Monaco cosmetics

Abarundi 87 Ntibishimiye uburyo birukanwe mu Rwanda


Abarundi 87 baherutse kwirukanwa mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2017, baratangaza ko batishimiye uburyo birukanywe kuko batabashije kuzana abagore babo barongoreye mu Rwanda ndetse n’imitungo bari bamaze kugeraho.

Umubare munini w’abirukanywe ni abagore n’abana bakaba barageze mu Burundi ku itariki ya 31 werurwe 2017.

Benshi mu birukanywe baturuka mu ntara ya Kirundo muri komini Busoni na Bugabira. Bakaba barabwiye ibinyamakuru byo mu Burundi ko batishimiye icyemezo bafatiwe cyo kwirukanwa.

JPEG - 62.5 kb
Abarundi bamaze kwambuka umupaka ubahuza n’u Rwanda mu karere ka Bugesera

Bavuga ko birukanwe mu Rwanda bari bahamaze imyaka itari mike by’umwihariko bakavuga ko nta kanya gahagije bahawe ngo babanze bitegure babe banatahukana imitungo yabo n’abagore, bakanavuga ko basize n’imirima yabo.

Bamwe muri aba bagabo bavuga ko basize abagore babo, ni abo bari barashakanye b’Abanyarwanda bo bakaba basigaye mu gihugu cyabo.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye, yabwiye abanyamakuru ko bakiriye aba Barundi by’umwihariko ko birukanwe bazira kutuzuza ibisabwa n’amategeko mu Rwanda.

Ibi bibaye mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukirimo agatotsi, kuva mu 2014 aho u Burundi bushinja u Rwanda gushyigikira abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kadihira - 4/04/2017 saa 07:35

subundi mwabirukanye bose kiwabo umutekano usesuye barigukoriki ino iwacu
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 10:20

Yewe ntuvugeko muburundi haramahoro ico womenya nuko ivyo mukorera abandi namwe muzobikorerwa
Kanda hano umusubize

Rugarama - 4/04/2017 saa 21:33

Yeweuramenya Ko Atagitwa Umukondongogisigaze Urura
Kanda hano umusubize

Kuki polic yuburundi ikomeza gusubiza abarundi inyuma aho kubajanimbere ndetse bokora kura kuri africa umukuru wigihugu cyuburundi natareba neza azapfa nkimbwa inizwe nigufa azagwa mumwobo yiyohereyemo agira ngo arigana burya hari bara ritaberimbwa
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 17:43

Mbe wew urumwana cank urumugab?kuberik la plupart ya banyagwanda muvuga amajambo meshi?bivakuk?kwivugiramake birabasuzugura!ikigwanish camber gikur cumuntu nukuvuga make!
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 01:57

ni baze ugwanda nugwabanyagwanda sugwabo
Kanda hano umusubize

Aime - 3/04/2017 saa 23:45

wowe uvuga ko Peter yirukana abanyarwanda ? yaba yabirukanaga ,Aho kubirukana we arabica!!!!!
Kanda hano umusubize

mushima@yahoo.com - 3/04/2017 saa 19:21

kabanda we yakageze mwo kera ntiwabimenya, ko ari we watangiye ra ? Ubanza utajya usoma ibinyamakuru neza, usubize amaso inyuma uzamenya uwatangiye uretse ko ntawifuza ko ibyo bintu byakomeza.
Kanda hano umusubize

Kabanda - 3/04/2017 saa 15:51

Ubu Peter nawe agiye guhita agera murako kebo nta kundi yabigenza.
Kanda hano umusubize

ntabo - 4/04/2017 saa 12:02

Arirukana ba nde se ko yabamaze? Wowe ugomba kuba uri Interahamwe ijijisha gusa, puuu!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X