Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amagare: Ikipe y’u Rwanda itaratanze umusaruro muri Tour du Cameroun 2017 yageze i kigali

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 naho ikipe muri rusange ikaza ku mwanya wa 3.

Nyuma y’intera 8, Holler Nikodemus ukinira ikipe ya Bike Aid ni we wasoje ku mwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 24, umunota 1 n’amasegonda 27 yakurikiwe na Mraouni Salah Eddine ukomoka muri Maroc akaba akinira ikipe ya Kuwait - Cartuchoes naho ku mwanya wa 3 haza Van Engelen Adne.
François Fillon
Abakinnyi b’u Rwanda baje hafi ni Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016 waje ku mwanya wa 10, Uwizeye Jean Claude (11), Uwizeyimana Bonaventure (13), Ukiniwabo Rene Jean Paul (14), Nsengimana Jean Bosco (21) na Tuyishimire Ephrem (23).

Mbere yo kuva mu Rwanda iyi kipe yahabwaga amahirwe yo kuba yakwegukana iri siganwa ariko nta mukinnyi w’u Rwanda wabashije kwegukana intera uretse Nsengimana wabashije kuza ku mwanya wa 2 mu ntera ya 7 yo kuva Boumnyebel kugera Mbalmayo.
Abarwanyi ba M 23 bashinjwa kuvogera igihugu cya Uganda nkana bitwaje intwaro
Ikipe ya Bike Aid irimo uwegukanye iri siganwa ni yo yasoje ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Maroc naho ikipe y’u Rwanda iza ku mwanya wa 3. Umukinyi w’u Rwanda Nsengimana Jean Bosco ni we wasoje ayoboye abazi kuzamuka kurusha abandi n’amanota 38 naho Ndayisenga Valens aba umukinnyi muto witwaye neza. Iyi kipe ikaba yaraye igarutse mu Rwanda.
Abarwanyi ba M23 bitegura kugezwa imbere y'umucamanza
Tour du Cameroun ni imwe mu masiganwa amaze kubaka izina muri Afurika kuva yakinwa bwa mbere mu 2003 kugeza magingo aya aho yakinwaga ku nshuro ya 14 nubwo mu 2013 itabaye. Iri siganwa rigira uduce umunani (Etapes 8).

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X