Monaco cosmetics

Abanyarwanda 40 bari mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi


Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 9 Mata 2017 abanyeshuri b’abanyarwanda 40 biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wo kwibuk awatangiriye muri kiliziya gatolika ya Shenyang, aho habereye umuhango wo gusengera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 38.6 kb
Bamwe mu banyarwanda biga mu Bushinwa

Nyuma y’amasengesho, iyindi mihango yabereye mu nzu yitwa Kazhihui Center Hall, aho abanyeshuri 40 b’abanyarwanda bateraniye.

Ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Ishimwe Prince, umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga, wasobanuye amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cya mbere y’ubukoloni kugeza aho u Rwanda rugeze ubu.

Yasabye abanyeshuri kwigira ku mateka mabi yabaye mu bihe byashize, barwanya ingengabitekerezo ya jenoside ndetse bagashyigikira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho babiheshejwe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

Alain Patrick Mutabazi, umunyeshuri wiga ubuganga akaba n’umuyobozi wa diyasipora ya Shenyang niwe wacanye urumuri rw’icyizere, asaba abanyeshuri b’Abanyarwanda kubera urumuri abanyeshuri bagenzi babo bava mu bindi bihugu.

Yabasabye kuba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kwiga cyane kuko abanyarwanda babatezeho byinshi ku bumenyi baza bazanira.
Shenyang n’umujyi uri mu majyaruguru agana iburasirazuba bw’u Bushinwa mu ntara yitwa Liaoning.

Umuhango nyamukuru wo kwibuka wabereye kuri ambasade y’u Rwanda i Beijing, ariko abanyarwanda batuye mu yindi migi nabo bemerewe kwibukira aho batuye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X