Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

ADEPR irashinjwa gutekera imitwe abayoboke bayo mu gushaka indonke

Itorero rya ADEPER muri iyi minsi riravugwaho gukoresha amayeri no guteka imitwe ku bayoboke baryo, bagamije kubashakamo agatubutse.

Amwe mu mayeri baherutse gukoresha, ni aho bapanze n’umwe mu bayoboke ko aza kwigira nk’uwuzuye umwuka wera agatera ubwoba abanga gutanga amafaranga, maze abayoboke bakikoramo bagatanga akayabo bazi ko babitegetswe n’Imana ariko nyuma byamenyekanye ko byari imitwe yapanzwe.

PNG - 540.3 kb
Bishop Sibomana Jean Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda

Ubwo habaga inama ya huje abayobozi ba ADEPER bashinzwe abafasha nyumvire

baturutse mu gihugu hose bashinzwe guhugura abayoboke ba ADEPR ku bintu bitandukanye iri torero riba rishaka gucengeza mu bayoboke.
Ingingo nyamukuru bigagaho icyo gihe, ni umushinga wo gutangiza Radio na Televiziyo bya ADEPR, umushinga uzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni magana abiri (200.000.000).

Ubwo igikorwa cyari kigeze hagati, umuyoboke wa ADEPR akaba n’umwe mu bafashamyumvire witwa Murihano Venant wari waturutse mu karere ka Nyamasheke, yigize nk’aho yuzuye umwuka avuga ibimeze nk’indimi z’amahanga zitamenyekanye, ari nako avangamo Ikinyarwanda.

Mu byo yavuze mu Kinyarwanda avangamo ibindi yadidibuzaga yita indimi, harimo ko Imana yabahaye byinshi birimo inyubako nziza zo ku Gisozi, ikabaha ubuyobozi bw’igihugu bwiza buyobowe na Perezida Kagame, bityo na Radio na Televiziyo ikaba igiye kubibaha vuba bidatinze kuko ntacyo bayiburanye

Kandi ko bahava bayatanze kuko izirana n’abagira ubugugu Yabivugaga asa n’utera ubwoba umuntu wese ufite amafaranga wanga kuyatanga, ababwira ko Imana itegetse ko bahava bayatanze yose.

JPEG - 32.3 kb
Mulihano Vincent uvugwaho gufatanya n’abayobozi ba ADEPR gutekinikira abakirisitu

Hari aho yakangaga abantu agira ati: “Mutange amafaranga cyangwa muvuge mbateze inyatsi.

Bidatinze abari aho bageraga ku 1320 bahise biherera mu bice bitandukanye hakurikijwe uturere bakomokamo, maze buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bahiga ayo bagiye gutanga bitarenze amezi abiri, birangira bose hamwe biyemeje gutanga arenga ayifuzwaga, kuko biyemeje gutanga arenga 211.000.000 uyateranyije hamwe.

Mu kiganiro icyo gihe, Murihano Venant yashimangiye ko ubusanzwe atigeze agera mu ishuri ndetse akaba atazi no kuvuga indimi z’amahanga uretse Ikinyarwanda, nyamara ngo Imana yamufashije kumenya gusoma Bibiliya n’ibindi bitabo bivuga ubutumwa.

Ibijyanye n’indimi yavuze z’amahanga ubwo yuzuraga umwuka, yemeje ko ari Imana iba irimo gukora ibyayo kuko ari nayo yabusanyije indimi mu bantu b’amahanga yose atuye isi.

Amakuru yizewe avug ako ashimangira ko uyu Murihano yari yatumwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR ngo aze kwigira nk’uwuzuye umwuka atere ubwoba abayoboke bemere gutanga amafaranga, kuko hari hashize igihe babatse andi menshi yakoreshejwe mu kubaka Dove Hotel.

Aba bayemeye nabo, ngo bahise bakaza ingamba mu matorero baturutsemo, zo gushaka uko bakura menshi mu bandi bayoboke ngo babone ayo bari barahize.

Umwe mu basengana na Murihano Venant i Nyamasheke wanze ko amazina ye atangazwa, avuga ko amuzi neza, ko yageze mu ishuri n’ubwo atize cyane, bihabanye n’ibyo yari yabeshye ko yamenye gusoma Bibiliya atarigeze akandagira mu muryango w’ishuri.

Hari undi muyoboke wa ADEPR uba mu mujyi wa Kigali nawe tutatangaza amazina, watangaje ko ibi byari byapanzwe n’ubuyobozi bwa ADEPR bukuriwe na Bishop Jean Sibomana ndetse na Bishop Tom Rwagasana umwungirije.

Uyu avuga ko abizi neza kandi hakaba hari n’ibindi byinshi bipangwa hagamijwe kubeshya abayoboke ngo babakuremo amafaranga akenshi akoreshwa n’abayobozi mu nyungu zabo bwite.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Chriss - 19/01/2017 saa 01:59

ImanaMweseIbababarireGucyekaniAmakosaKandiniyobyaba Ari NukuriNtidukwiyegucaImanza UbundisemwemwahunzeMwahunze ADPRcyangwani ImanaMuvugemzikoImanaIbizi
Kanda hano umusubize

NIYIBIZI Gratien - 4/01/2017 saa 12:25

yemwe ndumiwe peee,gusa ntibyabura ,abanzi bibyiza baracyariho kdi nubakuriye aracyariho ntaracirwaho iteka,gusa tunesheshe ikibi icyiza
Kanda hano umusubize

DUSHIMIMANA Eric - 23/12/2016 saa 09:52

Yewe yewe si ukubeshya ubu na citse murusero kubera amafaranga ibihumbi cumi na bitanu byo kubaka gisozi nkaba nibaza ayamafaranga duhora dutanga inyungu zayo zijya hehe ko zitatugarukira ese ibikorwa duhora dukora ntabwo byunguka?mutubere maso tumenye inyungu aho zijya,ariko se nkawe abapasteri nibo bambere bafite inzu zimitanwa
Kanda hano umusubize

NIYIBIZI Gratien - 4/01/2017 saa 11:57

Abashaka ubwiza ;icyubahiro nokudapfa;babishakisha gukora ibyiza badacogora izabitura ubugingo buhoraho,none urarambiwe
Kanda hano umusubize

DUSHIMIMANA Eric - 23/12/2016 saa 09:51

Yewe yewe si ukubeshya ubu na citse murusero kubera amafaranga ibihumbi cumi na bitanu byo kubaka gisozi nkaba nibaza ayamafaranga duhora dutanga inyungu zayo zijya hehe ko zitatugarukira ese ibikorwa duhora dukora ntabwo byunguka?mutubere maso tumenye inyungu aho zijya,ariko se nkawe abapasteri nibo bambere bafite inzu zimitanwa
Kanda hano umusubize

mulumba - 23/12/2016 saa 08:01

njye murasekeje iyinyandiko ntiyubaka yanditswe numupagani icyo nasaba ahokugirango uhore mubunwa wahava amatorero nimenshi uzashake irikwiranye nibushaka uri join intambara zawe uteza zigaba nyuke icyonakubwira nuko uwariwe wese azabazwibye ns bishop uvuga azagimbere ya yesu amucirurubanza nawe Niko bimeze IGA urubanza rwawe
Kanda hano umusubize

- 24/12/2016 saa 09:00

nshuti, gutukana? oya pe! si indangagaciro y'Umukristo. naho itorero rya Kristo ni iryamamaza Kristo, ibyo yavuze kandi akivuga n'ibyo yakoze kandi agikora bikozwe n'Umwuka wera yatwoherereje; ubutumwa bwiza rero itorero ryasigiwe ni kubwira abantu Kristo wabacunguye ngo bamwakire ababere umwami n'umukiza, bityo babe abana b'Imana. Abo rero bategetswe gukundana, nta mukene ugomba kubabamo. Naho ibindi; ibitambo, amaturo, amasabato, imigihigo, ibyacumi, n'ibindi byose byitangishwa bidakoreshwa mu gukenura benedata bakennye, ni iby'abantu si ibya Kristo. Dushishoze bakundwa. Dusome neza Bibiliya, kdi Dusenge iminsi yose. Ntituzayoba.
Kanda hano umusubize

APOLO w’i ALEGIZANDERIYA - 24/12/2016 saa 17:06

Nejejwe cyane no kumva aya magambo uvuze. Umanza nawe uri muri bya 7.000 bitarapfukamira Baali, nk'uko nanjye ntekereza ko ndimo. Guma muri Yesu, naho i Laodikiya ho ni ubuhumyi gusa.
Kanda hano umusubize

mukiza - 23/12/2016 saa 02:08

Ibyo ntaho bitaba njyambona aho ntuye gutanga amafranga y'isuku n'umutekano arintambara kandi abakire cyane cyane nibo bavuza induru ADERR nuko aribo bagenzweho nahandi hose barayatanga mujye mubadive cq catholic ntibatanze Radio maria
Kanda hano umusubize

umukristo - 22/12/2016 saa 20:56

ahaaa,njye narumiwe pe.Itorero ryacu aho ba boss abo aho bariganisha natwe haratuyobeye.ese iyo radio na Tv byaheze he?mureke mbahe agatendo gatangaje:kuberra ko noheri nubunani bizaba ari ku cyumweru,umushunba umwe ntavuze yategetse abavugabutumwa be gykoresha amateraniro menshi to kumibyizi ariko ikigAmbiruwe ari amaturo yiyo minsi mikuru.nimunyumviere namwe aho tugana ni hehe?
Kanda hano umusubize

muyoboke - 22/12/2016 saa 20:05

haaaa sha abayobizi bo mu idini ryacu ni range( ni abahatari) imbere ya banyamakuru cg ubabajije wese bamumbwira ko gutanga amafaranga ya Gisozi ari ubushacye; nyamara utayatanze abayobozi baraguhagarika, choirs barayasenya..... Abantu bi mucyaro bo baragowe, nzi abantu benshi bazize ayo mahera, ex: paroisse Nyamasheke, karongi, rwagitima..... cyangwa bakagusenya bitwaje ibindi , mbese twarumiwe uziko iyo paroisse amaf abuze abarangije bagaruja kubaka andi mafaranga!!!!
Kanda hano umusubize

- 22/12/2016 saa 19:33

ADEPR ni ihindure imiyoborere niba koko ari itorero rya Kristo, ubutumwa bwiza ni ubukiza imitima, hanyuma uwakize agatanga adahatwa, ibirenze ibyacumi, ibirenze amaturo, n'ibindi.... ariko mbere na mbere byo gufashisha benedata bakennye, kubaka aho guteranira, no gufasha amakorali. ibindi ni ay'inzara. ni ubuyobe.
Kanda hano umusubize

david - 22/12/2016 saa 15:53

Adepr ntaterabwoba ishyira kuba kristo peee nyisengeramo ariko abantu bakunda byacitse president baramubwiye ngo nagerageza adohore imisoro imeze nabi nimyibshi cyane ariko yasubije neza bintera imbaraga yaravuze ngo ko mutaka ngo imisore ni myinshi nkaba mbona burigihe aribwo mutera imbere mugateza igihugu imbere rero hotel ya Adeper iri murwanda izakoramo abanyarwanda mubwirwa niki niba mutazayikoramo cq abana banyu mureke amatiku cyangwa muricemo mujye ahandi murebe ko harubakurayo cq musigare mungo murebe ko haruzabasangayo ntakibazo gihari pe turamahoro
Kanda hano umusubize

Eric - 22/12/2016 saa 10:57

1) iyo nama yabaye mu kwakira ni gute mukwa 12 mubonye ko yahanuye bamutumye? 2) umwanditsi wiyi nkuru afite impano yo kurobanura imyuka kugirango tumenye ko ibyahanuwe ari ibinyoma? 3) ese andi madini nka Zion, Catholique na Islam ko bafite ibitangazamakuru muri ADEPR niho bibaye icyaha? 4)Yewe kintu cyazanye ibice mu Itorero kikarisuzuguza abataririmo, Nyamara abera baryo bahora bari maso babwira umwami ibyaryo ngo aze arirengere.
Kanda hano umusubize

Eric - 22/12/2016 saa 10:56

1) iyo nama yabaye mu kwakira ni gute mukwa 12 mubonye ko yahanuye bamutumye? 2) umwanditsi wiyi nkuru afite impano yo kurobanura imyuka kugirango tumenye ko ibyahanuwe ari ibinyoma? 3) ese andi madini nka Zion, Catholique na Islam ko bafite ibitangazamakuru muri ADEPR niho bibaye icyaha? 4)Yewe kintu cyazanye ibice mu Itorero kikarisuzuguza abataririmo, Nyamara abera baryo bahora bari maso babwira umwami ibyaryo ngo aze arirengere.
Kanda hano umusubize

nkundiye - 22/12/2016 saa 09:37

yewe ibyo muvuze nibikeya cyane rwose, nuko utarabanyuraho bitanga watembagara ugasekaaa, gusa Imana ibarinde
Kanda hano umusubize

Belyse - 22/12/2016 saa 09:08

Igihe cyose twe abaKristo twumva ko hari abagomba kwiga Bibiliya bakaza bakatwigisha aho kugirango dutange umwanya wacu tuyiyigire, bazahora nyine batujyana mubyo bararikiye maze duhore duhangayitse. Niba dushaka ko tuva mu gihirahiro tugomba kwicara tukiga Bibiliya izatwereka ukuri n'ikinyoma, izatwereka inyigisho z'abantu n'izivuye ku Mana, Izatwereka icyo dusabwa n'Imana gukora ndetse n'ikivuye mu bantu kandi izaduha amahoro asesuyo yo mu mutima.
Kanda hano umusubize

Emm - 22/12/2016 saa 17:20

Umuntu yiga ikintu kugira ngo kimubesheho, niba yarize bibiliya, yataye umwanya we, ubwo niba tudafite ubwenge Bazajya baza batubwira ngo Imana irabatumye hanyuma tubaheereze ibyacu ! turaasabwa kuba maso! !
Kanda hano umusubize

Gady HABINSHUTI - 22/12/2016 saa 08:52

Ariko ubu koko bantu b'Imana mwayobotse Bibiliya, mukayiga neza muyisesengura mukamenya icyo Imana ishaka ku Muntu. ko aricyo cyonyine cyaturinda ubuyobe nk'ubu. Ubundi abaprotestant bavuka bari bashyize Bibiliya imbere ariyo yonyine bagenderaho, ariko ubu benshi barayitaye n'abitwa ko bayikoresha bashakamo ibishyigikira imyumvire yabo, barashaka kuyiyobora aho kugirango ibayobore. " IBYANDITSWE BYERA BIRISOBANURA NSHUTI NTIMUKONGEREHO UTWANYU." Ubundi twe nk'abakurikiza Bibiliya twagakwiriye gukurikiza icyanditswemo ikitarimo ubwo ntikitureba. Imana igenderere buri mwana wayo wese ushaka kumenya ukuri. kandi nta handi twagusanga hatari mu Ijambo ryayo. "MUZAMENYA UKURI, UKURI NIKO KUZABABATURA." Yohana 8:32 "Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri." Yohana 17:17 "Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi." Hoseya 4:6 "Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, Guha abaswa ubwenge." Zaburi 119:130 ibi byose abayobozi badushuka ni uko baziko tutazi icyo ibyanditswe bidusaba, Umurimo w'Imana si ukubaka hotel si ugushinga Radio, ni uko Twizera Yesu Kristo, tukihana tukareka inzira zacu mbi, tugakurikiza amategeko yayo. Ibyo bindi bita iby'iteranbere tukabona kubikora kandi nabwo atari ku gahato.
Kanda hano umusubize

tuyizere - 22/12/2016 saa 07:45

Mwaramutseho neza basomyi b'ikikinyamakuru,nkurikije ibyo mbona hano miwacu mu Rwanda rwa Gasabo,ndabona iri torero ntacyerekezo rifite ahubwo ari uguhungabanya umutekano w'abanyarwanda,kandi mubyo Imana ishaka ibi bakora ntabwo Rurema data watwese abyishimira nagato muze dufatanye gusengera iri torero rya ADPR
Kanda hano umusubize

HASSAN - 22/12/2016 saa 07:33

Njye sinemeranya namwe,ntabwo,mba mu Rwanda,ariko ndi umukristo, kandi mpamya yuko IMANA ivuga ,abavuga ko baribabipanze bo !ni rwarukungu ahubwo bitonde kuko NYIRUMURIMA arihafi.kandi nanone Nubwo byabaho,PAUL yaravuze NGO nimba ikinyoma cyanjye gihimbaza IMANA !!.
Kanda hano umusubize

APOLO w’i ALEGIZANDERIYA - 23/12/2016 saa 11:17

Ese IKINYOMA GIHIMBAZA IMANA wakibonye he? Soma Ibyahishuwe 21:8 :«ariko abanyabwoba, n'abatizera, n'abakora ibizira, n'abicanyi, n'abasambanyi, n'abarozi, n'abasenga ibishushanyo, N'ABANYABINYOMA BOSE. umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ariyo rupfu rwa kabiri. » Ejo muzavuga ko N'UBUSAMBANYI BUHIMBAZA IMANA, UBWICANYI BUHIMBAZA IMANA,..kugirango mushyigikire abanyabyaha badashaka kwihana. Nimutihana ibyo binyoma byanyu, mumenye ko INYANJA YAKA UMURIRO N'AMAZUKU , ARI WO MUGABANE W'ABANYABINYOMA BOSE. Kandi Imana ntizivuguruza.
Kanda hano umusubize

rukundo Prince - 22/12/2016 saa 07:13

ibyo uwazanye iyinkuru ntabimenyetso bigararagara ko ari ubuyobozi bwabimutumye ibi byatangajwe ni cyaha gihanirwa na mategeko kandi aya mafaranga atangwa nubishaka ndetse twe twamaze kuyatanga. nta mupentekote utazi ubuhanuzi kandi turabugenzura tukamenya ubwigisha gukora ibyaha cyangwa gukora umurimo w'Imana.aba ni nka sanibalati na tobiya na balamu barwanyaga umurimo w'Imana, ndetse barwanya iterambere ry'itorero n'igihugu muri rusange.
Kanda hano umusubize

uwayo - 22/12/2016 saa 06:29

mwemezwa Niki ko Atari ugusebanya
Kanda hano umusubize

john - 22/12/2016 saa 06:23

BENE DATA NIMUREKE GUSEBANYA ABAKRISTO BO MURI ADEPR IBYO DUKORA TURABIZE ,BIJYA GUTANGAZWA UMWUKA WERA YARABITUMENYESHEJE KERA NTABWO DUTUNGURWA KUKO NIWE MUYOBOZI W ITORERO MUKURU,MUREKE KWANDUZA UBUGINGO BWANYU.
Kanda hano umusubize

kiki - 22/12/2016 saa 06:16

muvandimwe ujye wirinda gusebya umurimo w'Imana kuko ushobora guhura ningaruka utazi muribyo uvuga kuko ntureba mumutima w'umuntu ibyo yavuze ushobora gukinqa nibyutazi ndakuzi urakijijweeee ujye wirinda ibyimna biritonderwa ikindi iyi si politique muvandi kwandika byo nibyiza jyubanza wuze ibyugiye kuvuga
Kanda hano umusubize

MBABAZI - 22/12/2016 saa 05:16

Iyi sinkuru, uvuze bike tuzi byinshi,iryo nitorere uvuze gusa.Bamwe mubagize iryo torero,nabo bahimba amayeri yo kubeshya bagenzi babo babatera ibwoba byibizababaho bibi,abandi bababwira ko bagiye kugira amahahirwe menyi yo gukira, ibi byose babikora bagamije indonke,hari nabambuwe imyenda ngo bagiye kuyisengera mubutayu,hari abagore basambanira mungo zabo ko baje kubasengera.Hari abirirwa munsengero bakanararamo ntibakore, nurubyiruko ntirwige nibindi nibindi,aho benshi bibeshyera ko beretswe.Iyo wiba uhetse umwana uba umwigisha,leta se nti bibona andi madini arenga igihumbi yinzaduka ateka imitwe leta ntiyabona,murekeraho ababyinnyi bikiriza bakurikije uko utera. Kandi ibi bibera mu rwa gasabo.Nahandi birakorwa mubundi buryo,cooperative, microfinance,bank nahandi birengagiza amategeko,gukama izo uragiye.
Kanda hano umusubize

Janet - 22/12/2016 saa 00:04

Ndabaramukije cyane, mbifuriza amahoro y'Imana. Niba koko ibi mutangaje byarabaye byaba bibabaje cyane ko Imana Irimo gutukishwa nabayitirirwa. Nta Mana Ibaho yaka abantu ibyabo ku ngufu, kuko usibye no kubaka amafaranga ntanuwo Ibwira ngo ayikurikire ku ngufu, Iha umuntu wese uburenganzira bwo guhitamo. Bantu b'Imana abakristo turi mu ntambara ikomeye, ariko dusabe imbaraga zo gutinya Imana Yonyine no kuba ariyo dukurikira Yonyine. Imana Ibahe umugisha.
Kanda hano umusubize

Frederic - 21/12/2016 saa 23:33

Abantu bavuga ko ibyo uwo Murihano Venant yahanuye ari ibinyoma barabeshya keretse niba ariwe wabyitangarije ko yari yatumwe naho niba ataribyo yaba ari amatiku nkasanzwe.Gusaba umusanzu wo gushinga Radio na TV byo ADEPR ndumva ntakosa ririmo ubu se ko kiriziya gatorike birirwa basaba umusanzu wa Radio Marie Rwanda ninde usakuza.ariko uziko uko abayoboke ba ADEPR barushaho kwiyongera ari nako amatiku nayo yiyongera.nkaba bayobozi bacu bacu birirwa babeshyerwa ngo barya amafranga yitorero murabaharabika kuko bafite ayabo kandi nayo bahembwa arahagije kandi niba banayarya amakosa yaba ari uyumucungamari
Kanda hano umusubize

- 29/12/2016 saa 09:51

umunyarwanda yise umwana we NTAHOBARI ,nawe uricinyemo ngo kiliziya mumwanya urongeraho UMUSIGITI,ABADIVE, ZION,...... . uziko wa mugani ADEPR arimwe mwasigaye inyuma ! ooooh YESU WEEE, 1. Buri mukristo wese niyigaye 2. Mwishyire hamwe murushanwe nabo kuko ntibabarusha Agakiza , Gusenga ,no Kwerekwa. Njyewe nahindutse igipinga mu 1998 hamaze gushyirwaho gahunda ya za paruwasi yo kurushanwa gutanga amaturo ku rwego rw'igihugu, nzagaruka mu itorero mumaze no gushyiraho BANK,SHOPING MALL, na AGENCE itwara AMAKORALI. UWITEKA abagende imbere.
Kanda hano umusubize

- 29/12/2016 saa 10:12

umunyarwanda yise umwana we NTAHOBARI ,nawe uricinyemo ngo kiliziya mumwanya urongeraho UMUSIGITI,ABADIVE, ZION,...... . uziko wa mugani ADEPR arimwe mwasigaye inyuma ! ooooh YESU WEEE, 1. Buri mukristo wese niyigaye 2. Mwishyire hamwe murushanwe nabo kuko ntibabarusha Agakiza , Gusenga ,no Kwerekwa. Njyewe nahindutse igipinga mu 1998 hamaze gushyirwaho gahunda ya za paruwasi yo kurushanwa gutanga amaturo ku rwego rw'igihugu, nzagaruka mu itorero mumaze no gushyiraho BANK,SHOPING MALL, na AGENCE itwara AMAKORALI. UWITEKA abagende imbere.
Kanda hano umusubize

karinijabokh@yahoo.rw - 21/12/2016 saa 23:31

uyu ni umupfumu wa Sibomana Jean!
Kanda hano umusubize

MANIRIHO OLIVIER - 21/12/2016 saa 22:50

YEMWE IBI MURI ADEPR BYARADUCANZE GUSA UMWUKA WERA YARAGIYE UBU HIMITSWE IBYUBAHIRO BIRARISENYE GUSA ICYO NZIKO NYIRUMURIMO ABEREYAMASO ITORERO RYE
Kanda hano umusubize

rutinywa - 21/12/2016 saa 21:51

mujye mureka amatiku no guteranya abantu mufite ishyari ry' ibyo ADEPR imaze kugeraho none mutangiye gucura imigambi yo guteranya abakorera Imana !!!! puu !!! Iyo mu Ijuru ibaturinde ktk jina tukufu la Yesu kristo mwokozi wetu.
Kanda hano umusubize

UMUGENZI - 21/12/2016 saa 21:42

iri dini rimaze kuba ribi hanyuma y'ayandi n'ubwo nayo atari shyashya,ariko ntaho ndabon'itera bwoba nko mur'iri dini,abakuru b'itorero baho n'abavuga butumwa babaye ba nyakwigendera uretse no kudahabw'agaciro bashyirwaho n'itera bwoba kdi ubukene muri bo buravuz'ubuhuha,mu gihe izo ngagari ziyita ba shebuja babatuma ku ngufu amafranga mu ma nama.kuva ku ngingo ya 1 kugeza ku ya nyuma.zose ziba zivuga amafranga;uwatej'iyi nduru niba yemera ko YESU ari nyir'itorero azitegure gusubiz'iby'azabazwa birimo no guhindur'intambwe zajyaga mw'ijuru
Kanda hano umusubize

Elic - 21/12/2016 saa 21:07

Turapfuye dukwiye gutabarwa na President Paul Kagame niwe utajya yihanganira amakosa nkaya akorwa nabayobozi ibibisambo bikwiye gukorerwa Audit nurwego rw'Umuvunyi bikaryozwa umutungo wa rubanda
Kanda hano umusubize

uwayo - 21/12/2016 saa 21:07

ese mwabajije abo bivugwaho bababwira iki ese umuyobozi bw'adepr bubivugaho iki ?
Kanda hano umusubize

Elic - 21/12/2016 saa 21:05

Turapfuye dukwiye gutabarwa na President Paul Kagame niwe utajya yihanganira amakosa nkaya akorwa nabayobozi ibibisambo bikwiye gukorerwa Audit nurwego rw'Umuvunyi bikaryozwa umutungo wa rubanda
Kanda hano umusubize

Gasimba - 21/12/2016 saa 21:00

Arko uwambwira ikintu amareta abitsemo amadini nubu reta ntirabasha kubonako ibibazo amadini yateje kuva kera nanubu ingaruka zabyo tugihanganye nazo turambiwe ukuntu amadini akomeza kwitwaza Imana agapfinagaza rubanda nareta yakabaye ibarengera ikaryumaho ngo nabafatanyabikorwa bayo ubuse ninde uzabarenganura koko.
Kanda hano umusubize

kwizera - 21/12/2016 saa 20:51

HAZADUKA ABAKRISTU. BIBINYOMA NABAHANUZI BIBINYOMA. MATAYO24:24. DORE MBIBABWIYE HAKIRI KARE!! MATAYO 25:24
Kanda hano umusubize

lily - 21/12/2016 saa 20:21

Ngaho re! ibi wajya kwumva ukumva ngo kiliziya catholica yabikoze ho iki! ubu leta ibi irebera ejo ngo vatican nisabe imbabazi ibyo imiyoborere y'iki gihugu ni comedy in most cases.
Kanda hano umusubize

Yuhi - 21/12/2016 saa 19:11

Nibyiza gushira ahagaragara ubu bumamyi bukorerwa muri ADEPR ,abantu babyumve bajijuke bave mubuyobe ataribyo ingo barazisenya buri munsi ngo amaturo,atagira ingano ngo imishinga kandi nta nyungu abakristu bayifiteho.
Kanda hano umusubize

PETER - 21/12/2016 saa 18:52

Yewe ndumiwe?Hari abari babivuze ndabihinyura;Gusa birakabije ikintu cyose ngo ni amafranga .Ntibakigisha ibyo gukiza ubugingo kdi amaparoisse afite imyenda mu ma bank kubera DOVE
Kanda hano umusubize

- 21/12/2016 saa 21:43

ariko nkubaze ! usengera muri ADEPR ? none se bakubwiye ko amafranga bayatanga ku gahato ? bazi igituma bayatanga kandi n' ibikorwa akora biri mu Rwanda ,mu banyarwanda , kdi biragaragara. mujye mureka amatiku no guteranya abantu.
Kanda hano umusubize

- 22/12/2016 saa 15:07

mureke kuvuga nabi umwanditsi kuko nguhaye ubuhamya wowe nabandi mwakwiruka gusa muzi kuvuga andi madini.....sha tubireke ibya ADEPR NI birebire naho kubavuga byo babavuga byiza gusa ibinyoma byayo nzabyandikaho igitabo.
Kanda hano umusubize

DUSHIMIMANA Eric - 23/12/2016 saa 09:41

Ntibivuze ko ADPR itagira ibikorwa bifasha abanyarwa ahubwo hari amadini ashaka kubigira business,niyo mpamvu hagomba gushyirwaho amategeko agenga amadini hato hatagira amadini amwe agumya kurya imitsi yabatururwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X