Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

ADEPR Nyarugenge: Barasabwa kuba Intwali nka Yozefu muri ibihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Pasiteri Viateur ashingiye kunzira y’umusaraba yozefu wo muri bibiliya yanyuzemo yo kugambanirwa no kujugunywa mu rwobo n’abavandimwe be akaza kurangiza abaye intwari,asanga abakristo n’ abanyarwanda muri rusanjye bakwiriye.

Pasiteri Viateur ashingiye kunzira y’umusaraba yozefu wo muri bibiliya yanyuzemo yo kugambanirwa no kujugunywa mu rwobo n’abavandimwe be akaza kurangiza abaye intwari,asanga abakristo n’ abanyarwanda muri rusanjye bakwiriye kwibuka biyubaka bakareka guheranwa n’ amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bagatera intwabwe yo kuba intwali nka yosefu.

JPEG - 33 kb
Pasiteri Ruzibiza Viateur

Henshi na henshi haba mu nsengero ndetse n’ahandi iyo ibihe byo kwibuka bigeze abantu batinya microfone kuko baba babuze icyo bavuga,ariko twe ntidukwiye kuba bene abo ngo tugere ku rwego rwo gutesha agaciro Imana yaturemye ngo tugere aho tubura icyo tuvuga,aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na Paster Viater wo mu itorero rya ADEPR kuri iki cyumwuru taliki ya 9 Mata 2017 ubwo yatangaga ubutumwa ku bakiristu b’iri torero ry’ ADEPR Nyarugenge.

Uyu mupaster kandi yagereranyije ishyano ryabaye kuri yosefu wo muri Bibiliya n’ibyabaye ku banyarwanda aho uyu yozefu yagambaniwe n’abavukanyi be,bakamujugunya mu rwobo bashaka ko apfa hanyuma babona adapfuye bakamugurisha n’abanyamahanga aho yahuye n’ibikomere n’ibigeragezo byo gufungwa,ndetse n’ibindi bibazo birimo gusanga urubyu aho yari yizeye amahoro(guhemukirwa n’uwagombaga kukugirira neza byakozwe n’abavandimwe be) ariko muri urwo rugendo akaba yaragerageje kwirinda guhemukira Imana kugeza ku munota wa nyuma,aho yaje no kuba umwami mu gihugu kitari icy’amavuko ye.

Ibi rero bikaba bikwiriye kwifashishwa n’abanyarwanda,muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994,Pasteri Viater akomeza avuga ko impamvu abanyarwanda bakwiriye gufata ibi bihe byo kwibuka nk’intambwe y’ubutwari bwa gikristu ari uko abanyarwanda baburiye ubutabazi ku banyarwanda aho bagombaga kubona ubuzima bakahabona urupfu,ibintu mu by’ukuri bikomeretsa umubiri bitaretse n’umutima.

Pasteri Viater yasoje asaba abakiristu ba ADEPR i Nyarugenge gutera intambwe bakihana,bagasaba imbabazi ndetse ku rundi ruhande bagatanga imbabazi kugira ngo ibihe u Rwanda rurimo bwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,bibabere ubutwari bwa gikiristu.

Twabibutsa ko hirya no hino mu Rwanda inyigisho ziri kugarukwaho mu nsengero ari izateguwe mu rwego rwo guhuza ibihe u Rwanda rurimo byo kwibuka ku nshuro ya 23,jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 n’imyemerere ya ngombwa ikwiye kuranga umukiristu nyawe kugira ngo ibi bihe bitazongera kugira aho biba.

Christia.N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X