Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Alex Sanchez atangira gukina asodoka ariko umukino ukajya kurangira yihanangirije amakipe-Arsene Wenger

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger yatangaje ko umukinnyi ukina muri iyi kipe Alex Sanchez, atangira umukino asodoka ariko umukino ukajya ukurangira ntawe umenye aho imbaduko azikuye akandagaza amakipe.


Ibi Wenger ahanini yabitangaje ashingiye k’umukino uherutse guhuza Arsenal na Manchester City mu irushanwa rya FA Cup bikarangira ari ibitego 2 bya Arsenal kuri 1 cya Man City.

Wenger avuga ko ubusanzwe iyo umukino utangiye ushobora gushaka Sanchez ukamubura,ariko ngo uko iminota irushaho gushira niko arushaho gushamaduka ashaka imipira bikarangira atsinze ibitego rimwe na rimwe bikanasezerera amakipe nk’uko aherutse kubigaragaza kuri uwo mukino ubwo yatsindaga igitego cya nyuma cyasezereye Man City mu minota ya nyuma y’ihe cy’inyongera(Extra Time) .

Yagize “ Biratangaje kuko buri gihe azamuka ageze mu mukino hagati,imbogamizi yahuye nazo mu mukino nizo zituma imbaraga ziyongera isaha ku isaha.”

Yakomeje agira ati”Rimwe na rimwe atangira gukina ubona agenda biguruntege ariko mu gihe gito ukabona ararushaho kwinjira mu mukino neza.

Uyu mutoza ahamya ko iyo amubona ari mu kibuga bimushimisha kuko ntiyita ku mwanya akinaho gusa kuko ngo usanga yiruka ikibuga cyose agatsinda ibitego kurusha na rutahizamu uba uri hafi y’izamu.

Uretse kuba akina hose mu kibuga, Wenger ahamya ko afite umwihariko wo kugira ishyaka kuburyo azi gushaka uruhande rurimo icyuho akaba ariho amenera agashyirwa ikipe ahanganye nayo imwitondera.

Uhereye kuva mu mwaka w’imikino 2016-2017,Alex Sanchez w’imyaka 28 y’amavuko amaze gutsinda ibitego 24 mu marushanwa yose amaze gukina.Gusa kugeza ubu haracyari urujijo niba azakomeza gukinira Arsenal nyuma y’uko amasezerano ye asigaje igihe gito ngo arangire, cyangwa niba azerekeza mu yindi kipe dore ko bikinugwanugwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nduwayezu Damas - 29/04/2017 saa 15:34

nanjye ndamwemera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X