Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abitabiriye “Tour du Rwanda 2016″ bahawe agahimbazamusyi k’ asaga miliyoni 2.

Isiganwa ryo kuzenguruka igihugu (Tour du Rwanda), umwe mu mikino umaze gukundwa n’abanyarwanda batagira ingano kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yakiriye abakinnyi ndetse bahabwa n’agahimbazamusyi ka miliyoni zirenga ebyiri buri umwe.

Tariki ya 20 Ugushyingo 2016 kuri Sitade Amahoro nibwo Ndayisenga Valens wari umaranye umwenda w’umuhondo iminsi itanu yashimangiye gutwara Tour du Rwanda, iya gatatu ku Rwanda.

JPEG - 33.1 kb
Uretse agahimbazamusyi banasangiriye hamwe

Iki gikorwa cyo kubashyikiriza aka gahimbazamusyi byakozwe mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS) kuri telefone zigendanwa bwa banki bwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 FRW nk’agahimbazamusyi ko gutwara Tour du Rwanda.

Muri uyu muhango, Bayingana Aimable uyobora Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda yasabye MINISPOC ko bafashwa mu kwitabira amasiganwa menshi akinirwa muri Afurika, ati “ Muri 2017 turifuza kuva ku mwanya wa gatanu muri Afurika tukaba aba gatatu, birasaba ko dusiganwa henshi hashoboka, dufashijwe na MINISPOC mu ngendo n’ibyangombwa dukenera twabigeraho.”

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu nyuma ya Eritrea, Maroc, Algeria na Afurika y’Epfo. Algeria ya gatatu ifite amanota 1145 kuri 597 y’u Rwanda.

JPEG - 36.2 kb
Nyuma yo gusangira banacinye akadiho

Uwacu Julienne, Minisitiri w’umuco na siporo yavuze ko ibyo abasiganwa ku magare bamaze kugeraho byababera umusingi bakagera no kubyo babonaga ko bidashoboka.

Bayingana uyobora FERWACY yavuze ko bafite intego yo gutwara isiganwa mpuzamahanga ritabereye mu Rwanda kugira ngo bemeze ko badakura intsinzi mu rugo gusa.

Nyuma gato ya Tour du Rwanda abakinnyi bakomeje imyitozo i Musanze aho bari gutegura isiganwa rya mbere nyafurika, La Tropicale Amissa Bongo ryo muri Gabon, rizakinwa tariki ya 27 Gashyantare – 5 Werurwe 2017.

Tariki ya 14-19 Gashyantare 2017, Team Rwanda izitabira shampiyona nyafurika izabera Luxor mu Misiri.

Andi masiganwa bashobora kwitabira ni nka Tour du Cameroun kuva tariki ya 10-18 Werurwe 2016 n’andi.

Mu 2016, Team Rwanda yasiganwe ku migabane ine, Colombia (Amerika y’Epfo), mu Bwongereza (U Burayi), Afurika no muri Aziya muri shampiyona y’Isi, menshi bafashijwe n’abaterankunga bo hanze.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

pendo - 31/12/2016 saa 19:39

Batugurire natwe kuko izuba riba ryatumennye agahanga tubafana,namabwene turayerekana,ivumbi ryaturenze wagirango turi ba nyamweru none barafata isente zingana gutyo ntibaduhe n'umunyu. Asyiwee sinzagaruka!!
Kanda hano umusubize

kamigi - 31/12/2016 saa 04:55

Birashimishije ako gafaranga kaziye igihe bariya basore baritanze.ikimbabaje mbonye nuko ugiye aba agiye kubona batafashe nu munota numwe Ngo bibuke Byemayire lambert wazengurukanye nabo igihugu cyose agakiriramo no kwitaba imana none ntano ku mwibuka koko mu birori nkibi kandi yari nu muyobozi wungirije koko !!!! Birababaje
Kanda hano umusubize

kamigi - 31/12/2016 saa 04:54

Birashimishije ako gafaranga kaziye igihe bariya basore baritanze.ikimbabaje mbonye nuko ugiye aba agiye kubona batafashe nu munota numwe Ngo bibuke Byemayire lambert wazengurukanye nabo igihugu cyose agakiriramo no kwitaba imana none ntano ku mwibuka koko mu birori nkibi kandi yari nu muyobozi wungirije koko !!!! Birababaje
Kanda hano umusubize

Kayihura - 29/12/2016 saa 15:15

bayabahe muyunezezemo bahungu bacu gusa muzanarebere abamaze igihe mubushomere bahunitse licence zabo mumitiba genda Rwanda waranyumije 10years koko ntanikiraka ??akabene ngofero karashibotse
Kanda hano umusubize

dusabimana herve - 29/12/2016 saa 10:11

nibyomurayakwiye kuko muba mwahesheje ishema igihugu cyacu
Kanda hano umusubize

nganji - 29/12/2016 saa 04:11

Nangwa namwe bahungu bacu!bayabahe muba mwayakoreye!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X