Monaco cosmetics

Amabuno y’amakorano atumye umugore ajya muri Comma

Umugore wo mu gihugu cya Uganda yagiye kongeresha amabuno ye none birangiye amugejeje ahakomeye dore ko kugeza ubu ari muri Koma (Comma) hafi yo gupfa.

Intangiriro yibi byose uyu mugore yagiye kureba uwuzwi nk’inzobere mukongera amabuno y’abagore kandi ubikora kugiciro kiri hasi maze aramwongerera nkuko bari bamaze kumvikana maze umugore arataha ibuno ari ibuno.

Kuri iki cyumweru dusoje uyu mugore yatangiye kumva ibintu bimurya akajya mu bwogero asanga hahandi bongereye amabuno hahindutse ndetse hakomeje kumurya cyane.

Yagize ati: “Nyuma yokongererwa amabuno natangiye kuribwa cyane ngerageza kugabanya uburibwe n’amazi akonje ariko biranga hashize iminsi ntangira kubona hatangiye gututika uduheri tuzana amazi nyuma ntangira no gutakaza amaraso menshi.”

Aha bikaba bigaragara ko uyu mugore yabikorewe n’umuntu utabizi ndetse nta n’ibikoresho bihaagije bisanzwe byifashishwa muri iki gikorwa yari afite.

Iyi ngeso yo kongera amaabuno kuri ubu isa n’imaze gufata indi ntera ku buryo n’abantu basigaye bihangira imirimo bakiyita abaganga b’inzobere mu kongera amabuno aribyo bitangiye kugirira bamwe ingaruka zishobora no kubageza ku rupfu.

Ubusanzwe ibi tubizi mu bihugu byateye imbere aho usanga ibyamamare kugirango bagaragaze ubwiza burebewe inyuma bikunze kongera amabuno yabo urugero nka Nick Minaj umuraperikazi ukomeye ku isi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntawukuriryayo emmanuel - 2/05/2017 saa 08:40

Yoyoyoyoyo!!! Apu! Ngewe uwo ntiyambabaza Kuko ako n,akanyafu IMANA Ibaye imunyjijeho Ahubwo nikazike natayisab,imbabazi!!
Kanda hano umusubize

uwamahoro blandine - 29/04/2017 saa 03:32

ubundi nabwiza burenze ubwumunu yavukanye usibyeibyicyijyihe abandi nabobarebereho ingaruka zicyaha
Kanda hano umusubize

Rubya - 27/04/2017 saa 17:08

Niyunve rwose uwiyishe ntaririrwa. Ago mannyo reka akwereke wenda byatuma abandi batazongera gukina
Kanda hano umusubize

kamikazi - 27/04/2017 saa 13:15

Ahaaaaa.Imana nyiri ububasha abe ariyo yo kumutabar imukize. ubundi inamubabarire kubwo kuyigaya uko yamuremye akajya kuyihinyura yiyongera.
Kanda hano umusubize

Past Kwizera Cyprien - 26/04/2017 saa 20:57

Yegutwerezamasengeshogusa Ahubgoyihanekandiareke achizwe Nimanayashastekumwigisha Azachira Ibidashobokeraantu Kumanabirashoboka
Kanda hano umusubize

Eric - 26/04/2017 saa 16:32

yoo! uyu mukobwa ibyo yahuye nabyo birababaje pe gusa Imana izamufashe akire kandi yakoze ikosa ryo kutanyurwa nuko ari! gusa namwe ntimukishimire ingaruka z'Icyaha cya bagenzi Bantu, kuko nawe cg njyewe ibyo dukora bitugizeho ingaruka byaba bibi
Kanda hano umusubize

ana - 26/04/2017 saa 11:58

nibihangane nyine urwishigishiye ararusoma
Kanda hano umusubize

- 26/04/2017 saa 11:08

nakundi niyihangane iyo anyurwa uko ari ntakibazo aba ahuye ntacyo,gusa bibabere isomo
Kanda hano umusubize

clarisse - 26/04/2017 saa 05:55

Ihangane nyine
Kanda hano umusubize

clarisse - 26/04/2017 saa 05:53

Ihangane kuko icyo ushaka nacyo harigihe cyanga kubera imana
Kanda hano umusubize

KURALE - 26/04/2017 saa 04:11

Abo bantu uwiteka azabahana kuko batanyurwa nuko yabaremye. Bisubireho.
Kanda hano umusubize

- 26/04/2017 saa 01:28

Narire Yihanagure.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X