Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Abagana muri Restaurent Fantastic bagiye kujya basusurutswa na Orchestre Impala

Mu rwego rwo kuvugurura Serivisi(Service) no kunoza imikoranire n’abakiliya bakunda umuziki no kwidagadura,muri Fantastic Restaurent hagiye kujya hataramira Orchestre Impala mu ndirimbo zabo zifatwa nk’izibihe byose mu muziki Nyarwanda.

Guhera kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016 Fantastic restaurant iratangiza gahunda y’ibitaramo bya Orchestre Impala aho abakunzi b’indirimbo zo hambere bazajya bataramirwa inyumvankumve (Live).

Ubuyobozi bwa Fantastic restaurant butangaza ko bwashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo kwegereza abakunzi ba muzika nyarwanda yo ha mbere cyane cyane abakunda Impala , mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no korohereza abakunzi b’abo bahanzi kubabona mu buryo bubanogeye.


Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, si Impala gusa zizajya zitaramira abahagana gusa, kuko hateganyijwe n’ibitaramo bitandukanye kugeza taliki ya 01 Mutarama 2017.


Bimwe mu byo wasanga muri restaurant Fantastic utasanga ahandi, harimo n’ibi bikurikira;

1.Gukoresha internet ku buntu

Muri resirora Fantastic uhasanga wireless y’ubuntu igufasha gukoresha internet kandi nta kiguzi. Ibi bituma umuntu wahagannye akomeza akazi ke cyangwa izindi gahunda kuburyo bumworoheye yifatira ifunguro n’icyo kunywa .

2.Kwerekana imipira yo ku isi hose ku buntu

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ugira abakunzi benshi. Hari shampiyona nyinshi ku isi ariko hari n’izigira abakunzi kurusha izindi. Muri izo twavuga Shampiyona y’Ubwongereza (Barclay’s Premier League),Bundesilga yo mu Budage, La Liga yo muri Espanye, League 1 yo mu Bufaransa ndetse na Serie A yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani. Muri resitora Fantastic ushobora kuharebera imipira 4 inyuranye kandi icyarimwe yo muri aya mashampiyona akunzwe kandi ku buntu.

3.Kwishyura ku buryo bworoshye

Ubusanzwe ahantu hose watse serivisi(service) ugomba kwishyura amafaranga, ahenshi uyishyura ako kanya amafaranga witwaje (Cash)cyangwa se ugakoresha uburyo bwa Visa Card. Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kwishyura no mu gihe batagendanye amafaranga,muri resitora Fantastic bongereyeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money ndetse na Tigo cash.

4.Gusaba servisi kuri telefoni itishyuzwa

Iyo ukeneye servisi muri resitora Fantastic aho waba uherereye hose, bagushyiriyeho numero uhamagara ku buntu ukaba wasaba serivisi iyo ari yo yose harimo no kugira icyo utumiza(Commande/Order). Iyo ushaka gusaba serivisi muri Fantastic restaurant uhamagara kuri 1314, iyi ikaba ari numero itishyuzwa, wahamagaraho amafaranga yawe ntagende.

Indi numero waboneraho serivisi za Fantastic ni 0782280413

5.Kukugezaho ibiryo aho uri hose

Nkuko ubuyobozi bw’iyi resitora bwabidutangarije, umuntu aho ari hose bashobora kumugezaho ibyo kurya (Catering)cyangwa izindi serivisi batanga muri iyi resitora.

6.Gukora amasaha 24

Nubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukora amasaha 24/24 mu rwego rwo kunoza no gutanga serivisi, kugeza ubu si hose wasanga bakora aya masaha.

Resitora Fantastic ikaba yarazirikanye abakiriya bayo bakenera serivisi amasaha yose, kugeza ubu bakaba bakora amasaha yose agize umunsi.

7.Gahunda ihamye yo gutaramira abakiriya bayo

Muri resitora fantastic hari gahunda ihamye kandi yubahirizwa mu minsi 7 y’icyumweru nta guhindagurika.

Ku wa mbere , ku wa kabiri no ku wa kane, guhera I saa moya kugeza mugitondo, abakiriya ba Fantastic Restaurant bafata amafunguro n’icyo kunywa bacurangirwa muzika n’aba DJ bakomeye muri Kigali.

Ku wa gatatu, ku wa gatanu ndetse no ku wa gatandatu guhera i saa mbiri z’ijoro kugeza saa saba z’ijoro haba hari igisope gikundwa na benshi. Nyuma hagakomeza umu DJ .

Ku munsi wo ku cyumweru resitora Fantastic igeza ku bakiriya bayo filimi zigezweho, guhera I saa moya kugeza saa cyenda z’ijoro.

Iyo hari imipira inyuranye ihuriranye n’izi gahunda zavuzwe haruguru, babanza kwerekana umupira nyuma gahunda zindi zigakomeza.

Undi mwihariko iyi resitora ifite ni ugutegurira abakiriya bayo amafunguro y’amoko yose utasanga ahandi kugeza ku ndyo za Kinyarwanda zinyuranye.

Wifuza kugana iyi Restaurant, iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil .

Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.

Wifuza kugana iyi Restaurant, iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X