Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abakurikiranyweho urupfu rwa Iribagiza Christine batawe muri Yombi

Hagati muri uku kwezi kwa Mata nibwo hamenyekanye amakuru y’umubyeyi witwa Iribagiza Christine wabarizwaga mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Duhami Cadri wishwe anizwe ndetse abicanyi basiga umukozi we wo mu rugo agizwe intere.


Ibi rero byatumye Police y’u Rwanda iticara hamwe,kuko yatangiye iperereza kuva icyo gihe kugeza ubwo kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Mata 2017 yerekanye abantu bane batawe muri yombi bacyekwaho kwambura ubuzima uwo mubyeyi ndetse n’abandi bataramenyekana.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko abagabo batatu n’umugore umwe, ku ikubitiro aribo bafashwe ndetse umwe muri bo akaba avuga ko yari afite gahunda yo kwica abantu 1000 bagiranye ibibazo.

Mu Kiganiro umwe muri abo bakurikiranyweho ubwicanyi witwa Majyambere yavuze ko yishe murumunawe ubwo barimo basangira inzoga maze ngo baza guserera uyu murumuna we amubwira nabi, nibwo yahise afata umugambi wo kumwica aza no kubikora muri uwo mugoroba.

JPEG - 73 kb
Majyambere Bertin ngo washakaga kwica abantu 1000

Uyu Birtin wiyemerera ko yishe na nyakwigendera Christine, avuga ko yari agiye kwiba imodoka yari iri mu rugo kwa nyakwigendera akanavuga ko yabanje kumvikana n’umuzamu Fidel kugira ngo bafatikanye .

Majyambere Bertin yafunguwe tariki 9 Mata ubwo yari asoje igihano yari yarakatiwe nyuma yo kwica murumuna we, gusa nyuma y’iminsi 4 gusa nibwo yahise yica Iribagiza ibintu bigaragaza ko umugambi wose yawucuriye muri gereza.

Urupfu rwa Christine rwamenyekanye mu masaha ya saa tatu zo ku wa 13 Mata 2017 bikavugwa ko ngo yiteguraga kujya mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye i Rebero. Icyo gihe Polisi yemeje amakuru y’urupfu rwe ariko yongeraho ko iri mu iperereza kugeza none ubwo ikomeje gutangaza ibikomeje kuvamo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahindiro - 5/05/2017 saa 11:00

Igihe cyose muzabona police yacu idafashe uwakoze icyaha mujye mumenyako ibiri inyuma.Polisi yacu ndayizera mugukora iperereza iyo batabifitemo uruhare.
Kanda hano umusubize

- 1/05/2017 saa 15:39

Ikina mico gusa.urebye ugasese ngura nibabanzebatwereke uwishe rwigara.or uwishe mucyo nabandi base ntarandoye!!!!!
Kanda hano umusubize

Fifi - 1/05/2017 saa 15:36

None se ko yabishe yarangiza ntatware ibyari byamuzanye ra kandi nta wamubujie kubitwara ibi bintu ntibyumvikana
Kanda hano umusubize

m.ved - 1/05/2017 saa 07:57

nabo bari bakwiye igihano cy'urupfu
Kanda hano umusubize

mama siver - 1/05/2017 saa 04:33

hariho abantu bagifite igiteczo nkicyo birababaje gusa astirwe urumukiye kuko intego afite ntaviziyo
Kanda hano umusubize

kayitana - 1/05/2017 saa 04:00

ndashimira police yacu uko yitwaye muri kino kibazo, kuko itangaza makuru ryari ryagihaye indi sura kuburyo no mumihango yokwibuka genocide yakorewe abatutsi, mugihugu hose uru rupfu rwagarutsweho nabatari bake batari bazi ukuri kw'ibintu. byashoboraga gukurura umwuka utarimwiza mugihugu.
Kanda hano umusubize

Uwingeneye solange - 1/05/2017 saa 08:13

abo bantu icyo nabasabira nugufungwa burundu kuko ibyo bakoze bigaragaza ko nta bumuntu bafite
Kanda hano umusubize

uragiwenimana froduar - 1/05/2017 saa 10:00

porisi abobicanyi nibakatire urubakwiye kuko nkuwo wishe murumunawe urumfako arumwungawe wentazanagaruke mubantu uwomutima wakinyamaswa ntubaho mubantu
Kanda hano umusubize

aliaa - 1/05/2017 saa 02:33

uwomuntu wishe murumunawe bamufunga agasoza igihano nimuntukira konziko abishe babakatira burundu iyi leta kandi niyoyorora ingegera nkuwo yarmufunguye ngonigiki
Kanda hano umusubize

Theo - 1/05/2017 saa 01:31

Mbanjegushimira police yu Rwanda akazikora kubwanjye n dunva umuntu ufunguwe akongera kwica sumuntupe!!!mubafatire ibyemezo.
Kanda hano umusubize

- 1/05/2017 saa 01:28

kobaba bakoze ibyaha mukabahisha mumaso mwagiye mubagaragaza abobagome tukababona.
Kanda hano umusubize

sano - 30/04/2017 saa 20:26

Umuntu alica agahabwa micro,akivuga ibigwi ,Aba sibo bishe Christine.
Kanda hano umusubize

nzabahimana - 30/04/2017 saa 19:02

Police yacu turayemera ntihwema gukurikirana inkozizibibi babakatire urubakwiye
Kanda hano umusubize

majyambere - 30/04/2017 saa 17:14

erega ntimugapfe kuvuga mubanze mumenye niba uwomugabo adafite abamutuma kwica abantu.uyumunsi NGO yishe umuntu yafunguwe aragarutse yishe abandi iryobanga rimu funguza mutekerezako ridahari?mumenye nezako harababyihishe inyuma bashaka kutumara barangiza NGO police nikore iperereza yamara kubafata ejo bagafungurwa bakagaruka bakica NGO police nikore iperereza mbese ubwo police yo ntihababarira cg ubu butabera bubonako tutabonako bugiye kutumara?
Kanda hano umusubize

Asinapol kimisagara - 30/04/2017 saa 15:59

mukomeze kutugezaho amakuru yabo bagizi banabi kandi bazahanwe byintangarugero urbanza ruzabere ahakorewe icyaha
Kanda hano umusubize

kamana - 30/04/2017 saa 13:51

Mwanze gucishaho comments yanjye ko navuze ko ririya mbona ari itekinika rya polisi?????
Kanda hano umusubize

Esperance - 30/04/2017 saa 12:16

Uwomugizi wanabi abihanirwe byintanga rugero yekubeshyera zamu kobarikumugambi umwe
Kanda hano umusubize

emmanuel - 30/04/2017 saa 11:19

Ntimukinyonge ndabinze
Kanda hano umusubize

emmanuel - 30/04/2017 saa 11:17

Jye ndunva abo bantu pols ishake amakutu cyane muri gereza abo bicanyi bari bafungiyemo kuko biragaragara ko hafatiwe gahunda ndende kandi yo murwego ruhanitse kubandi baba basigaje igihe gito ngo bafungurwe ndabona pols akazi keshi igafite muri gereza no hanze kuko ntibsbyifadha badsfite amakuru yo hanze cyane ko bo baba bamaze igihe muri prizo unusanzu naha pols nukureba mubitabo bya gereza bsndikamo abantu bakareba abantu bose bagiye gusura izo nkozi zikibi mugihe cyose bamaze murakoze uwo mumama bamwishe nabi gusa numva ntsgihano nababonera atiko bazahabwe akato batazakomeza kuroga
Kanda hano umusubize

tomasi - 30/04/2017 saa 08:40

uwontago afite ubumuntu ntazongerekurekurwa.murakoze.
Kanda hano umusubize

- 30/04/2017 saa 14:33

Abanu Nkabongabo Sinarinziko Bakibaho.
Kanda hano umusubize

Dan - 30/04/2017 saa 07:30

Merci et coup de chapeau police.
Kanda hano umusubize

BUGABO - 30/04/2017 saa 04:28

Jye nakwisabira ko aba bantu bahabwa burundu y'umwihariko, kuko umutima bafite ntabwo ari uwabantu ahubwo ni uwinyamaswa zitagira umutima n'ibitekerezo.
Kanda hano umusubize

birakomeye - 30/04/2017 saa 04:09

ntawuyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe koko.
Kanda hano umusubize

uwamahoro blandine - 30/04/2017 saa 03:36

mwaramutse abobanjyizi ba kurikiranwe
Kanda hano umusubize

karisa - 30/04/2017 saa 03:31

Ubwo se mubafuka amaso ngo bitagenda bite ? Ntago murabanyamwuga kweri , izoshitani mubamuzifitiye imbabazingo abantu batababona ngo babamenye se ? Abo nabo gushirwa kukarubanda abantu bose bakababona
Kanda hano umusubize

Bizimana phanuel - 29/04/2017 saa 18:49

bakatirwe burundu barakagenda bazabone.
Kanda hano umusubize

manariyo - 29/04/2017 saa 17:14

Uku kwemera icyaha ko kudasonutse? Umuntu aba muri gereza nyuma y iminsi ine ahahita amenya aho ajya kwiba ??? Njye ndabona birimo kujijisha.
Kanda hano umusubize

Hakizimana Paul - 29/04/2017 saa 15:48

Ndashima byimazeyo Police yacu, turasaba kandi ko abobantu bahanwa Byumwihariko bagashyirwa kure yabantu kuko ntabumuntu bafite.
Kanda hano umusubize

mugisha Fred - 29/04/2017 saa 14:27

Ariko umuntu wishe murumuna we abigambiriye ahabwa ikihe gihano? Arekurwa bigenze gute? Ndumiwe gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X