Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abana bize ku Nyundo batangiye guhigika ku isoko rya muzika abafatwaga nk’inararibonye

Abanyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ryo ku Nyundo,bamaze kugaragaza ko batangiye kwikubira isoko rya muzika mu Rwanda bitewe n’ubuhanga bafite bakuye kuri iri shuri.


Ibi bishingira ku bacuranzi bazwi ku izina rya Mico Band bari basanzwe bacuranga mu bitaramo no mu birori bikomeye, aho aba bana batangiye kwigarurira ibice byose aba bagenzi babo bari baramaze kwigarurira.

Bimwe muri ibi bitaramo bikomeye aba bana bo ku Nyundo bamaze kwambura iyi band twavuga nk’igitaramo cya East African Promoters (EAP) gitegurwa mu ntangiro za buri mwaka n’ibindi bitandukanye.

Iyi band ikaba ariyo yari isanzwe ifata iya mbere none kuri ubu ikaba yakubiswe inshuro n’uru rubyiruko rumaze igihe gito rusoje amasomo yabo mu by’umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo ribarizwa mu ntara y’Uburengerazuba.

Iri tsinda ry’abo bana kandi ryacuranze mu gitaramo cya Sauti Sol, abaririmbyi bo muri Kenya, cyabaye mu mpera za 2016,ari naho hafatwa nk’ahagaragaje ubuhanga bwabo hiyongereyeho n’ubumenyi bagaragaje mu gitaramo The Ben aherutse kugirira i Kigali,Hamwe n’ibyo rero byatumye Mico Band ikomeza guterwa umugongo n’aho yaboneraga amaramuko.

Ni nabo kandi bacuranze mu bitaramo bya Tera Sitori, byabaye muri Gashyantare 2017, biteguwe n’imwe mu masosiyete y’itumanaho .Abaririmbyi bo mu Rwanda baririmbye muri ibyo bitaramo ni, The Ben, King James na Rider Man.

Kuri ubu, itsinda ry’abo bana barangije kwiga umuziki ku Nyundo nibo bazacurangira abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya karindwi 7 (PGGSS7).

Ibitaramo by’iryo rushanwa bizatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bisorezwe i Kigali ku itariki ya 24 Kamena 2017.

Muri ibyo bitaramo byose iri tsinda ry’abana bize ku ishuri ry’umuziki ku Nyundo akaba aribo bazacuranga kugeza bisojwe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yves manzi - 3/05/2017 saa 06:39

kwiga kunyundo bisabiki? ??
Kanda hano umusubize

ntahondi - 2/05/2017 saa 07:34

barabizi kbs
Kanda hano umusubize

damour - 1/05/2017 saa 17:47

Koko umuntu wumukobwa witwa Ngo azagaragara imbere yimbaga nyarwanda yambare kuriya ntimumukingurire mwishuri dutezeho byinshi ryo Ku nyundo ahubwo nasarire hiyo atanduzabasanze
Kanda hano umusubize

Bikeka cyrdion - 30/04/2017 saa 04:23

aba bahanzi rwose barasobanutse tubatezeho byinshi muri Musics
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X