Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abarundi bongeye gutungwa agatoki mu kwica abatutsi bagakuramo imitima yabo bakayirya

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango barasaba Leta gukurikirana abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bagashyikirizwa ubutabera.

Ikibazo cyasubiweho inshuro nyinshi n’icy’uruhare rw’abarundi bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi bari batuye mu Mayaga mucyahoze ari komini ntongwe ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’amajyepfu y’u Rwanda.

Ubwo hibukwaga kunshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, abatanze ubuhamya n’abandi bafashe ijambo bagarukaga ku kibazo cy’abarundi bakidegembya mugihe kandi bagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi.

Uwari uhagarariye Umuryango Ibuka ku rwego rw’igihugu yavuze ko abarundi bagize uruhare rukomeye mu kwica no gutoza interahamwe uburyo bagombaga kwicamo abatutsi.

Iki kibazo gifatwa nk’umwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi mu mayaga, kuko ngo niho honyine abatutsi bakuwemo imitima yabo bakayotsa ikaribwa n’abarundi.
Uyu muyobozi wari uhagarariye Ibuka avuga ko Leta ikwiye gukora ibishoboka byose abo barundi bakidegembya bagakurikiranwa.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’Intara y’amajyepfo we avuga ko bagiye bagiye gukora ibishoboka byose iki kibazo kigakurikiranwa.

Kuri iyi nshuro ya 23 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 244.

Umuyobozi w’ihuriro Amayaga Jenoside Saviouvers Forum avuga ko hari abagihishira amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abatutsi ndetse nabantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside no gukurikirana ikibazo cy’abantu bafunzwe imyaka irenga 10 kubera icyaha cya Jenoside none ubu bakaba ari abakozi ba Leta.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko bugiye gukora ubuvugizi no gukirirana ibyo bibabazo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kayumba isidore - 4/05/2017 saa 22:50

Erega ubwiyunge ntabwo bivuga kwibagirwa uwaguhemukiye! harimo kubabarirana ngo tubane. bitavugako bikuraho uwakwiciye atacisha bugufi ngo asabe izo mbazi aramutse afite ubwo butwari. KANDI GA, NUBUNDI NITWIBUKA ABISHWE BITWIBUTSA ABABISHE KUKO BYABAYEHO. umumwana uzavuka havugwa abatutsi bishwe azabaza n'ababishe. kuki se umuyahudi adatinya kubwira abana babo ko bishwe n'a ba NAZIS ba Hitler? mujye mumenya ko habaho inkovu zidahanagurika.
Kanda hano umusubize

simbi - 4/05/2017 saa 12:52

Abarundi bari ibikiresho bya Habyara. Ariko mu bakoze jenoside, harimo abayoboxi bacLeta yabo. None koko ubwo muragirango Leta yacu ibakurikirane ite koko? Mube pratique mutubwire icyo Leta yakora.
Kanda hano umusubize

- 4/05/2017 saa 06:35

Nkindi alpha iyageze kumakuru y'uburundi akinda agaramye sinkekeranya kwari mission yarose yogucafuza uburundi,ariko ntacazoshikako,basomyi ba "IMIRASIRE.COM" muzoze muraraba amakuru mabi avugaku burundi uzosanga yandikwa na "NKINDI ALPHA" muhagabire.
Kanda hano umusubize

joe - 4/05/2017 saa 04:50

ngira Nivyo mudushakako da ngimitima yabatutsi sha mutasaze kbsa
Kanda hano umusubize

Burundi - 3/05/2017 saa 18:52

Ese abo barundi murabashakaho iki?kuki mukomeza gushotora Uburundi?muziko muzabyicyuza?
Kanda hano umusubize

h - 3/05/2017 saa 14:25

Ntimugasebanye!ngo kurya umutima w umutu?ese ubwo umwana wumva muvuga ngo umuhutu yariye umutima w umututsi mwaba muri muri salon ukamubwira ko wa muturanyi ujya ubasura ari umuhutu,ubwo azakura abona wa muturanyi gute?Ese ubwiyunjye nyakuri butari ubwi impapuro burashoboka?
Kanda hano umusubize

njishi - 4/05/2017 saa 12:16

Kuvuga ibyabaye ukabitangira gihamya ntabwo ari ugusebanya. Umwicanyi n'umuryi w'abantu yiyita izina ntaw'umubatije.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X