Monaco cosmetics

Agasozi ka Sabanegwa gatumye Perezida w’u Burundi Nkurunziza ahishura ikiri ku mutima we

Pierre Nkurunziza Perezida w’igihugu cy’u Burundi, yahamije yivuye inyuma ko agasozi ka Sabanegwa katavugwaho rumwe n’impande z’u Rwanda n’u Burundi ari agasozi k’u Burundi kandi ko nawe yakuriye hafi yako. Uyu mutegetsi akaba asaba u Rwanda kudahirahira bashaka ako gasozi.

Perezida Nkurunziza ubwo yagarukaga kuri iki kibazo mu mpera z’icyumweru gishize, yarahiye inkanda z’abakurambere ko yakuriye hafi y’aka gasozi, kandi ko katigeze kaba ak’u Rwanda.

JPEG - 169.6 kb
Pierre Nkurunziza yarahiye arasizora ko Sabanerwa ari iy’u Burundi

Nkurunziza ati: "Agasozi ka Sabanerwa ntikigeze kaba ak’i Rwanda, kuva cyera kahoze ari ak’u Burundi. Turindiriye icyo abatwumvikanisha bazakora. Njyewe hari icyo mbiziho ubwanjye, Sabanegwa ntabwo yigeze iba iy’u Rwanda, nakuriye hafi ya kariya gace ndabizi".

Abaturage baturiye aka gasozi mu murenge wa Kigembe mu kagari ka Rubona umudugudu wa Nyakabuye, bavuga ko atari ubwa mbere uyu musozi ushatse gutera ikibazo kuko ngo kuva kera buri ruhande ruwiyitirira maze byaba ari igihe cy’ihinga buri gace kagashaka kuba ariko kawuhinga.

Agasozi ka Sabanegwa gaherereye mu gishanga cy’Akanyaru mu karere ka Gisagara aho u Rwanda ruhurira n’u Burundi; hakaba hashize igihe Abanyarwanda bemeza ko ari akabo Abarundi nabo bakavuga ko ari akabo nk’uko abahaturiye babivuga.

Sabanegwa Abarundi bita Sabanerwa ni agasozi umuntu agereranyije gafite ubuso bwa kilometero kare hafi 2, uruzi rw’Akanyaru rukaba rukanyura inyuma.

Aka gasozi kari gatuweho n’umuturage umwe w’umurundi kugera ubwo tariki 15/05/2014 hatangiye kubakwa andi mazu abiri y’Abarundi ariko abasirikare b’u Rwanda bahagarika iki gikorwa kuko Abanyarwanda bavuga ko ikibazo cy’aka gasozi kikiri kwigwaho na komisiyo ibishinzwe bityo hakaba ntawemerewe kuhubaka.

Aba baturage b’i Burundi babujijwe kubaka nabo bahuruje ingabo zabo ziraza zihagarara ku nkiko z’igihugu cyazo kugera n’ubu zikaba ariho zirindira umutekano ku ruhande rw’u Rwanda narwo abasirikare bagumye mu birindiro byabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X