Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abacururiza mu isoko rya Karama ntibishimiye uburyo bari kwishyuzwa imisoro

Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu isoko rya Karama riherererye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, barinubira uburyo bari kwishyuzwa imisoro bisa nko ku gahato kandi barandikiye ubuyobozi bw’akarere babusaba kugabanyirizwa ngo kuko amafaranga basabwa batayabona.

Isoko rya Karama riherereye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ni isoko ubona ko ricirirtse ariko kandi rirubatse n’ubwo ari rito , ricururizamo ahanini n’ abagore bahoze bacururiza ku muhanda ku dutaro.

JPEG - 107.3 kb
Abacururiza mu isoko rya Karama abenshi bahoze ari abazunguzayi

Muri iri soko , hari abakorera ahubakiwe n’abakorerera hanze bacuruza ibyiganjemo imbuto n’imboga muri ibi bice by’inyengero z’umujyi wa Kigali , ariko bakusanya ubwoko bw’imisanzu batanga ndetse n’ipantante bumvikanisha ko batayabona kandi ngo bagurirwa n’abaturage biganjemo abahinzi bo ubwabo bemeza ko badafite amafaranga yo guhaha angana n’ay’abahahira mu yandi masoko yo muri uyu mujyi wa Kigali.

Kuba ntanyungu ihagije babona bakizana ku isonga nk’icyatumye bandikira Njyananama y’akarere ka Nyarugenge, basaba kugabanyirizwa, ubu busabe ngo bwarakiriwe bategereje igisubizo nkuko babibwiwe ariko company izwi nka Ngali , ifite isoko ryo gukusanya iyo misoro ngo yabahaye iminsi 3 ngo nibaba batasora bakinge bagende.

Hatabayeho imisoro igihugu nticyatera imbere , umucuruzi arunguka ariko kandi nawe akagira icyo atanga ariyo mpamvu abantu bahora bigishwa akamaro ko gusora.

Hari ababizi ndetse ngo ntibanabyanga ariko ngo ntibakeneye ko imisoro ivaho ngo bakeneye kugabanyirizwa nk’abantu bakoresha igishoro gito nyuma yo kuva mu muhanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwemeza ko aba bacuruzi basabye kugabanyirizwa ipatante ariko ngo ntibagomba kureka gusora mu gihe bagitegereje icyo njyanama y’akarere izakora kuri ubwo busabe bwabo.

None se niba aba bacuruzi barasabye kugabanyirizwa ariko bakaba kandi barahawe iminsi itatu, ngo nibababa batarararangiza gusora bafungirwe igisubizo ku busabe bwabo kizasanga bari he ?

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, ngo ntibwari buzi iby’iyo minsi 3 bahawe ariko ngo bugiye kubikurikirana buganire n’abo bakusanya iyo misoro ariko kandi ngo burakomeza no kubigisha akamaro ko gusora.

Gahunda yo gushyiraho amasoko nk’aya mu mujyi wa Kigali ni politique igamije guca ubucuruzi bwo mu muhanda, uyu mujyi ufata nk’ubuteza akajagari bamwe mu bacururiza muri irisoko rya Karama nabo bemeza ko mbere bahoze ku muhanda
Uretse iki kibazo bavuga ko kibakomereye ariko hari ibyiza kandi bagaragaza byo kuba batagicururiza ku muhanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X