Bagabo - 7/01/2017 saa 08:36

Jye ndi umunyarwanda utuye hafi ya kariya gasozi nanjye ntangiye kumenya ubwenge nakagizeho ikibazo kuko nabonaga uruzi runini rugaca inyuma kandi ari rwo mupaka w'u Rwanda n'u Burundi(hari ishami ryarwo rigaca imbere) hanyuma ako gasozi kakaba ari ak'u Burundi aho kuba ak'u Rwanda! Ibi byatumye negera papa ndabimubaza ambwira ko ahubwo mu myaka ya kera akanyaru kahoze gaca hino yako kuburyo n'igishanga hafi ya cyose cyari hakurya y'akanyaru,abanyarwa bagombaga kwambuka bajya guhinga(mu gishanga) igihe rero cyaje kugera akanyaru karimuka gatangira guca inyuma ya sabanegwa! Ibi ngo ntakibazo byateye abaturage b'ibihugu byombi bakomeje gusangira igishanga nk'uko byari bisanzwe ariko aka gasozi gakomeza kuba ak'u Burundi. Akanyaru ko kama kimutse cyangwa kakagaba amashami cyane mu bihe by'imyuzure,abagaturiye turabimenyereye!

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.