Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR bashyikirijwe ubushinjacyaha

Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Bishop Tom Rwagasana; Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Bernard; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’abandi bayobozi bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero bashyikirijwe ubushinjcyaha.

JPEG - 37.1 kb
Bishop Tom Rwagana

Kuwa Gatatu Gicurasi nibwo abayobozi batatu mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo waryo. Nyuma yaho abarimo Umuvugizi waryo wungirije, Bishop Tom Rwagana na bo batawe muri yombi.

Bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha nabi umutungo w’iri torero rya kabiri mu gihugu mu kugira abayoboke benshi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege, yabwiye itangazamakuru ko abantu batandatu bakurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha byo kunyereza umutungo w’iri torero bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Ati “ Niko bigenda akenshi, niba umuntu hashize iminsi itanu ari muri Polisi, duhita tumushyikiriza ubushinjacyaha. Igihinduka ni iyo itanu irangiye kuwa Gatanu ku mugoroba, icyo gihe bajyayo kuwa Mbere mu gitondo.”

“Boherejwe ku bushinjacyaha bwa Nyarugenge kuri pariki yisumbuye ya Gasabo. Ni abantu batandatu bose hamwe.”

Mu batawe muri yombi harimo Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda Bishop, Tom Rwagasana; Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Bernard; Eng. Sindayigaya Theophile;Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari.

JPEG - 27.3 kb
Mutuyemariya Christine

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi muri ADEPR havugwa abakirisitu badashyigikiye imikorere y’ubuyobozi buriho irimo no gusesagura umutungo w’iri torero maze mu kumvikanisha ijwi ryabo bibumbira mu cyo bise “Komisiyo Nzahuratorero”.

Iyi komisiyo ijya kuvuka yasohoye itangazo ryanditse mu izina ry’abakirisitu ba ADEPR badashyigikiye ubuyobozi buriho, igaragaza ko mu itorero harimo ibibazo kandi ubuyobozi buriho butarangwa n’ubunyangamugayo.

Mu bihe bishize ubwo iri torero ryubakaga Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, humvikanaga ukwijujuta kw’abakirisitu ariko Umuvugizi waryo Bishop Jean Sibomana, agasobanura ko mu bakirisitu bagera muri miliyoni ebyiri, hataburamo abatabyishimira ariko ko nta gahato kabayeho mu gusabwa gutanga umusanzu wo kuyubaka.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ezechiel - 23/05/2017 saa 05:54

Umuntu wese arikuvuga uko abyumva arikoburi wese afite responsibility ye umurimo wacu nukubasengera kuko imana. Ntiyabibeshyeho mukubatoranya ubwo rero nta kurengera buriwese arinde ubugingobwe imana ntizakubaza ibya boyobozibayoboye nabi
Kanda hano umusubize

- 13/05/2017 saa 09:23

bagenzi bajya mwijuru mwireba abantu ahubwo murebe Imana yo nyine naho abameze gutyo bazahoraho nkaba akani .safira .anania nkabandi gusa dusenge tutarebye kubantu kuko nawe ushobora gusanga hari ibyo untesha ark hari ibikuntesha ubworero bariyo mubibanesha nibyo bafatiwemo
Kanda hano umusubize

UWAMUNGU JEAN BAPTISTE - 16/05/2017 saa 02:11

Rwose bebe Data nshuti z'umusaraba, mwere gucika intege ku bw'icyasha kiri ku itorero ryacu kubera aba bashumba batitaye ku mukumbi baragijwe na Gihanga, ariko icyingenzi nuko ryubatse ku rutare. Kandi ntituzabura gukora ibitegekwa n'iyaduhamagaye kuko buri wese uko yubaka kuri rwarufatiro ariko azanahembwa. Nyuma wenda y'iri shuri bagiye kwiga bazigarura nka Abinenewe. Twihangane dusenge.
Kanda hano umusubize

Kamanzi Eric - 13/05/2017 saa 06:20

Birababaje Pe!
Kanda hano umusubize

Kamanzi Eric - 13/05/2017 saa 06:18

Uwakubwira hari umuvugabutumwa(mwarimu muri paroisse ya Ryakirenzi Mukarere Ka Kayonza) ugiye guterezwa cyamunara kubera kumushuka akagwatiriza ibye ngo bishyure umusanzu wa gisozi
Kanda hano umusubize

Njohn peter - 12/05/2017 saa 08:16

UTARAKORA ICYAHA NABATERA AMABUYE
Kanda hano umusubize

Innocent Ntakirutimana - 12/05/2017 saa 06:57

Mwa bantu b'Imana mwe ubwo murabona ibi bintu bikwiriye mu bitwa ko bakorera Imana? Ngaho kugambanirana,ngaho kwigwizaho umutungo ... n'ibindi ntavuze. Mu by'ukuri dusesenguye neza koko nta kibazo mubonamo. Ngaho namwe munsobanurire ijambo "UMUSHUMBA"mumbwire icyo bisobanuye kwitwa UMUSHUMBA bivuze kuba umugaragu w'icyo uragiye,KUMENYA KO GISHONJE,KUMENYA KO KIRWAYE,KUMENYA AHO KIRYAMYE,KUMENYA KO CYANYWEYE AMAZI n'ibindi.Ngaho mumbwire namwe ubu niko bimeze kuri ubu,ahubwo umushumba niwe boss ,niwe ufite imodoka nziza akaba yanakunyuraho ntayigutwaremo kandi ariwowe wagize uruhare mu kuyigura.Rero reka tujye no muri bibiliya YESAYA 56:11NI KOKO NI IMBWA Z'IBISAMBO ZIDAHAGA,NI ABUNGERI BATABASHA KUMENYA,BOSE BATESHUKA INZIRA BAJYA MU YABO UBWABO UMUNTU WESE YISHAKIRA INDAMU MU BURYO BWOSE. EZEKIEL 34:2,8,102.“Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungerintibakwiriye kuragira intama? 8.Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n’ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye. 10.Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiyeabungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya. NGAHO BASOMYI NIMUMFASHE KUGENZURA AYO MASOMO IMANA IBAFASHE.
Kanda hano umusubize

Ngendahayo Innocent - 12/05/2017 saa 03:29

Abantu mwese mwatanze ibitekerezo mwakoze,ibyo kuvuga ngo abayobozi ba ADEPR bari mu nkiko biriya n'ibintu bisanzwe nta gikuba cyacitse,mureke inkiko zikore akazi kazo kuko nazo zashyizweho n'Imana kandi n'imbere y'Imana umuntu wese azabazwa ibye, Aba Kristo ba ADEPR basenga Imana,ahubwo buri wese akwiye kwegera Imana kuko Yesu Kristo umwami w'abami agiye kugaruka kujyana itorero mube maso
Kanda hano umusubize

- 12/05/2017 saa 09:57

Mwa bantu b'Imana mwe ubwo murabona ibi bintu bikwiriye mu bitwa ko bakorera Imana? Ngaho kugambanirana,ngaho kwigwizaho umutungo ... n'ibindi ntavuze. Mu by'ukuri dusesenguye neza koko nta kibazo mubonamo. Ngaho namwe munsobanurire ijambo "UMUSHUMBA"mumbwire icyo bisobanuye kwitwa UMUSHUMBA bivuze kuba umugaragu w'icyo uragiye,KUMENYA KO GISHONJE,KUMENYA KO KIRWAYE,KUMENYA AHO KIRYAMYE,KUMENYA KO CYANYWEYE AMAZI n'ibindi.Ngaho mumbwire namwe ubu niko bimeze kuri ubu,ahubwo umushumba niwe boss ,niwe ufite imodoka nziza akaba yanakunyuraho ntayigutwaremo kandi ariwowe wagize uruhare mu kuyigura.Rero reka tujye no muri bibiliya YESAYA 56:11NI KOKO NI IMBWA Z'IBISAMBO ZIDAHAGA,NI ABUNGERI BATABASHA KUMENYA,BOSE BATESHUKA INZIRA BAJYA MU YABO UBWABO UMUNTU WESE YISHAKIRA INDAMU MU BURYO BWOSE. EZEKIEL 34:2,8,102.“Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungerintibakwiriye kuragira intama? 8.Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n’ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye. 10.Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiyeabungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya. NGAHO BASOMYI NIMUMFASHE KUGENZURA AYO MASOMO IMANA IBAFASHE.
Kanda hano umusubize

Bosco - 12/05/2017 saa 10:19

KILIZIYA NI IMWE CATHOLIQUE kandi ishingiye ku NTUMWA GUHERA KURI PETERO IBI NUBYUMVA MURI GATORIKA UZAMENYE KO ISI IRANGIYE ( NIRYO TORERO RIYOBORWA NEZA AVEC IMPLICATION Y'ABAKIRISTO BARYO KUVA MU RUGO==> UMURYANGOREMEZO ==> INAMA==> CENTRALE==> PAROISSE===> DOYENNE ===> DIOECESE===> CONFERANCE EPISCOPALE==>ROME
Kanda hano umusubize

jean - 13/05/2017 saa 03:27

Hanyuma iyo Gaturika yawe urata ihora isaba imbabazi z'iki niba nta bibi biyiranga, ni heba abapadiri basabanya abana, ni irihe dini ryarishije kugira uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda, ryaba ari irihe torero rifide Kiriziya nyinshi zahinduwe inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi kubera amabi yazikorewemo kandi ahenshi bigizwemo uruhare n'abaziyoboraga. urumva ibyo aribyo byoroshye kuruta abashinjwa kwiba amafaranga? jya ubanze utekereze ubone kurata idini urimo.
Kanda hano umusubize

eric uwizeyimana - 13/05/2017 saa 09:08

ADEPR ntago ari itorero ahubwo ni dini kuko itorero niryakrist kd riri mwibanga
Kanda hano umusubize

douce - 11/05/2017 saa 06:21

ukuri kabisa ,mureke urukiko nirwo ruzatubwira ibyavuyemo naho twe abana babantu twicumuzwa nabisi,ngayo nguko.
Kanda hano umusubize

- 11/05/2017 saa 02:59

natwe kamonyi turenganurwe
Kanda hano umusubize

Ngenda - 11/05/2017 saa 01:53

Musunike buhoro abobantu barasizwe ,mwibuke Saül hari yagomeye Imana ashaka kwica D'Audi, uwazanye inkuru KO yasanze Saül yakomeretse Saül akamusaba kumurangiza,nawe akabikora Daudi yaramubwiye ngo uratinyuka wica uw'Imana yasize bahise bamufata batamwica Daudi aramwubwira amaraso yawe azakubazwe.
Kanda hano umusubize

BONIY - 10/05/2017 saa 20:07

SI NDI UMU ADPR NDAVUGA NKUMNTU WEMERA IMANA BIBLE ITI NTUGACIRE MWENE SO URUBANZA AMATEKA AGARAGAZAKO NAYESU YAJYANYWE MURUKIKO ESE NKUBAZE YARI FITE IKOSA? NUKO YESU BAMUZANIRA UMUGORE BAFASHE ASAMBANA YANDIKA MUMUKUNGU ATI"UTARAKORA ICYAHA NAMUTERE IBUYE IKIRUTA IBINDI BYOSE MUPFUKAME MUSENGE UWO NUMUGAMBI WUMWANZI UMWANZI YIBATERA NGO NAMWE MWITERE UMUKRISTO NYAWE WAKABAYE UPFUKAMA UGASENGA KUGIRANGO UWITEKA AZE YIRWANIRIRE NUKO MOSE AGEZE KUNYANJA ABISIRAHELI BAREBA HIRYA HINO INZIRA IRABURA MOSE ARABWIRA ATI MUCECEKE GUSA WITEKA ARI BUBARWANIRIRE. BIRI MU KUVA ABO BAYOBOZI AND GOD NIBO BONYINE BAZI UKURI IBIGARAGARI AMASO YA BANTU SIKO IMANA YO IBIBONA JYEWE UKUBWIRA IBI INCUTI YANJYE YANSHINJE KO NAMWIBYE IBIHUMBI 30000 MUBYUKURI IYO NATAMBUKA MUBANTU KUKOYARI YABISHAKAJE HOSE BAMBONAGA NKUMUJURA RUHARWA UGIRANGO HARICYO NARINZI KWAYO MAFARANGA GUSA UWITEKA AMUBABARIRE MUBE MASO UWITEKA ABARINDE BAKRISTO MWESE GUSA MWITEGURE ARI BUGUFI
Kanda hano umusubize

Rwema - 10/05/2017 saa 19:55

@Kemayire, uretse ubujiji wifitiye, idini ryera imbuto rite? Imbuto zerwa n'idini cyangwa ni umuntu ku giti cye ugomba kwera imbuto? Mu idini habamo ababi n'abeza, wiyibagije se ko n'intumwa za Yesu zose zitari ziboneye kugeza aho umwe amugambaniye?
Kanda hano umusubize

douce - 11/05/2017 saa 06:17

RWEMA uvuze neza cyane kabisa!!!!!!
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 11/05/2017 saa 08:39

Niko se RWEMA we,ntabwo uzi ko YESU yavuze ngo "nta giti kibi cyera imbuto nziza"?IGITI ni aba Chef banyu biba amafranga,naho IMBUTO ni mwebwe abayoboke banyu.Bible iravuga ngo NIMUBASOHOKEMO,ngo nimwanga muzarimbukana nabo (Ibyahishuwe 18:4).
Kanda hano umusubize

Mwalimu - 13/05/2017 saa 05:56

Oya, ntituri imbuto zabo, ibyo bakora nizo mbuto zabo. Byaragaragaye ko ari ibiti bibi, n'imbuto zabo ni mbi, ni ubujura, ubugome, ubugambanyi, kubeshya, gutoteza abayoborwa babo, gutekinika mu itorero,... Ubucamanza bwo mu isi nibukore akazi kabwo, kandi n'Imana ntibizayibuza guca urwayo rubanza.
Kanda hano umusubize

KEMAYIRE Johnson - 11/05/2017 saa 08:49

RWEMA,wikitiranya ibintu.YESU yagambaniwe n'intumwa ye imwe.Ariko ADEPR,nubwo yiyita ngo "yuzuye umwuka",Abayobozi bayo hafi ya bose bo mu Rwego rw'igihugu bafunzwe kubera ubujura.Nta giti kibi kera imbuto nziza.Namwe abayoboke ba ADEPR,ntabwo mushobora kwera imbuto nziza.Baca umugani mu kinyarwanda ngo "inyana ni iya mweru".Mu kinyarwanda ngo "tel pere,tel fils".
Kanda hano umusubize

mugire - 11/05/2017 saa 13:51

ntimukitiranye Ubuntu, Yesu igiti yavuze ni umuntu kugiti cye, naho imbuto cyera ni irimo n'ibikorwa bye bimubonekaho kugiti cue. Ntaho rero bihuriye n'itorero.
Kanda hano umusubize

Bushyomoke - 10/05/2017 saa 18:57

Mfite akabazo gato cyane.Hari umukristo wigeze atanga ikirego ko muri ADEPR banyereje amafaranga? Ibyo polisi yagombye kubitubwira, bitabaye ibyo polisi yaba yivanga mubitayireba.
Kanda hano umusubize

uwayo - 11/05/2017 saa 06:17

wowe nibubwa1 wakumva abitwa NZAHURATORERO ?waba udakurikira pe
Kanda hano umusubize

HAVUGIMANACYRIAQUE - 10/05/2017 saa 18:45

NONESE NSHUTI REKANKWIBARIZE? KUVUGAKO ADEPER ATARIDINIY'IMANA IYAWEY'IMANA YITWANGWIKI? MBESE KUZURUMWUKA NIKIBAZO,UMUNTUWESE AFIT'IMPANOZITANDUKANYE URUKUNDO KWIHANGANA GUTANGA,GUHUGURANA. NIZINDI NYISHI KD ABASENGERAMURI ADEPR SIBO BAZIHABWA GUSA IBYAKOZWE 10:34-35 MUMAHANGAYOSE ABUBAHIMANA BAGAKORIBYO- GUKIRANUKA IMANA IRABEMERE UBWOSE NUBWAMBERE UBONYE ABANA BABABEZA ABABYEYIBAKABABABI? ICYOGIBARAVUGANGO,BARIYA, BANA BAFIT'IMICOMYIZA NUKOBABYARWA NABABYEYI BABI KD IBYO NTIBITUMA ABANABATITWABEZA, NIBUBUYOBOZIBUBAYE BUBI SE UBISHYIZE MWITORERO RYOSE, NTURABONA,UMUSHUMBA WINTAMA WARANGAYEYESE KANDI INTAMA NTIZI JYEKONA JYESINAHAMAGAWE NASIBOMANA CY RWAPASANA KANDI TWESE NUKO,NIDUKIRA NUKA,IBYABARIYA NTACYO BIZADUKORAHO, NAHUBUNDI TUZAKOMEZA KUZURUMWUKA WERA,KANDI NDIZERAKO DUSE NG'IMANA,UMENYEKO BYOSE YEMERAKOBITUGERAHO,ARIKO NTI TUZATANA NGONUKO BISHOP TOM NABANDI BATESHUTSE KUNSHINGANO MURAKOZE
Kanda hano umusubize

UMUKIRISITU{@} - 10/05/2017 saa 17:30

MUBAKURIKIRANE MUMANUKE NOMURI PARUWASI MUGEREYO IMITUNGO Y,ITORERO BAYIGIZE IYABO BARAYIGURISHA BAKAGURA IYABO.
Kanda hano umusubize

jyewe - 10/05/2017 saa 16:39

Amafranga azarikora.ntago abo bakozi badeperi bakoze ishyono kuko ntago bakoreraga Uhoraho.ibyabashyikiye ntibyabagwiririye kuko uwo bakorera baramuzi ahunwo abasenga mureke twisuzume tumenye uwo turigukorera.kuko ntituri gusenga mukuri nomumwuka nkuko uwo twari dukwiye gusenga abidusaba.ibyari ugusenga, kuzurumwuka wera ,nibindi byanezezaga Uwiteka byabaye nkogukina umupira mukibuga iyo Mana rero muyitege kuko icecekanye byinshi,ihora ihoze... iturengere mureke dusabe ubufahangarwa nahubundi satani yaraduhangaye.ariko kandi haracyari ibihumbi birindwi bitarapfukamira bayari. mwireba abanyereje imitingo ahubwo ugifite gutinya Rurema niyisuzume.byose nakamanyu kumutsima gusa.umubwiriza nawe ati byose nubusa.
Kanda hano umusubize

roxy - 10/05/2017 saa 15:38

Ariko rwose mwihaye Isi! Frw yamaturo ibyacumi kwitanga byaburimutsi, mubonye mudahaze mubanza kuyarwaniramo! Kugeza aho mugejeje abantu munkiko! Bagiye kuburana iki se. Twe tuyatanga nubundi ko ntacyo duteze kubona! Ngo murabakozi b I mana yewe, muratutanze. Abobantu bajyanye mubutabera barazira ubusa umuntu abonye frw yubusa yayarya kuko nikindi cyumweru tuba tuzatura tugatanga nibyacumi! Frw insengero zidusaba dusigaye dutinya kujya gusenga! Kd bazi abakire binjira munsengero, ba protocol bakabaha intebe zimbere nubwo baza iteraniro ritaha kuko bavuga kwitanga! Amaturo icyacumi! Uwicaye imbere agatanga kubera kubura uko agira! Ahubwo twe tubitanga tutunguka duhumukeeeeee.
Kanda hano umusubize

UMUKIRISITU - 10/05/2017 saa 15:19

BAGIZE KUYATWAKA KUNGUFU BAGIRA NO KUYANYEREZA ? NIBAKURIKIRANWE NK'ABANDI BOSE BANYEREZA UMUTUNGO W'IGIHUGU.
Kanda hano umusubize

- 10/05/2017 saa 15:15

BARI BATUZENGEREJE
Kanda hano umusubize

Crew - 10/05/2017 saa 14:25

Rwose bayobozi bacu dukunda cyane turabinginze ntimuzareke aba bantu batanga ruswa ngo barekurwe bagaruke kuduhagarara imbere ngo ni abakozi b'Imana Nyakubahwa mubyeyi wacu Paul Kagame twihe rewe n'Imana dufashe ejo ntitwumve ibi bisambo hanze ngo ni abayobozi bacu Tirakwizeye mubyeyi
Kanda hano umusubize

KEMAYIRE Johnson - 10/05/2017 saa 14:50

Niba uri muli ADEPR ukaba wumva atari idini y'imana kubera ko ihagarariwe n'ibisambo,Bible igusaba kuyivamo ugashaka aho wasengera hazima.Niwanga kuyisohokamo,Bible ivuga ko uzarimbukana n'abo bayobozi bawe b'ibisambo,ku munsi w'imperuka.Bisome muli Ibyahishuwe 18:4.Jye nasohotsemo kera kuko nasanze ADEPR kuva kera iyoborwa n'ibisambo,bironda amoko,bikivanga no muli Politike.Uribuka ejobundi umukuru wanyu,Bishop Sibomana Jean,abeshya kuli Stade Amahoro,ngo aba Pantekoti bose bamutumye ko bashaka ko itegeko-nshinga rihinduka.
Kanda hano umusubize

KEMAYIRE Johnson - 10/05/2017 saa 13:25

ADEPR ifite abayoboke barenga 2 millions.Ariko kuva na kera,usanga ariryo dini ribamo ibibazo kurusha ayandi.Nyamara bakavuga ko buzuye umwuka.YESU akiri ku isi,yavuze ko idini ry'ukuri uzaribwibwa n'IMBUTO nziza rigira.ADEPR rwose nta mbuto nziza igira.Byerekana ko atari idini ry'imana.Nawe ndebera.Abayobozi mu rwego rw'igihugu hafi ya bose ba ADEPR barafunzwe (Umunyamabanga,DAF,ushinzwe ubutegetsi,etc...).Nizere ko ADEPR itazongera kuvuga ngo yuzuye umwuka.Ntabwo ari idini y'imana.
Kanda hano umusubize

mukundakuri - 11/05/2017 saa 05:18

Ibyuvuze ntabwo aribyo. Mugihe cya Yesu , Yuda umugambanyi yarimo, ntabwo bisobanura ko n'abandi bose bari abagambanyi. Hari abakoze ibyaha wakwibasira Itorero ryose, ntabwo wabasha kurisenya. Icyaha n'icyumunyabyaha wirinde globarisation. urumvise.
Kanda hano umusubize

mukundakuri - 11/05/2017 saa 06:10

Ibyuvuze ntabwo aribyo. Mugihe cya Yesu , Yuda umugambanyi yarimo, ntabwo bisobanura ko n'abandi bose bari abagambanyi. Hari abakoze ibyaha wakwibasira Itorero ryose, ntabwo wabasha kurisenya. Icyaha n'icyumunyabyaha wirinde globarisation. urumvise.
Kanda hano umusubize

uwayo - 11/05/2017 saa 06:25

iyawe ituzura Umwuka ikagira abayobozi batagirana ibibazo yiturangire ariko biragooye nziko PAWULO NA BA PETERO BAGIRANYE IBIBAZO (WOWE KUKO UDASOMA NTABYO UZI) YESU NA YUDA ISIKARIYOTI BAGIRANYE IKIBAZO KUGERA AHO AMWICISHA(WOWE NTABYO UZI KUGANIRA NAWE NI UGUTA IGIHE
Kanda hano umusubize

Kwizera - 10/05/2017 saa 09:17

Hahhhhhhhhhhhh byaritegeko,gutanga iyomisanzu gusa;ururubanza Imana,izitamurura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X