Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abakekwaho Jenoside basaga 250 bagomba gutabwa muri yombi. - Nkusi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda muri uyu mwaka bugiye gutanga impapuro zigera kuri 250 zisaba ibihugu bitandukanye guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abakihishe muri ibyo bihugu.

Mu mwaka ushize wa 2016, Ubushinjacyaha bwatanze impapuro zigera kuri 200 zishakisha abantu batandukanye biganjemo abari mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye itangazamakuru ko bizeye kumvisha ibihugu bibacumbikiye kubata muri yombi bakoherezwa mu Rwanda cyangwa byo bikababuranisha.

JPEG - 73.5 kb
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin

Ati “Impapuro 2006 zoherejwe mu bihugu bitandukanye mu mwaka ushize, muri uyu mwaka tukaba twarihaye intego yo kohereza 250.”

Mu mwaka ushize abantu babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside boherejwe mu Rwanda barimo Ladislas Ntaganzwa woherejwe na RDC hamwe na Hussein Minani woherejwe na Tanzania, ku buryo kugeza ubu imanza esheshatu zimaze kuburanishwa mu nkiko zo mu Rwanda.

Urubanza rwa Ntaganzwa ntabwo ruratangira kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko mu kwezi gushize Urukiko Rukuru rwarwimuriye muri Werurwe, mu gihe urwa Minani rwoherejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Huye nyuma yo gufungwa by’agateganyo.

N’ubwo Afurika ifite umubare munini w’abantu batangiwe impapuro zo kubata muri yombi kuva mu 2007 hashyirwaho ishami rishinzwe gushakisha abahunze ubutabera, impapuro zisaba ko batabwa muri yombi zisaga 600 zoherejwe mu bihugu 32 muri Afurika, u Burayi, Amerika ya Ruguru, Canada na New Zealand.

Nkusi yavuze ko kuba u Rwanda rugenda rugirana amasezerano n’ibihugu bya Afurika arebana no guhererekanya abanyabyaha byoroshya gutanga ubutabera, kuko ibihugu bibacumbikiye bibasha kubakoraho iperereza, bikabafata bikabohereza mu gihugu kibashakisha.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutaberwa,pascal - 10/01/2017 saa 09:58

Muraruswa nubusa kuko abazi ko bakoze ibyaha bajyeze hanze bahinduza amazina hamwe nubwenegihugu,abenshi ni abarundi nabanyamurenge,Congolese. Kandi abenshi banahawe nubwenegihu.
Kanda hano umusubize

gatozi - 10/01/2017 saa 13:36

Uwiyita Pascal aho iyo ikaba inkuru ye? Twibwirire disi uko witwaga mbere yo guhindura amazina yawe humura wowe ntushakishwa kandi wihishe n'inyuma y'iyo computer.
Kanda hano umusubize

Rukwege - 9/01/2017 saa 19:15

Ibihugu byafurika byinshi ntabwo baba babazi erega ubwoba bwuko bakishyurwa ibyo bakoze ntaho butabagejeje arko nayubusa ubutabera bwatinda bwatebuka buzaboneka twebwe abanya rwanda turaziranye ababikoze barazwi twe rero ntidushukwa namayeri yoguhunga ubutabera bakoresha nkuko kwiruka isi bakayimaza amaguru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X