Monaco cosmetics

Abanyarwanda baba muri Ghana barasaba Guverinoma kugendera kure amacakubiri ashingiye ku moko

Gatete Bernardin ukuriye umuryango w’abanyarwanda baba muri Ghana arasaba guverinoma y’iki gihugu kwigira ku byabaye mu Rwanda mu 1994 kugira ngo ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itazaba no muri Ghana.

Ibi ni ibyo yabivuze mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nk’uko ikinyamakuru Joynews cyandikirwa muri Ghana kibitangaza
Bernardin Gatete, avuga ko igihugu cya Ghana nikinanirwa kwihanganira ubudasa bw’amoko cyangwa ubw’imico bishobora kuzashora iki gihugu mu bwicanyi nk’ubwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana ubuzima bw’Abanyarwanda basaga miliyoni mu 1994.

Ubwo abanyarwanda baba muri iki gihugu bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23, Gatete Bernardin yasabye Guverinoma ya Ghana gukaza amategeko ateza imbere ubutabera n’uburinganire.

Gatete yagize ati: “Isomo ry’ingenzi twatekereje ko twasangira na Ghana nuko tugomba kugira icyita rusange nk’igihugu. Tugomba kwirinda kurebana duhereye ku bidutandukanya ahubwo tukareba ibiduhuza twese”

Yakomeje asaba itangazamakuru ry’iki gihugu kwigengesera mu gihe ritara inkuru ku bibazo bishingiye ku moko.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu cya Ghana cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu barimo n’abakozi ba Ambasade, bacana urumuri rw’icyizere ndetse no kwibuka roho zagendeye muri ubwo bwicanyi.

Muri iki gihugu cya Ghana by’umwihariko mu majyaruguru yacyo, ubutaka buracyaza imbere mu guteza ibibazo by’imibereho, ubukungu na politiki bituma haba makimbirane ya hato na hato hagati y’ubwoko bwa Konkombas na Dagombas, hagati ya Konkombas na Nanumbas, hagati ya Konkombas na Gonjas, no hagati ya Gonjas na Nawuris ndetse muri iyi minsi hakaba hatangiye kuvuka amakimbirane hagati y’abakomoka mu bwoko bwa Konkombas na Nawuris.

Kubera ibi bibazo hakozwe ubushakashatsi bwakorewe ku baturage 600 bo mu bice bitandukanye by’amajyaruguru ya Ghana hagamijwe kumva icyo batekereza kuri aya makimbirane.

Isesengura rikaba rivuga ko ababajijwe hafi ya bose bagaragaje ko hashobora kuzaba amakimbirane arushijeho gukomera mu majyaruguru.

Igiteye ubwoba kikaba ari uko hari n’ibimenyetso bigaragaza ko amoko yose atuye muri ibi bice yigeze guhangana mu makimbirane yo mu 1994, yari arimo kwibikaho intwaro zitandukanye zishobora kuzakoreshwa mu ntambara ishingiye ku moko nk’uko inkuru ya Africaportal yo mu 2009 yavugaga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/04/2017 saa 21:01

This is not our press release neither our pictures(RCA) Ghana check with igihe.com for the real press release and the pictures
Kanda hano umusubize

Sibomana Festus - 11/04/2017 saa 15:20

Jenoside Never Again
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X