Monaco cosmetics

Abakuru ba EAC bagiye muri Tanzaniya kwiga ikibazo cy’u Burundi


Intumwa za leta y’Uburundi zimaze kugera I Daresalaam mu murwa mukuru w’igihugu cya Tanzania, ahateganyijwe kubera inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba. Izo ntumwa ziyobowe na Vice Perezida w’igihugu cy’u Burundi Gaston Sindimwo.

Ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain Aime Nyamitwe hamwe n’umujyamama mukuru mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe itumanaho Willy Nyamitwe.

JPEG - 16.8 kb
Perezida Nkurunziza amaze imyaka irenga 2 atitabira inama zibera hanze y’u Burundi. Ese birashoboka ko mu myaka iri imbere azajya aboneka?

Intuma zibanziriza abakuru b’ibindi b’ihugu nk’u Rwanda hamwe na Uganda nazo zamaze kuhagera. Harimo abaminisitiri bashinzwe umuryango wa EAC ndetse n’abandi bakozi bakuru muri iyo minisiteri hamwe n’abahagarariye ibyo bihugu muri Tanzania.

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni niwe uzahita uyobora uwo muryango mu gihe cy’umwaka umwe. Azaba asimbuye umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuri.

Kugeza ubu hamaze kugera n’abandi bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga nka ONU n’umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi na Amerika.

Ku rundi ruhande hari intumwa z’ihuriro CNARED uruhande rutavuga rumwe na Leta y’Uburundi. Abo bayobowe n’umukuru w’iryo huriro Charles Nditije. Babwiye Ijwi rya Amerika ko bazanywe no gutuma umuhuza mu biganiro by’abarundi Benjamin Mkapa agira ijambo abwira abo bakuru b’ibihugu.

Muri ubwo butumwa harimo ko bagomba gusaba umukuru w’igihugu cy’Uburundi akaboneka mu biganiro ndetse no guhagarika umugambi wo guhindura itegeko nshinga.

Ni mu gihe Ibiro by’umuhuza mu bibazo by’u Burundi Benjamin William Mkapa byemeje ko agomba gutanga raporo y’aho agejeje ibikorwa byo guhuza abarundi igikorwa yahawe n’abo bakuru b’ibihugu agafatanya na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

N’ubwo bitagaragara kuri gahunda y’ibyo biganiro , Ibyo biro byavuze ko umuhuza azashyikiriza icyo kibazo mu nama yo mu mwiherero w’abo ba perezida.

Mu kwezi kwa kabiri, nyuma y’ibiganiro biheruka byabereye I Arusha, uwo muhuza yari yifuje ko haba inama nk’iyo y’abakuru b’ibihugu ku kibazo cy’Uburundi.
Abatavugarumwe na reta bavuga ko biteze ko iyo nama ishobora kuvamo agakiza ku bibazo biri mu Burundi.

Tubabwire ko muri iyo nama ya18 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo kuri uyu wa gatandatu, izaba ibaye iya mbere umukuru w’igihugu cya Sudani y’epho Salva Kiir, yakirwa iruhande rwa bagenzi be.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamenge - 22/05/2017 saa 04:31

Nizereko twese imyanzuro yafatiwe muriyi nama twayumvise kimwe. Ko Uganda na Tanzaniya basabyeko UE ivanaho ibigano yafatiye u Burundi ko idashobobora gusabako EAC isinyana amasezerano nayo kandi kimwe mubihugu biyigize yarayifatiye ibihano.Iki kikaba igitego cya 2 Peter atsindishije umutwe Louis Michel+CNARED
Kanda hano umusubize

Mateso - 21/05/2017 saa 10:50

Hanyumase u Rwanda rwahagarariwe nande? Komutubwira u Burundi gusa?
Kanda hano umusubize

Léondas - 20/05/2017 saa 18:34

Leta Yuburundi niyumvikand Nabatayemera.Naho Ibihano Bifatirwa Twebe batobato. Isabuni Namafarana 500 Abarundi Turarushe
Kanda hano umusubize

Bwuma - 22/05/2017 saa 11:09

Abobose babuyera hirya nohino bishinga ba mpatsibihugu bakamena amaraso yabanyagihugu bagomba kuza bakabazwa ibyo bakoze.
Kanda hano umusubize

Yohani - 20/05/2017 saa 17:05

Ibiganiro vyaheze neza kd biboneka ko Umutama M7 ashigikiye cane umutama wacu HE P. Nkurunziza. Turabakeje bompi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X