Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abanyamakuru baraburirwa kurya bari menge ngo imitwe ya politiki itabafatanya n’ibibazo itangazamakuru rifite

Mu gihe habura iminsi mike ngo imitwe ya Politike itangire ibikorwa byo kwamamaza umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda,abanyamakuru barakangurirwa kwitwararika ngo hato atazabogama agatangaza ibyo adafitiye gihamya cyangwa akabogama ahanini bishingiye ku bibazo itangazamakuru rifite.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, rurasaba abanyamakuru kwitwararika ngo hatazagira imitwe ya politike ibafatanya n’ibibazo by’ubukungu itangazamakuru rifite ngo ibahindure ibikoresho byayo muri gahunda zo kwiyamamaza.
Uru rwego rusaba abanyamakuru kuzajya baha Imitwe ya politiki amahirwe angana ntibatandukire amahame agenga umwuga w’itangazamakuru

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka ; nubwo nta gihe kiratangwa cy’ibikorwa byo kwiyamaza ku mugaragaro hari bamwe bamaze gutangaza ko baziyamamaza .
Yaba abakandida bigenga yaba n’imitwe ya politike kugeza ubu hari ubushake bwo kuzahatana muri aya matora .

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC rusaba abanyamakuru kuzakorana ubushishozi mu guha umwanya ungana by’umwihariko imitwe ya politiki mu bikorwa byo kwiyamamaza, itangazamakuru ngo rigomba kwirinda kugendera ku bibazo by’ubukungu ryaba rifite ngo ribogamire ku ruhande rumwe, muri make ngo rigirwe igikoresho cy’umutwe wa politiki runaka.

Bisa n’ibigoye ngo umunyamakuru azitwararike mu kugaragaza ko yahaye umwanya ungana imitwe ya politiki mu kugaragaza imigabo n’imigambi byabo, iyi nzitizi ahanini ishingirwa ku kuba umunyamakuru ashobora gutumira impande zirebwa hakagira umutwe wa politiki runaka utitabira niba bitafatwa nko kudatanga urubuga rungana nyamara ari uko bamwe bitabiriye abandi bakanga .

Nyamara RMC ivuga ko ari inyungu z’abiyamamaza kurusha umunyamakuru wabahaye umwanya mu gihe haboneka uwanze kwitabira nyamara undi yitabiriye ibi ngo ntibigomba kuba ikosa ku munyamakuru mu gihe we urwo rubuga yaba yarutanze mu buryo bungana.

Nubwo umunyamakuru buri gihe cyose agomba gukora kinyamwuga akirinda kubogama cyangwa ngo atangaze ibyo adafitiye gihamya mbere gato y’amatora, mu bihe byayo na nyuma yayo ho ngo aba agomba kwitonda birenze ngo ataba igikoresho cya politiki nkuko bijya bigenda mu matora mu bihugu bimwe nabimwe .

Uretse ko mu Rwanda ibirebana n’ibyavuye mu matora byo kugeza ubu bitangazwa na komisiyo y’igihugu y’amatora yonyine itangazamakuru rikabona ububivuga .

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahindiro - 15/05/2017 saa 07:30

Ariko namwe murasetsa!none se imitwe ya politike iba mu gihugu cyacu niyihe kuburyo umunyamakuru yabogama? Hagati ya 0 na 1 wabogamirahe?
Kanda hano umusubize

Mugayo - 12/05/2017 saa 13:37

Umuntu witwa Burasa wandika muri Rushyashya koko niba mutavuga kwaboma ibyo kubogama tuzabishakire indi nshinga.
Kanda hano umusubize

- 11/05/2017 saa 15:34

AHAAA.UBUNDISI NDITUZATORA BARARANGIJE GUTORAKARE.?!
Kanda hano umusubize

j.Paul - 12/05/2017 saa 07:08

urashaka kuvuga bande?
Kanda hano umusubize

MURIGO - 11/05/2017 saa 14:34

hahaha; ntimwabonye wamunyamakuru witwa MUHIRE Norbert; wahoze akora muri RBA ; ubu niwe CHIF ESCOT YA Diane RWIGARA
Kanda hano umusubize

uwayo - 13/05/2017 saa 01:41

nonese diane abujijwe guha akazi abo ashaka ibyo ni amatiku keretse iyo uvuga uti aramukoresha atamuhemba,naho kuvuga ngo abanyamakuru ntibagashukwe byo ni ukubasuzugura pe ko bujuje imyaka y'ubukure(ubushishozi) kuba bemerewe gutura ntawagakwiye kubabuza guhitamo uwo bashaka yewe niba binemewe guhabwa amafrw bazayafate gusa n'uwayampa nkayafata njye ntacyo byantwara kuko tutazajyana mu bwihugiko natora Uwo nshaka yazabibwirwa Niki ko ahubwo nyanze aribwo yamenya aho mpagaze???!!!???ariko rwose umuco wo gutekerereza abantu mbona ari ukubasuzugura ese ubivuga we ahembwa angahe kuburyo atakenera uwamwongeza ikindi niba aziko bahembwa make yakoze buvugizi ki ngo bahembwe nkawe noneho batazashukwa nawe?!?????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X