Monaco cosmetics

Abana ba Violette Uwamahoro bandikiye Perezida Kagame na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza

Abana b’abahungu bakiri bato ba Violette Uwamahoro ufungiwe mu Rwanda bandikiye Prezida Kagame na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May basaba ubufasha ngo nyina ubabyara afungurwe.

Violette Uwamahora aba Leeds mu Bwongereza, yafashwe kuri kuri Saint Valentin yagiye mu Rwanda gushyingura se wari witabye Imana.

JPEG - 29.6 kb
Abana ba Uwamahoro Violette aha bari kumwe na se ubari hagati

Uwo mugore araregwa gushinga imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse no gushaka kubuza umudendezo igihugu.

Umugabo we, Faustin Rukundo, avuga ko umugore we akurikiranwa kubera ibyo akora ku bijyanye na politike.

Faustin Rukundo nawe akaba abarizwa mu ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi "Rwandan National Congress" RNC.

Abo bahungu bavuga ko bkumbuye nyina kandi ko bamwohereje ikarita y’urukundo "carte postale" yo kumwifuriza umunsi mwiza wahariwe ababyeyi .

Radio BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Abana b’umupfasoni Uwamahoro, Samuel w’imyaka umunani, David w’imyaka 10, bandikiye Minisitiri w’ Ubwongereza Theresa May, na Prezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bifuza gufasha mama wabo.

Avugira ku rugo rwiwe i Leeds, umugabo wiwe, umusuzumyi wo muri "Laboratoire", yavuze ati: "Ndemeza ko yafashwe kubera njyewe-igihano cyari kigenewe njyewe."

Iyi Radio ikomeza ivuga ko Umuvugizi wo mu muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yavuze Leta ye iri gufasha umugore w’umwongereza n’umuryango we inyuma yaho afatiwe mu Rwanda. Ati “Abakozi bacu b’i Kigali bariko baravugana n’ubutegetsi bwa Kigali."

JPEG - 34.2 kb
Violette Uwamahoro uregwa kurema umutwe w’abagizi ba nabi bo kubuza igihugu umutekano

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

Yakomeje avuga ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.

Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.

Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu Bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

viki - 26/03/2017 saa 20:34

Imitima yabantu irabitse pee! Eeeeeeeeh
Kanda hano umusubize

mbabare - 25/03/2017 saa 20:19

kuki mucira umuntu urubanza mureke reta ikore akazi kayo ese umwana uri munda yitwa interahamwe ate? azi ibibera kuri yisi ese nkawe uvugango atwite interahamwe aramutse adahamwe nicyaha waba wiyandurije iki?Abana bo kwandikira abayobozi ntibyabura kubera agahinda kumubyeyi wabo gusa iyisi nishuri
Kanda hano umusubize

bigabo - 24/03/2017 saa 12:11

Abo bana muvuga bandikira abayobozi batandukanye mwe muzi abana batakambaga basaba kugirirwa imbabazi bo n'ababyeyi babo muri Jenocide byose bikarangira bishwe impfu zitabonerwa amazina, none namwe ngo iki? iki gihugu cyavunnye abantu namwe murazaba sababu mwa ba senzi mwe!!
Kanda hano umusubize

YES - 24/03/2017 saa 13:59

Nibyo koko baratakambye bimwa amatwi n'urukundo, birababaje. Ariko abana ni abaziranenge mubareke bandike ariko ntibikuraho icyaha cy'umubyeyi wabo. bo barababaye ariko umubyeyi wabo niwe ubahemukira we ukora amabi. agomba kubihanirwa, abana bihangane
Kanda hano umusubize

Bahizi - 24/03/2017 saa 21:15

Njyewe @Yes nkwibarize ikibazo: Umuntu wari kurugamba muri 1992 ku ruhande rwa RPA cyangwa FAR yari mu kuri cyangwa ntabwo yarari mu kuri? Ukuri nurutari ukuri bitandukanira he? Umwe yarwaniraga kubohora igihugu ateye igihugu avuye hanze, undi nawe arwana arinda ubusugire bw'igihugu cye kuko ariwo mwuga we.Byageze aho haba ibiganiro icyo gihe nta mujenosoderi wari wakabaho kuko RPA ntabwo yakoze imishyikirano nabajenosideri kugeza 1994.Niko aho urumva nta kinyoma kirimo muri 2017?
Kanda hano umusubize

NKUNDURWANDA - 24/03/2017 saa 12:01

UMUMVA,RERO NDANDITSE YABARIYA BANA NTIYABA IGIKANGISHO MURUMVA,KK NATWE BADUTESHEJE ABABYEYI KU MEZI,UMWAKA,....TWARIREZE TURAKURA ,KASWE BO BARIKUMWE NA SE N'ABANDI BAFITITANYE ISANO Y'AMARASO,NGO BANDIKIYE PEREZIDA WACU,HAHAHAHAAAAA....KARIYA NI AKABAZO TOTO KURIWE ADAFITIYE N'UMWANYA WO KUGATAHO ,UBU TABERA BUKORE AKAZI KABWO NAHO ABO MBONA MUFITE AGATIMA NK'UBUNYAMANSWA MUGABANYE BWEBWE. KK NGO BURYA KAMERE ISHIRA NYIRAYO YAPFUYE BABIVUZE UKURI MWANTASHIMA MWE MURINDA MWOMUNGANO IYO,PEREZIDA WACU HARUKO ATABAGIZE NGO MUTAHUKE ,PUWAAAAH NGAHO NIMUKOMEZE MWORORE GUTYO NGO MURARERA ,ARK DISI NIWO MURAGE MUFITE WOGUHA ABANA BANYU
Kanda hano umusubize

gs - 24/03/2017 saa 10:56

yes ibyaha nibimuhama byo azabihanirwa, naho ubundi umwana kwandikira abakuru bibihugu byombi, nibintu byakozwe na rukundo ariwe ise wabo, none c kuba hanze bivuze ko un enfant de huit ans yamenya kwandikira president idees c nise uba wa mu dictise ababibamo urwango ahubwo turiya twana mutwige tuzavamo utu..., dufite ubutabera reka bakomeze iperereza naba umwere asubire iwabo ariko nanone nibimuhana azabifungirwa rwose.
Kanda hano umusubize

Stanley - 24/03/2017 saa 10:22

Dukwiye gusenga tukamenya icyo Imana yaturemeye tukaba aricyo dukora cyaduhesha amahoro,kandi tugashaka icyaduhuza nabagenzi bacu ari urukundo,amafaranga n'ububasha.
Kanda hano umusubize

nyundo - 24/03/2017 saa 10:16

Isi turiho,nink'umukino wa dame(draft game).iyo utekereje nabi,bituma utera intabwe nabi.uy'umugore n'umugabo we,batekereje nabi(bujiji).Jye mbona umugabo yari yarabuze uko amwikiza,amushigikira amushuka kuja m'urwanda.kuko bari babizi neza ko ari abagambanyi.
Kanda hano umusubize

SK - 24/03/2017 saa 08:58

Ndumva abantu bo muli RNC mwakamejeje erega mwakotsoye amatiku mwiliranwa kuli yamaradiyo yanyu ITAHUKA niyo azabaheza ishyanga nkaba ba MBONABUCYA nagiraNgo mbabwireko police yacu itapfa kugufata gusa nta mpamvu .ntabwo BADEGE yahaguruka ngo avuge kuliya adafite ibintu bifatika,murumva mwanterahamwe mwe IMANA izabitura ibyo mwilirwamo mugambanira agihugu nabagituye.
Kanda hano umusubize

Rubyiruko - 24/03/2017 saa 21:19

@SK, niba polisi yawe ikorera mu mucyo, iyo ufashe umuntu akaburirwirengero ibyumweru bibili ibyo nubunyamwuga? Nongereho ko ibyo atarubwambere bibaho.Gusa ababikora bose bazahanwa igihe nikigera kuko ibirenge bijya imbu kujya imbere.
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 24/03/2017 saa 04:42

Pas de justice dans le monde! vous aurez ca seulement quand vous arrivez au Ciel! je ne comprend pas jusqu'A maintenant celui qui parle la VERITE ou non? mais ca depend de celui qui juge!
Kanda hano umusubize

Gereza - 24/03/2017 saa 04:36

Ngicyo icyo bita Gereza, Prison, Jail, ubundi uhanishwa kuva muli society igihe runaka. Utarafungwa niwe wumva ko byoroshye. Bagufunga kugira ngo wibuke ko ibyo ukora kandi ufite abawe muhorana ukaba wariyemeje kubata. Bitwaza izo ndangamuntu zabongereza nabazungu kugira baze batobere urwanda ubundi bateranye urwanda nabazungu. Izi mbwebwe zibwira ko twe tutamaze imyaka nimyaniko iburaya, kuki tudasebanya ? Hano iburayi mubona byose ali miseke igororotse? Muzitonde kuko mukora ibyo mutazi, ejo muzazana ibi grenades mubitere abantu mwitwaje ibyo bi pasiporo bitukura cg ibyicyatsi ngo noneho abanyarwanda babareke? Tuzita rero abazungu bose terroristes, mujye mwitondera bene madamu, isaha iyariyo yose ubwo bwene gihugu badutiza bataduhaye barabwisubiza iyo twabangamira inyunguzabo. Mwe murwanya reta mbona ntanyungu nini abazungu babatezeho kuko nta Petrol cg Gaz, amabuye nka Irak, lybia Soudan yepfo. Mwitonde mwirire murere abana banyu ibyo murwanira ntabyo muteze.Abazungu ubu bahugiye kurwanya abiyahuzi naho mwe murata ibitabapfu. Kera ho mwari kuzatsinda, ngaho nimurebe Nkurunziza Peter ko ba rutuku batamwibagiwe kuko bahugiiye mumutekano nubukungu byabo. Kagame ni mumwihorere ibyiza akora birivugira. Mperuka Kigali kubunani, mpora nsanga hose hahindutse, nukuyoboza buliteke ngezeyo.
Kanda hano umusubize

rukundo - 23/03/2017 saa 23:41

biragaragara ko uyu mu damu ataz'ibyo yarimo kabsa,yirukaga buhumyi inyuma y'abandi kuko iy'amenya uburemere bw'ibyo yarimo ntaba yaraje
Kanda hano umusubize

MUKAKIGELI DANCILLA(UK-ENGLAND) - 23/03/2017 saa 22:39

Uyu mugore agomba gukatirwa nibura imyaka 30 muri Prison ya 1930 kubera ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u RWANDA. Naho ibyo kuvuga ngo: ARATWITE,ABANA BARAMUSHAKA ......Ibi nta gaciro twabiha nta n'icyo bivuze kabisa. Agomba kujya muri prison akazanabyariramo iyo NTERAHAMWE YE yakoze genocide
Kanda hano umusubize

john john - 24/03/2017 saa 02:02

WOWE MUKAKIGELI URI UMWICANYI URENZE INTERAHAMWE NTA MUTIMA UGIRA GUSHINJA UMUNTU NUBUTABERA BUTARABONAHO ICYAHA ! AMATEGEKO AVUGA KO UMUNTU ARI UMWERE MBERE YO GUHAMWA NICYAHA! ESE WOWE UMUCIRA URUBANZA NKANDE? YKOZE GENOCIDE SE WUMVISE ARIBYO AREGWA? UBUJIJI NI BUBI KOKO ESE UBUNDI UBWO WABA UZI GUSOMA NEZA? BARAGUSHUKAA
Kanda hano umusubize

john john - 24/03/2017 saa 02:06

ESE UBUNDI URARARUZWA IKI IYO MURI UK ENGLAND TWE TURI KURWUBAKA MWE MURI MUMATIKU NO GUSHINJA GUSA..ITURIZE NA NYINA WUNDI YABYARA UMUHUNGU...ESE UBUNDI KO MUMARANYE HAGATI YANYU WOWE WEGAMIYE KU RUHE RUHANDE KO NA KIGELI YASHYINGUWE NIMBWA GUSA!
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 05:27

Into wifuriza mugenzi wawe Imana igukubire 7
Kanda hano umusubize

Makuza(ENGALND/UK) - 23/03/2017 saa 22:16

Uyu mugore ni umugambanyi.Iyaba baamufungaga nibura imyaka 24 akumva ko RWANDA nta mushinyiko
Kanda hano umusubize

mbonabucya - 24/03/2017 saa 00:55

wowe makuza ibyo uvuga bigAragazako utaru engalnd uriyamudamu kugeza ubu numwere bigaragaza ko uri murwanda uri ninjiji ubu twe tuba hanze twahavuye tudafite ibibazo ntitizagaruka kuko tuganira nimilyango yacu twababashyira mukaga njye ntashyaka mbamo ntanukibazo nfitanye numuhutu numututsi numutwa ariko ikibazo nakigirana na reta nibakurikirane unugabowe kandi nawe ntacyaha afite nuburenganzika bwe kuba mwishyaka nanga igihe nikigera nzajya nwishyaka bhaka
Kanda hano umusubize

dawson - 24/03/2017 saa 04:20

Wowe uradusobanurira ko ari umwere gute kandi ibimenyetso bihari? Uribeshya burya si buno. Tuzabakubita nitubura uko tubigenza wamusenzi we. Ayo mashyaka uturatira si n'ubwambere muyijandikamo kugeza aho mwatsembatsembeye ubwoko Tutsi. Ntawudashyigikiye leta itabogamira ubwoko runaka.
Kanda hano umusubize

karabo - 24/03/2017 saa 08:49

@ Mbonabucya,nonese niba arumwere azafungurwa.murindire ubutabera,gusa niba koko uyarakanguriraga musaza we kuva mukazi ko leta yabatutsi agiye kuyihirika,nibaza ko icyambere yahanirwa kubiba urwango kuko leta Nyarwanda siyubwoko ikindi kusaba kureka akazi kuko yenda kuyihirika nawe ariwawe umuntu aje akabwira abo murugo ngo nibasohoke agiye guhirika inzuyawe ubimenya ukamubona ntawamureka kuko ubona ntantege afite wamutanga ukamuhirika mbere atarayihirika kuko ntiwamenya aribuyihirikish iki
Kanda hano umusubize

Bugingo John - 23/03/2017 saa 21:28

uyu agomba gukurikiranwa kdi icyaha cyamufata agahanwa,ibyo kuvuga ngo abana banditse ibyo n'imitwe nta gaciro vifite.
Kanda hano umusubize

MUNEZERO - 23/03/2017 saa 21:11

Wowe utanze iyi comment niba udafite ibikuvugisha ibi biragaragara ko nta mwana ugira ukaba utazi urukundo rw'umwana n'umubyeyi we. Naho ibyo wita urusaku utabariza uwawe inzira zose byakorwamo yakumvikana .Mujye mugabanya ubwirasi kuko uyu munsi ni Violette ejo ashobora kuba wowe.
Kanda hano umusubize

Niyongabo Emmanuel - 23/03/2017 saa 21:09

Isi Ntambabazi!
Kanda hano umusubize

mahoro jack - 23/03/2017 saa 19:27

So, niba iperereza riri gukorwa kandi bikavugwa ko inzego za polisi n'ubutabera mu bihugu byombi ziri gufatanya kuri iyo dosiye, urwo rusaku rwose ni urw'iki mwategereje imyanzuro aho kujya kwangiza abana mubajandika mu matiku yanyu y'izo za RNC? Umwana w'imyaka 8 yamenya yandikira perezida ngo iki? Umuntu ukiga alphabet yandikira Theresa May?!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X