Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Abatuye ahari hatuye umwami Kigeli IV Rwabugiri Baratabaza nyuma y’uko aho yatabarijwe hatubakiwe

Ahahoze urugo rw’umwami Kigeli IV Rwabugiri,nyuma y’uko hatamirijwe n’ibiti by’imivumu ari byo bita ibigabiro bivugwa ko ari ibiti byabaga byaratewe n’Umwami mu rwego rwo kugaragaza ko aho hantu yahatuye, abaturage bahatuye baratabaza bavuga ko hakwiye kubakirwa mu rwego rwo gusigasira amateka.

Nkuko Muzehe Harindintwari utuye hafi yaho yabisobanuriye itangazamakuru,avuga ko ubusanzwe ibi bigabiro byari bine gusa uyu munsi uhageze uhasanga ibiti bitatu kubera ikindi cyo ngo cyaje kwigusha, ubu hakaba hasigaye igitsinsi cyacyo.


Ashingiye ku iyangirika rya hato na hato ry’ibi bigabiro, kuri we asanga hari igikwiye gukorwa kugira ngo aya mateka abungabungwe.

Nyirahabimana Marie Noella ushinzwe ibirebana n’umuco mu karere ka Nyamasheke avuga ubu nta kintu bemerewe kubikoraho kubera ko ngo biri mu isambu ya Kiliziya gatolika.

Nyuma yo kumenya ibi Kiliziya Gatolika yabajijwe niba hari icyo iteganya kuba yabikoraho, maze umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni,yirinda kugira byinshi avuga, maze avuga ko bazabyigaho bakareba uko bibungabungwa.


Umwami Kigeli IV Rwabugiri yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’1853 kugeza mu 1895, aha i Nyamasheke ni hamwe muho yari afite urugo, hakaba hafite umwihariko wo kuba ari ho umugogo we womokeye nyuma yo kurogerwa mu Bunyabungo (ariho muri RDC y’ubu), akaza gutanga ageze mu Kivu rwagati ubwo yari ari kugarurwa mu Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/12/2017 saa 09:42

kigeri yAkoraga iki
Kanda hano umusubize

- 2/12/2017 saa 09:42

kigeri yAkoraga iki
Kanda hano umusubize

- 1/10/2017 saa 09:28

Aya ni amateka azatugirira akamaro ndetse n'igihugu cyacu hagomba kubungwabungwa . Murakoze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X