MAKOMA John - 6/01/2017 saa 12:03

Intambara siyo ikemura ibibazo.Kandi Nkurunziza we avuga ko ari umurokore.YESU yadusabye abakristu nyakuri gukundana,ndetse bagakunda n'abanzi babo (Matayo 6:44).Abakristu nyabo,ntabwo bajya mu ntambara z'isi cyangwa politics.Intambara na politics byangiza isi,bigatuma abantu bangana bakarwana,bapfa ubutaka imana yaremye.Niyo mpamvu imana yashyizeho umunsi w'imperuka,kugirango abantu badakomeza kwangiza isi yiremeye.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose barwana,hamwe n'abandi bose bakora ibyo yatubujije.Bisome mu Imigani 2:21,22.Ndetse ikureho ubutegetsi bw'abantu ku isi yose (Daniel 2:44),kuko bakora ibyo yanga kandi bananiwe gukemura ibibazo biri ku isi (ubukene,indwara,ubusaza,urupfu,akarengane,gucurana umutungo w'igihugu,etc...).Ubutegetsi bw'isi nshya buzahabwa YESU,ahindure isi paradizo (Ibyakozwe 11:15).Azafatanya kuyobora isi n'abantu bake bazajya mu ijuru (Daniel 7:27). Abanga kumvira imana bose bazarimbuka burundu.Naho abantu bubaha imana,bazabaho iteka ku isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:29).Ndetse n'abapfuye bakorera imana,bazazuka ku munsi wa nyuma,bahabwe ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).Nkurunziza wiyita umurokore,namenye ko kaliya gasozi ari aka Yehova.Niwe wakaremye,hamwe n'abantu bagatuyeho,baba abarundi cyangwa abanyarwanda.Tujye dushaka ubwami bw'imana aho kurwanira ubutaka isi yiremeye.Niko YESU yasize asabye abakristu nyakuri (Matayo 6:33).

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.