Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Aka Nkongwa katangiye gushoboka,Abahinzi bizeye umusaruro

Mu gihe icyonnyi cya Nkongwa kimaze gufata indi ntera cyangiza ibihingwa by’umwihariko ibigori,ubu noneho hari ikizere ko abahinzi bashobora kugira umusaruro bitewe n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu guhasha icyo cyonnyi.

Abahinzi bo mu Karere ka Burera baravuga ko umuti barimo gutererwa mu mirima urimo kubafasha guhangana n’icyonnyi cya Nkongwa cyibasiye ibinyampeke.

Abanyaburera basobanura ko mbere yo gutangira gutererwa umuti, imyaka yabo yari yibasiwe n’icyonnyi cya Nkongwa. Cyari kimaze kwangiriza imyaka ariko, ariko ubu ntikikigaragara mu mirima, bituma bamwe batangiye kwizera umusaruro mwiza mu isarura riri imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2017, mu muganda usoza ukwezi wibanze mu bikorwa byo gutera umuti wo kwica no kwirinda Nkongwa.

Abatuye mu Murenge wa Kinoni aho umuganda wakorewe ku rwego rw’akarere, bagaragaje ko nta Nkongwa ikigaragara mu mirima yabo, babikesha imbaraga ubuyobozi bwashize mu kuyirwanya.

Hashakimana Bonaventure wari uterewe umuti mu murima ku nshuro ya kabiri, yavuze ko bataratera umuti basanze Nkongwa yari yarabangiririje ariko nyuma yo kuwutererwa hari icyhindutse.

Yagize ti “Nkongwa yari imaze kubyangiza cyane kubera ko iyo irimo kurya ikigori igihera mu mutwe, kuko iyo igitangiye igituruka mu butaka bituma kidashobora guheka.

Ariko kuva batangira kuduterera umuti birimo kugabanuka umusaruro ukaba uzaboneka kubera ko umuntu arimo kuza agasanga irimo gupfa yavuyemo.”

Ntamakera Benjamin, Ati “Uko twatangiye gutera umuti bimeze nabonye birimo kworoha nta kibazo. Ubu natwe tugomba kubwira abandi baturage kuko batubwiye ukuntu umuti tugomba kuwugura aho abantu bagomba guteranyiriza igicupa ubundi twishakemo ubushobozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Frolance, yavuze ko umuganda wari ugamije gukomeza gutera umuti wica Nkongwa ariko hanarebwa niba uwatewe haricyo wamaze.

Ati “Icyo tubakangurira nabo n’ukugenda bigurira kandi twanasubiraga inyuma, kugira ngo turebe ko aho twateye aka gasimba kibasiye ibi bihingwa kaba kapfuye burundu, tukaba twishimira ko byatangiye gutanga umusaruro.”

Muri hegitari 660 zihinzeho amasaka n’ibigori mu Karere ka Burera, izigera kuri 200 nizo zari zaribasiwe n’icyonnyi cya Nkongwa. Kugeza ubu ahamaze guterwa umuti hangana na hegitari 611, ku buryo n’ahasigaye harangirana na kino cyumweru.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X