Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ahmad yatorewe kuyobora CAF, Issa Hayatou yerekwa umuryango

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Madagascar Ahmad Ahmad, ni we utorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ahigitse kuri uyu mwanya Issa Hayatou wayingayingaga imyaka 30 mu buyobozi bw’iri shyirahamwe.

Ahmad Ahmad usanzwe ari na vice perezida wa Sena yo mu gihugu cya Madagascar, amaze gutorerwa i Addis-Abeba ho muri Ethiopie mu nama y’inteko rusange isanzwe ya CAF yateranaga ku nshuro ya 39. Uyu mugabo wigeze kuba na minisitiri wa siporo muri iki kirwa, yatsinze ku majwi 34 kuri 20 ya Issa Hayatou.

Issa Hayatou yari yarasezeranyije u Rwanda kuzakira igikombe cya Afurika nyirizina
Issa Hayatou yari yarasezeranyije u Rwanda kuzakira igikombe cya Afurika nyirizina

Issa Hayatou wari ushyigikiwe na CECAFA u Rwanda ruherereyemo, yayoboraga CAF kuva mu mwaka w’1988 aho yagiye akunda kwiyamamaza ntawe bahanganye muri manda zigera kuri zirindwi yayoboye iri shyirahamwe. Uyu ariko ni yo yabaga ahanganye n’abandi, yakundaga gutsinda bimworoheye, nkaho yahigikaga Armando Machado wo muri Angola ku majwi 47-4 muri 2000 mu gihe muri 2004 yatsinze Ismail Bhamjee ku majwi 46-6.

Issa Hayatou wari warasezeranyije u Rwanda ko rushobora kuzakira CAN ya 2025, ku ngoma ye yashoboye kuzamura umubare w’amakipe akina iri rushanwa ava ku munani agera kuri 16 mu gihe n’umugabane wa Afurika washoboye kwakira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010. Uyu ariko, yagiye ashinjwa kenshi kutazana impinduka ndetse no gukoresha igitugu mu buyobozi bwe.

Uyu mugabo wahoze ayobora ruhago yo muri Cameroon, yari yasabye Perezida wa FIFA witabiriye iyi nteko rusange, ko muri gahunda nshya y’igikombe cy’isi cy’amakipe 48, Afurika yagakwiye kuzahagararirwa n’ ibihugu 10 aho kuba bitanu nkuko bihagaze kuri ubu.

Ku myaka 57, Ahmad Ahmad yiteguye kuzana impinduka mu mupira wa Afurika harimo guha imbaraga amashyirahamwe ya ruhago, kutarenza manda eshatu ku buyobozi bwa CAF ndetse no kutayobora mu gihe urengeje imyaka 70. Uyu kandi, avuga ko umubare w’amakipe yitabira CAN ushobora kwiyongera mu gihe irushanwa rya CHAN ryazajya rikinwa n’abakinnyi bakina ku mugabane wa Afurika bose nubwo baba badakina mu bihugu byabo.

Abayobozi bayoboye CAF kuva yashingwa

Abdel Aziz Abdallah Salem (1957-1958)
Abdel Aziz Moustafa (1958-1968)
Abdel Halim Muhammad (1968-1972)
Yidnekatchew Tessema (1972-1987)
Abdel Halim Muhammad (1987-1988)
Issa Hayatou (1988-2017)
Ahmad Ahmad(2017-)

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X