Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Tanzaniya: Abasezerana nta byangombwa by’amavuko akabo kashobotse

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo gikarishye cy’uko nta muntu uzongera gusezerana nta cyangombwa cy’Amavuko afite,Impamvu nuko bizafasha Leta kumenya imibare nyayo y’abaturage ba Tanzania nkuko byatangajwe na Minisitiri w’itegekonshinga n’amategeko Dk Harrison Mwakyembe.

JPEG - 81 kb
Minisitiri w’itegekonshinga n’amategeko Dk Harrison Mwakyembe

Guhera tariki ya mbere z’ukwezi kwa Gicurasi 2017 nta mutu uzemererwa gusezerana nta cyangombwa afite cy’amavuko. Ibi reta yabifatiye ingamba kugirango bizafashe leta mu kumenya igenemigambi ry’igihugu.

Minisitiri Dk. Harrison Mwakyembe yavuze ko bafashe uyu mwanzuro w’uko nta muntu uzongera gusezerana aterekanye icyangombwa cy’amavuko .

Yagize ati:” bimaze kugaragara ko hari abantu binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko , bityo mu gihe tuzatangira iyi gahunda bizanadufasha kumenya imibare y’abenegihugu bityo binadufashe mu igenamigambi:”

JPEG - 76.7 kb
Inyubako ikoreramo Minisiteri y’Itegekonshinga n’Amategeko muri Tanzania

Aha Minisitiri yatanze urugero ko mu ntara ya Morogoro mu ibarura rusange ry’Abaturage riheruka gukorwa muri 2012 iryo barura ryerekanye ko iyo ntara ituwe n’abaturage basaga Miliyoni 2.2 ariko barebye abafite ibyemezo by’amavuko bigaragaza aho umuntu yavukiye ndetse n’igihe yavukiye, basanze iyo ntara ifite 11% gusa y’abaturage bayituye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania, nuko Minisitiri yasabye inzego zose zifite aho zihuriye n’imiturire ndetse n’igenemigambi ko bagomba kuzashyira mu bikorwa iyo gahunda mu gihe izaba itangiye.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X