Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Abanyeshuri hafi 1300 ba INES Ruhengeri basubijwe iwabo ibyabo bizarangira gute?


Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri bwahagaritse amashami 4 mu masomo yose ahigirwa. Ubu buyobozi bukaba bwahise busaba aba banyeshuri bagera hafi ku 1300 gusubira iwabo mu ngo bagategereza ibizakurikiraho.

Ibyo koherezwa iwabo byavugiwe mu nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, aho ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri bwaganiraga n’abanyeshuri biga mu mashami ya Biomedical Laboratory Sciences, civil Engineeiring, Computer Science na Biotechnology aherutse guhagarikwa na Minisiteri y’Uburezi.

JPEG - 52.4 kb
uyu munyamahirwe yatomboye igare na matola aguze Primus imwe na Noresi imwe gusa

Umwe mu banyeshuri biga muri Civil Engineering abwiye Imirasire.com ko baramukiye mu nama n’umuyobozi mukuru w’iri shuri akabamenyesha ko bagomba kuba batashye. Ati ” Njye byananiye no kubyakira.”

Undi nawe waganiriye na Imirasire.com yibajije icyo azakora mu rugo n’aho iherezo ry’iki kibazo rizarangirira.

Uyu munyeshuri uvuga ko aya makuru yo guhagarika amashami bigamo ayamenye muri iki gitondo, avuga ko benshi mu banyeshuri bagaragaje kutishimira iki cyemezo. Ati ” Dutegereje umwanzuro wa Minisitiri (w’Uburezi)“

Avuga ko aya mashami ari yo yari agize umubare munini w’abiga muri INES-Ruhengeri. Ati ” Bararenga kimwe cya kabiri cy’abahiga, ni bo benshi.”

Umuyobozi wakoresheje inama aba banyeshuri yababwiye ko ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bugiye kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo iri shuri ryasanganywe, yizeza aba banyeshuri ko mu minsi iri imbere bazamenyeshwa bakaza gukomeza amasomo yabo.

Bamwe muri aba banyeshuri bahise bazamura ikibazo cy’amafaranga y’ishuri bishyuye, uyu muyobozi abizeje ko mafaranga yabo atazapfa ubusa kuko bazayakomerezaho ubwo bazaba bagarutse.

Amashami ya Biomedical Laboratory Sciences, civil Engineeiring, Computer Science na Biotechnology ni yo yahagaritswe muri iri shuri rya INES-Ruhengeri nyuma yo gusanga iri shuri ngo ritujuje bimwe mu bipimo ngenderwaho mu burezi bw’amashuri makuru na kaminuza birimo ibikoresho na Laboratoire.

Umuyobozi mukuru w’iri shuri, Rev.Fr.Dr Hagenimana Fabien avuga ko iki cyemezo cyatanzwe Minisitiri w’Uburezi agendeye kuri raporo yakozwe ku byavuye mu bugenzuzi bwakozwe n’itsinda mpuzamahanga ku burezi mu Ukwakira 2016.

Gusa avuga ko ibyagaragajwe muri iyi raporo ko iri shuri ritujuje bo babifite. Ati ” Turebye ibyo batuvuzeho n’uko duhagaze dusanaga bigiye bihabana.”

Uyu muyobozi uvuga ko iri shuri ryandikiye Minisitiri w’Uburezi rimugaragariza ko ibyo bavuzweho atari ukuri, agira ati ” Uretse kuba batarabonye ibyo dufite n’amezi atanu (kuva mu Ukwakira hakorwa ubugenzuzi) ashize ni menshi ku buryo hari ibintu byinshi twaba twaravuguruye.”

Avuga ko bababye bahagaritse abanyeshuri biga muri aya mashami kugira ngo bubahirize icyemezo cya MINEDUC, ariko ko bizeye ko igihe Minisitiri azazira azabaha uburenganzira bagakomeza gutanga uburezi muri aya mashami yabaye ahagaritswe mu gihe kitazwi.

Ati ” Dufata ko Minisiteri ari umubyeyi na yo ihangayikishijwe n’ibi bibazo, ntabwo yarangarana abanyeshuri nta n’ubwo ifite umugambi wo kuduhana.”
Avuga ko abanyeshuri biga muri aya mashami yabaye ahagaristwe bari hagati ya 1200 na 1300.

Uretse aba bashubijwe mu rugo abandi banyeshuri barangije muri aya mashami bafite impungenge z’uko ibyo bize bigiye kuba imfabusa bakibaza amafaranga batakaje biga n’igihe cyabapfiriye ubusa nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyeshuri uri mu basubijwe mu rugo.

Gusa impamyabushobozi ziramutse zambuwe agaciro ni undi mubare w’abashomeri waba wiyonegereye ku basanzwe mu Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X