyobozi ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR Michel Zigirinshuti maze abyamaganira kure avugako ayo mafaranga atangwa nk’itorero batabizi kuko bitemewe

Michel yagize ati” mu byukuri niba hari abashumba bakora ibyo gusaba abakirisito ngo batange ayo mafaranga ntabwo aribyo kuko ntabwo twigeze tutanga uburenganzira cyangwa amabwiriza asaba ko umuvugabutumwa wasuye ahantu agomba kugenerwa itike”

Ababikora ntabwo tuzi aho babikura, niba ugiye kuvuga ubutumwa ahantu wakabaye ufite itike igutwara ikanakugarura, udategereje ko aho wagiye aribo bari buguhe itike.

Ntibikunze kuvugwa rumwe na bamwe mu bavugabutumwa bajya kuvuga ubutumwa ahantu kuko usanga hari aho umuvuga butumwa bamuha n’iyo tike akayanga ngo ni make, ugereranyije n’umurimo yakoze wo kubagezaho ijambo ry’imana

Usibye ibyamafaranga avugwa ku bavugabutumwa atangwa, muri ADEPR hanavugwa kuri bamwe mu Bashumba binubira iyo bagiye kuvuga ubutumwa ahantu, barangiza mu kubakira babagaburira inyama y’inka nabwo ugasanga babyanga aho bavuga ko umushumba yakirizwa isake,” inkoko” ibi nabyo abakirisito bakibaza aho byanditse muri bibiriya yuko umushumba yakirizwa isake

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Peter - 6/02/2017 saa 13:45

Ikinejeje cyane kurusha ni uko ukuri kuzima,kuri mu mitima y'aba Kristo kandi uko niko kuri!Ntitwizeye Zigirinshuti Twizeye Imana na Kristo,ninayo mpamvu nta bwoba,udahinduka ni Kristo wenyine!Gusa ndababaye!!1 Abakristo nyabo mukorere Imana not abantu. Inama kuri zigirinshuti abamugeraho,nanoze neza ivugabutumwa yashinzwe hakiri ku manywa kuko iyo bwije ntawe ushobora gukora,kuko nzi ko hari igihe yigeze kuba mu ijoro nawe arabizi ko mu ijoro ntawe ushobora gukora(John 9:4) Ku basomyi,namwe murasabwa gukoresha amanywa yanyu neza kuko nijoro ntawe ukora!Imana ibampere umugisha!!!
Kanda hano umusubize

Peter - 6/02/2017 saa 13:44

Ikinejeje cyane kurusha ni uko ukuri kuzima,kuri mu mitima y'aba Kristo kandi uko niko kuri!Ntitwizeye Zigirinshuti Twizeye Imana na Kristo,ninayo mpamvu nta bwoba,udahinduka ni Kristo wenyine!Gusa ndababaye!!1 Abakristo nyabo mukorere Imana not abantu. Inama kuri zigirinshuti abamugeraho,nanoze neza ivugabutumwa yashinzwe hakiri ku manywa kuko iyo bwije ntawe ushobora gukora,kuko nzi ko hari igihe yigeze kuba mu ijoro nawe arabizi ko mu ijoro ntawe ushobora gukora(John 9:4) Ku basomyi,namwe murasabwa gukoresha amanywa yanyu neza kuko nijoro ntawe ukora!Imana ibampere umugisha!!!
Kanda hano umusubize

Matayo Nganji - 4/02/2017 saa 17:29

Yoooooooooooooooooooooooooo, ZIGIRINSHUTI na we yaranduye disi
Kanda hano umusubize

Matene J Pierre - 4/02/2017 saa 17:18

Zigi, wararangiye pe. Ni wowe koko! ejobundi ejobundi ugenda za Cyangugu za Butare za Gikongoro za Byumba......... utunzwe n'ayo mafaranga yitwa ticket none ugiye kubuyobozi uhise urwanya bagenzi bawe mwari musangiye umuhamagaro?!!1 Imana ikubabarire uretse gusa ko dufite amakuru ko naho ugiriye kubuyobozi usigaye uca amafaranga abagutumiye, none itiiiiiiiiiiiiiiii......, ahaaaaa.
Kanda hano umusubize

ildephonse - 31/01/2017 saa 18:26

Nshigikiye igitekerezo cya Ndoriherezo Pasteur Zigirinshuti twakwemeraga ariko ubwo utangiye kurwanya abavugabutumwa bagenda nkuko wagendaga kandi ugahabwa ama tickets utangiye kuvangirwa. Tuzayatanga kubushake kuko namwe iyo mwasuye kandi muli abo hejuru............urabizi Agahwa kari kuwundi karahandurika. Ariya iyo aza kuba ariyo yonyine ntacyo yari atwaye di. Abagalatia 2:14
Kanda hano umusubize

niyibeshaho - 25/01/2017 saa 18:30

zigiriwe ,ayowariye utaratangira guhembwa uyagaruye,yarangiza nyarugenge ziriyanyubako,nonengo ntiyemewe,ucyizububwa ntabura kubukubitira abandi,ushojenabigusa,urikiretwa kidini,nushaka utekereze cyane,mujyeze aharindimuka,ubutabera buraje
Kanda hano umusubize

ndekebahige gaspard - 16/01/2017 saa 12:49

Ndi umukristo wa ADEPR mu karere ka RUBAVU, Paroisse Rugerero, umudugudu wa Nyundo Birababaje ko pasteur, umuyobozi ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR avuga ibintu nkabiriya.Abakristo ntabwo tuyoborwa n'amategeko ahubwo umutimanama niwo ufata umwanya wa 1 mu buzima bwa gikristo.Kuki tutakwita ku bavugabutumwa kandi mbona bahembura ubugingo bwacu? Tureke guhanga amaso iterambere gusa ahubwo tuzamure n'ubuzima bw'umwuka wera mu mitima y'abo tuyoboye bitabaye ibyo n'ibindi dukeneye ku bakristo ntituzabibona ,aha ndavuga (1/10,amaturo, amashimwe,n'imisanzu). Aha ni ugushaka kwinjiza menshi ngo abashyitsi barabacura kdi babakorera umurimo, kuki basebya abashumba ba Paroisse ngo amasake ni ryo funguro ryabo kandi ku midugudu tubakira hashingiwe ku bushobozi dufite. Ahubwo amaparuwasi niyitabweho frais de fonctionnement yayo yongerwe byibuze ibe nka 25%, ikindi umudugudu(chapel) uhabwe fonctionnement nka 5% ndetse n'imishahara yabo iryane n'ibiciro ku isoko(abashumba ba paroisse n'abacungamari ndetse n'abayobozi b'imidugudu)
Kanda hano umusubize

Darren - 4/01/2017 saa 11:21

Aho bigeze itangazamakuru biragaragara ko mwibasiye ADEPR pe!Nonese iby'amatike ahabwa umuvugabutumwa si agaseke bashyira imbere ufite ubushake agatanga nta gahato kabamo.Naho ibyo by'amasake bakiriza aba Pasteur nkubwo kubijyamo muba mwumva atari ukwivanga! Kwakira abantu ni he bitaba?Mwisubireho menya mwarabonye kwandika kuri ADEPR aribyo bituma inkuru zanyu zisomwa.Mwirinde kd mwisuzume kuko mushobora gusanga murimo gusenya umurimo w'Imana mutabizi.Ndabinginze mureke ubutumwa bwanjye butambuke.
Kanda hano umusubize

umucyo - 30/12/2016 saa 09:15

Mbe koko ako gatike gahawe umuvugabutumwa gatwayiki? ese we ntaba yitanze mumurirmo abantu bazana amatiku mu madini muzahanwa nukuri, ibi byose nabonye byanditswe nta shingiro bifite ADEPR nikomere yirinde urwango gusa kuko Imana yanga abantu badakundana naho guha umuvugabutumwa agatike no kuzamura eglise zikennye no kubaka iterambere ndabona ntakibazo namba. Ndasabira cyane abantu bakwiza ibihuha byo guteranya abandi Imana ibababarire mwihane tuzigire mw'ijuru Yesu araje pe.
Kanda hano umusubize

Jazy - 23/12/2016 saa 21:36

Inama za Jean de la terre ADPER nizigire amahame yayo niyo nama nanjye nayigira.naho ubundi ndabarahi peee!
Kanda hano umusubize

ndungutse leonard - 23/12/2016 saa 13:34

ikibazo si ticket y'umuvugabutumwa . ahubwo tumenye, ese izompaka tujya tuziko turi muminsi ya nyuma? mureke abakeneye ticket bakomeze bayikenere, abakeneye ubugingo twisabire iherezo ryiza! yesu araje ! nonaha ihane atarinda asanga uhugiye mugusaba ama tickets! araje abigenze neza !! wait and see!
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 23/12/2016 saa 12:54

DORE ICYAKIZA IBIBAZO BIRI MURI ADEPR 1. Gugusengera mukuri no mumwuka 2. kunoza ikoreshwa ry'umutungo muri buri paroisse 3. gufata paroisse zikennye zigahabwa ubushobozi aho kubaka n'uduke bafite 4. gukuraho itonesha kuri bamwe, abashumba bose bagafatwa kimwe, n'abakiristo nuko 5. gushakira amafaranga mu ishoramali kuruta kuyaka abakirisitu 6. mwalimu(umuvugabutumwa)kumudugudu akwiye guhabwa ubushobozi, ntiyitaweho 7. niba abakiristo bakoze igikorwa bakwiye kuzabona inyugu zikivuyemo aho kurindira kuzahembwa n'ijuru
Kanda hano umusubize

Jazy - 23/12/2016 saa 21:19

Ibyo uvuze ni ukuri ahubwo ADPR nisha bibe a ribyo igira amahame yabo.
Kanda hano umusubize

david - 23/12/2016 saa 12:19

Mugabo john iri torero ni ryiza kandi cyane uzaze urebe kugisozi ibintu ryubatse shawe ahubwo uwapfuye yarihuse naho gutanga amafranga sha tuzayatanga uzi ayo twatangaga mukabari cq ayo indaya zariye sha byihorere turayatanga lmana igatanga umugisha
Kanda hano umusubize

Mbonyumwungeri Faustin - 24/12/2016 saa 08:21

Mba mwitorero rya Rango itorero ryakarere ka Bugesera Umuntu ugabura iby'Imana ko aba atagiye murimawe ngo ahingire abanabe?kuki atahabwa agatike kavuye muribenese banyuzwe n'ijambo ry'Imana?Yesu Iyoyamaraga kwisha,bamanyaguraga imitsima bagasangira umushumba rero wagabuye iby'Imana,singombwa inkoko ifunguro ryategurwa yaryakira cyaneko bibiriya ivugako ushaka guhaga ahagire iwe.
Kanda hano umusubize

James - 23/12/2016 saa 11:43

Ntabwo nsengera muri ADPR ariko umukozi wese iyo agiye mu kazi ahabwa amafaranga ya mission ndumva iyo ticket ahabwa n abayoboke ntacyo itwaye, cyacyane ko isukari isigaye ihenze kw isiko.
Kanda hano umusubize

Ndoriherezo André - 23/12/2016 saa 10:21

Uretse kubesha Pasteur Zigirinshuti ayobewe uko ADEPR yubakitse? uko kutavugisha ukuri niko twanga.None se ko ifaranga ryose barihanga amaso kandi riba ryaturutse mu ivugabutumwa,uwo mu pasteur yumva ko abo bashyitsi,rimwe na rimwe baba boherejwe,bagenda n'amaguru? ubwo se abayobozi bo ko tubagurira imodoka zihenze,tukabaha essence kandi banahembwa akayabo?ni bareke gufata Itorero nka COOPEC yabo bamenye ko bayoboye abantu bumva kandi batekereza.Muzambarize umwe mu bayobozi usura ahantu ngo agende imodoka ituye cyangwa imifuka?none ngo ticket ihabwa umushyitsi utari kwikore nicyo kibazo?aho kubashigikira arabaca intege kandi bafite uruhare kuri 80% mu kwinziza umutungo(icya cumi n'amaturo ndetse n'ubwitange butandukanye)byarangira byose bagahereza abayobozi.Ahubwo hakwiye kwigwa uburyo abo bantu babaho n'imiryango yabo kimwe n'abaririmbyi b'ubushake kuko bafatiye runini Itorero.Pasteur Zigirinshuti namwemeraga nka bake mu banyakuri basigaye muri ADEPR none nawe yamaze kuba nk'abandi.asome Matayo 7:12
Kanda hano umusubize

umukiristu - 23/12/2016 saa 10:01

Adept abayobozi bayo ni ba gafaranga ni Mubareke Nubwo batuvuna ariko muhumure yes araje arebanenabo mureke twe dukomeze gukiranuka kwacu
Kanda hano umusubize

Jd - 23/12/2016 saa 07:59

Erega bavandimwe itorero ryaragurishijwe, nonese koko umukozi w'Imana akwiye kugenda namaguru? Ko turenganya abayobozi b'imidugudu ari wowe wabigenza ute? Umuntu agusuye ntumwakire?aho bakuraga ba Bishopo barahafunze. Ubwo rero urumva ko ari ikibazo kdi gikomeye umwana wamuntu atakwifasha.
Kanda hano umusubize

Jd - 23/12/2016 saa 07:59

Erega bavandimwe itorero ryaragurishijwe, nonese koko umukozi w'Imana akwiye kugenda namaguru? Ko turenganya abayobozi b'imidugudu ari wowe wabigenza ute? Umuntu agusuye ntumwakire?aho bakuraga ba Bishopo barahafunze. Ubwo rero urumva ko ari ikibazo kdi gikomeye umwana wamuntu atakwifasha.
Kanda hano umusubize

- 23/12/2016 saa 07:26

Ariya mafaranga ya tickets nge mbona ntacyo yaratwaye kuko ntanubwo ari menshi ! J
Kanda hano umusubize

shanga - 23/12/2016 saa 07:01

ibi byabaye umuco muri adepr biherekejwe nimisanzu idasobanutse kdi itagira umubare
Kanda hano umusubize

shanga - 23/12/2016 saa 07:01

ibi byabaye umuco muri adepr biherekejwe nimisanzu idasobanutse kdi itagira umubare
Kanda hano umusubize

shanga - 23/12/2016 saa 07:01

ibi byabaye umuco muri adepr biherekejwe nimisanzu idasobanutse kdi itagira umubare
Kanda hano umusubize

shanga - 23/12/2016 saa 07:01

ibi byabaye umuco muri adepr biherekejwe nimisanzu idasobanutse kdi itagira umubare
Kanda hano umusubize

shanga - 23/12/2016 saa 07:01

ibi byabaye umuco muri adepr biherekejwe nimisanzu idasobanutse kdi itagira umubare
Kanda hano umusubize

shanga - 23/12/2016 saa 07:00

ibi byabaye umuco muri adepr biherekejwe nimisanzu idasobanutse kdi itagira umubare
Kanda hano umusubize

shanga - 23/12/2016 saa 07:00

ibi byabaye umuco muri adepr biherekejwe nimisanzu idasobanutse kdi itagira umubare
Kanda hano umusubize

shanga - 23/12/2016 saa 06:58

ibi ni ukwivugisha aya mafaranga yo guherekeza umuvugabutumwa yabaye umuco muri iri dini ndetse ivyo habonetse make barayagaya,nawe yarayahabwaga n,izo sake, gusa amaze kwiboneramo akazi se kdi yavuga ngo iki? kdi No muri adepr amako y,amafaranga n,imisanzu abakristi Batangas Ku nvgu ntagira ingano, hhhhh
Kanda hano umusubize

Mugambi Ignace - 23/12/2016 saa 05:33

Erega byari byarahanuwe ko amadini y'ikinyoma yari kuba agamije kwishakira indamu mu bayoboke (2Petero2:3),kandi Yesu yaravuze NGO mwaherewe Ubuntu namwe mutange ku buntu(Matayo10:8); ababyubahiriza ni Abahamya ba Yehova bo nyine bakorana ubwitange umurimo wabo wose,n'ibitabo byabo byuzuye ubwenge na za Bibiliya babishoramo amafaranga menshi cyane ariko bakabitangira Ubuntu,mubagereranyije n'andi madini agurisha ibitabo byabo amafaranga y'umurengera,akanishyuza service baha abo bayobora ESE twavuga ko abigishwa nyakuri ba Yesu ari ba nde?Nimunsubize.
Kanda hano umusubize

A - 23/12/2016 saa 05:30

narinyobewe niba hari undi wakwandika iyi nkuru, utari Bagabo John, iyoutavuze iby itorero na Meya es Ngoma ubanza ubyimba inda
Kanda hano umusubize

A - 23/12/2016 saa 05:30

narinyobewe niba hari undi wakwandika iyi nkuru, utari Bagabo John, iyoutavuze iby itorero na Meya es Ngoma ubanza ubyimba inda
Kanda hano umusubize

Mukristo - 22/12/2016 saa 18:39

erega aba Pastori bayoboy'imidugudu bararushye pe,amaturo yose muri rusange aragenda uko yakabaye ijisho riyareba kuva akiva mu mufuka wa nyirayo kugeza mu karere,kdi ntagaruk'ukundi n'ubwo bavugako har'agaruka,umwigisha nawe aba akeney'itike,kdi nta mushyitsi w'umumaro nta cyanga cy'iteraniro,murumv'umuyobozi w'umudugudu ataragowe?none n'abamufashaga baramugaramye;nibaz'ejo hazaza h'itorero ry'IMANA?
Kanda hano umusubize

kwizera wilson alpha - 23/12/2016 saa 00:14

zigirinshuti niwe wagenze iki gihugu cyane kdi nawe ntaho yagiye ngo ntibamuhe ticket ubwo ibyo avuga murumva ari ukuri?
Kanda hano umusubize

Jean luc - 23/12/2016 saa 13:34

Ngewe nkurikije uburyo abavugabutumwa ba ADEPR bitanga cyane,doreko akenshi baba batumwe n'Imana.nemezako hari igihe bahabwa ubutumwa n'Imana bibatunguye kdi bwihutirwa,bikaba ngombwako yitegura agahita ajya aho Imana imutumye.kdi akenshi baba ari abakene,none naba yabashije kugenda n'amaguru azagaruke nandi magururu koko?itike ningombwa kubavuga butumwa ndetse no kwakirwa neza nk'abahetse amabanga y'Umwami wacu!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X