Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kwibuka 23: Muri Basketball hari gutegurwa irushanwa ryo kwibuka

Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwibuka abatutsi bazize Jenoside kuri iyi nshuro ya 23 nkuko bisanzwe bikorwa hazibukwa abafite aho bahuriye n’ umukino wa Basketball bagera kuri 29 bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Muri abo harimo abakinnyi, abatoza, abafana bishwe mu gihe cya jenoside nkuko ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yabigaragaje.

Ubusanzwe iri rushanwa ryatangiye ritegurwa n’ikipe ya Espoir BBC mu rwego rwo kwibuka Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe ndetse irushanwa rifata izina rya “Gisembe Memorial Tournament”.

Nyuma FERWABA yaje gufata iri rushanwa ngo rijye riba hibukwa abantu bose bari mu mukino wa Basketball bazize Jenoside.

JPEG - 48.4 kb
Rutare Pierre (ufite ibikombe 2) yari Perezida w’Inkuba BBC, yishwe muri Jenoside

Uyu mwaka wa 2017 nk’uko bitaganzwa n’umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Mutabazi Richard iri rizaba mu byiciro 2 nk’uko bisanzwe.

Avuga ko bifuza ko taliki 26 Gicurasi kugeza 04 Kamena 2017 hazazaba irushanwa ry’amakipe y’imbere mu gihugu mu bagabo n’abagore nyuma taliki 09-11 Kamena 2017 habe irushanwa ry’amakipe 4 ya mbere yo mu Rwanda hiyongereyeho ayo hanze y’u Rwanda azaba yatumiwe.

Umwaka ushize wa 2016, ikipe ya Patriots niyo yegukanye igikombe itsinze Boundes yo muri RDC amanota 66 kuri 64 naho mu bagore, Berco Star BBC y’i Burundi yegukana igikombe itsinze APR BBC ku manota 58-55.

Abibukwa by’umwihariko muri Basketball

Mu bakinnyi hari Ntarugera Emmanuel “Gisembe”, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel “Mbingisa” Kabeho Auguste “Tutu”, Munyaneza Olivier “Toto”, Mutijima Theogene “Riyanga”, Murenzi JMV, Hitimana Nice, Mukotanyi Desire, Twagiramungu Felix “Rukokoma”, Mutarema Vedaste, Rutagengwa Jean Bosco , Kamanzi “Majoro” , Munyawera Raymond, Gatera Yves (Espoir BBC), Florence “Kadubiri” ( MINITRAPE BBC), Esperance (Nyarugenge BBC na MINITRAPE BBC), Gasengayire Emma (UNR), Mugabo Jean Baptiste (INKUBA BBC & OKAPI BBC), Rutabana (INKUBA BBC & OKAPI BBC), Cyigenza Emmanuel (INKUBA BBC & Terror BBC), Christian (INKUBA BBC), Nshimayezu Esdras (UNR BBC), Nzamwita Tharcisse (MINIJUST BBC) na Siboyintore (MINIJUST BBC).

Abayobozi: Rugamba Gustave (Umubitsi wa Espoir BBC), Kabayiza Raymond (Visi Perezida wa Espoir BBC) na Rutare Pierre (Perezida w’ INKUBA BBC).

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X