Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyamba si ryeru hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri bwa Ruhuha.


Bamwe mu babyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhuha mukarere ka Gatsibo baravuga ko abana babo bavuye mu ishuri kubera kubura amafaranga 650 bakwa kuri buri mwana mu mashuri abanza.

Bemeza ko batigeze bumvikana n’ubuyobozi bw’ishuri icyo ayo mafaranga agiye gukoreshwa none ngo arababangamiye kuko abana birukanwa ku mashuri kandi bazi ko umuwana agomba kwigira Ubuntu.

JPEG - 56.2 kb
Abana benshi batangiye guta ishuri kubera kwakwa amafaranga 650 adafite ubusobanuro buhagije

Gahunda y’uburezi kuri bose ni uko umwana agomba kwiga nibura kugeza ku myaka 12 y’uburezi bw’ibanze ntamafaranga atanga.

Iyi gahunda yagiyeho ishyizweho n’umukuru w’igihugu, ngo ivaneho inzitizi zagaragazwaga na bamwe zo kutajyana abana mu ishuri , icyakora aho byumvikanweho ngo hashoboragushyirwaho amafaranga runaka ariko atabangamiye n’umwe ngo afashe mu iterambere ry’iryo shuri, bikozwe ku bwumvikane bw’ababyeyi n’ishuri.

GS Ruhuha, ni ikigo cy’amashuri giherereye mu mu renge wa Kabarore ho mu karere ka Gatsibo, bamwe mu babyeyi baharerera bavuga ko amafaranga 650 bakwa kuri buri mwana muri mashuri abanza ngo yababyereye inzitizi ikomeye yo gutuma bamwe bareka ishuri.

Aba babyeyi bavuga ko batamenya imyigire y’abana babo ngo kuko inshuro nyinshi ari izo birukanwa babubuze ayo mafaranga cyangwa ngo bakabareka bakiga ariko bakabirukana mu bizamini cyangwa ntibahabwe indangamanota bemeza ko batazi impamvu y’ayo mafaranga bacibwa ngo kuko batigeze bumvikana icyo azakoreshwa kugeza ubwo hari n’abayita amande.

Batabihishe, bemeza ko hari abana bicaye iwabo mu ngo bagakwiriye kuba bari ku ishuri kimwe n’abandi bavuga ko ayo mafaranga yababereye inzitizi kuko ishuri ridashobora kubihanganira, bifuza ko ayo mafaranga 650 yonyine agomba gukurwaho abana bakiga bisanzuye ngo kuko ahandi nta mafaranga yakwa abanyeshuri byumwihariko mu mashuri abanza kandi ya Leta.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa KABARORE iri shuri riherereyemo buvuga ko butazi iki kibazo ngo bugiye kugikurikirana kuko gihari kikaba intandaro yo guta ishuri kw’abana ngo byaba ari agahoma munwa.

Agahimbazamusyi kimwe n’andi mafaranga ashyirwaho n’ ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri buvuga ko agamije kuzamura imyigishirize muri ibyo bigo, henshi yakunze kugaragazwa nk’imbogamizi ituma hari abana batiga cyangwa bakiga nabi.
Nyamara ubuyobozi bw’ibyo bigo cyangwa ubw’inzego z’ibanze biherereyemo bukavuga ko biba byarafatiwe mu nama ihuza ababyeyi n’ibigo uretse ko ngo nazo usanga hari abatazitabira.

Ibivugwa n’aba barerera kuri GS Ruhuha ho mu karere ka Gatsibo bibaye ari ukuri ko hari abana bicaye mungo babuze 650 yo kwiga amashuri abanza yaba ari inzitizi ikomeye ku burezi mu gihe byari bimaze kuba umugani ko ntawukibuzwa amahirwe yo kwiga nkuko mbere yaburaga amafaranga 300 bikamubera intandaro yo guhagarika ishuri.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

D F - 8/05/2017 saa 13:52

MWAJYA MUTANGAZA INKURU Z UKURI MUKAREKA KUBESHYA KOKO . ESE IYI MPUZANKANOYO MWATWERETSE MWAYIKUYEHEKO NTAYIZI KURI GS RUHUHA.
Kanda hano umusubize

Rudaseswa Ezra - 5/05/2017 saa 14:18

Nifuza kumenyasha umunyamakuru wanditse inkuru Ku kigo cya GS Ruhuha yabeshye
Kanda hano umusubize

muhire - 5/05/2017 saa 11:56

Murebe amafranga yose anyerezwa noneho mwibaze k'umwana ubura 650 akareka ishuri
Kanda hano umusubize

kuizera - 3/05/2017 saa 15:41

Mureke abana bige ahubwo mu kurikirane iryo shuri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X