Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Amakosa 12 yakozwe mu rubanza rwa Yesu akamuviramo kubambwa.

Mu gihe habura iminsi 2 gusa ngo isi yose hibukwe ipfa rya Yesu Kiristu w’i Nazareti ,kumunsi wiswe Pasika.kuu isi yose benshi bazi amateka ye ndetse nuko yapfuye.ariko Ikinyamakuru Imirasire.com cyateguye amakosa 12 yakozwe mu rubanza rwa Yesu ari nabyo byavuyemo umwanzuro wo kumubamba.

Mu gihe habura iminsi 2 gusa ngo isi yose hibukwe ipfa rya Yesu Kiristu w’i Nazareti ,kumunsi wiswe Pasika.kuu isi yose benshi bazi amateka ye ndetse nuko yapfuye.ariko Ikinyamakuru Imirasire.com cyateguye amakosa 12 yakozwe mu rubanza rwa Yesu ari nabyo byavuyemo umwanzuro wo kumubamba.

JPEG - 70.1 kb
Aya makosa yatumye Yesu akatirwa urwo gupfa

Aha ikinyamakuru cyagarutse cyane ku mategeko ndetse n’amabwiriza yagengaga manza zo mu gihugu cya Isiraheri muri icyo gihe,aho ndetse byagaragaye ko mu rubanza rwa Yesu hakozwe ayo makosa.

1.Gufatwa hadakurikijwe amategeko

Mu baje gufata Yesu nijoro hari harimo abafarisayo n’abatambyi kandi bari mubagombaga kumucira urubanza,ikindi kandi nta rupapuro rw’ibyaha
rumuhagarika rwari ruhari ( sans mandat d’arrêt ni accusation
formelle d’un quelconque crime) ibintu bitari byemewe mu mategeko
yabo nk’uko bigaragara mu gitabo "Criminal Jurisprudence of the Ancient Hebrews" cyanditswe na Mendelsohn Page 274

2.Ibazwa rye (preliminary interrogatory)

Aha ibazwa rya Yesu ryatangiye nijoro kandi ritangirira k’umutambyi Ana (Yohana18;12-14,19-23) . Ibi nabyo ntibyari byemewe n’amategeko y’abayuda (Bisangwa mu gitabo cya "Jesus devant Caïphe et Pilate" cyanditswe na Dupin;
"Institutions de Moïse" cyanditswe na Salvador page 365-366; "Jesus Before the Sanhedrin" page 109 cyanditswe na Lemann.

3.Abagize inama y’urukiko (Sanhedrin) nibo bamushinjaga

Bigaragara ko ku ikubitiro nta batangabuhamya bari bahamagajwe.Ibi nabyo ntibyari byemewe mu mategeko yabo.(Bisangwa mu gitabo "Life and Time of Jesus the Messiah" Vol. P 309 cya Edersheim; na "The trial of Jesus Christ" P 41 cyanditswe na Innès)

4.Urubanza mu mizi rwatangiye mbere yo kurasa kw’izuba cyangwa se
hakiri nijoro

MU mategeko y’abayuda ntibyari byemewe kuko byagombaga kuba izuba riva cg se hacyeye (Bisangwa mu gitabo Mendelsohn page 112; Maimonides&Mischna dans Sanhedrin III-IV)

5.Nta rubanza rurebana n’ibyaha bikomeye rwagombaga kuba umunsi
umwe mbere y’isabato cg mbere y’undi munsi mukuru mutagatifu (la veille du sabbat ou d’un autre jour saint).

Iyo usomye Paji ya 61 mu gitabo Sanhedrin IV cyanditswe na Mischna.Usangamo ko nta rubanza rwari rwemewe kuba umunsi umwe , Nyamara aha si ko byagenze.

6.Nta rubanza rurimo igihano cy’urupfu rwagombaga kurangira mu munsi umwe

ukurikije amategeko y’abayahudi icyo gihe. Ibi byari mu rwego rwo guha umwanya uhagije abatangabuhamya bashinjura mbere yo gutanga icyo gihano kiruta ibindi
(Byanditswe na Mischna, Sanhedrin IV,1). Gusa Ibi siko byagenze mu rubanza rwa Yesu.

7.Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye gusa ku byo avuze ko ari Kristo Umwana w’Imana (Matayo 26:62-64).

Nk’uko Umufilozofe w’umuyahudi yabivuze "Ubuhamya bw’ushinjwa gusa (nyirubwite,aha ni Yesu) ntibwari buhagije ngo bushingirweho mu rubanza, kereka gusa bumaze gusuzumanwa ubushishozi,bugasesengurwa bihagije kandi bukemezwa n’abandi batangabuhamya nibura babiri" (Mendelsohn, "Criminal Jurisprudence of the Ancient Hebrews " page 133). Ibi nabyo ntibyakozwe.

8.Nta mwanya wahawe abamushinjura

cg ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kubyo aregwa nk’uko bisabwa mu Gutegeka kwa Kabiri 13:14

Mu rubanza rwa Yesu nta mwanya wahawe abamushnjuraga cyangwa abatangabuhamya kugira ngo habaze humvwe impande zombi,ahubwo hakoreshejwe uruhande rumwe gusa.


9.Mu rubanza rwa Yesu nta mucamanza n’umwe wari ku ruhande rwe.

Ibi ntibyari byemewe mu manza ziri criminal kuko byafatwaga nk’ubugambanyi. Abanzi be rero bariyeranje bakora inama y’urukiko nijoro abari kumushyigikira badahari, Reba Uko Luka yanditse kuri Yozefu wo mw’Arimatiya (Luka 23:50) na Nikodemu nabo bagombaga kuza mu nama. Ubusanzwe ibyemezo by’urukiko byashingirwaga ku gutora kw’abacamanza hakabanza gutora abakuze mu myaka, ariko mu manza zibyaha bikomeye habanzaga abato kugira ngo abakuru batinfluansa abato! ("Criminal Code of the Jews”, Benny Page 73-74). Nanone kdi umutambyi
mukuru yashishimuye imyenda ye (Mariko 26:65, Matayo 26:65) kandi bitemewe. byanditse mu gitabo cy’ Abarewi 21:10.


10.Igihano cy’urukiko cyatangiwe bwa mbere mu rugo bwite rw’umutambyi
mukuru (Luka 22:54)

Igihano cyangwa imyanzuro y’urubanza yatangarijwe mu rugo rw’umutambyi aho gutangirwa mu nzu y’urukiko cg cour de justice ( Bab.Talmud,"Abodag Tarath of "Of Idolatry" chap 1 no.8).

11.Abenshi mu bari bagize inama y’abacamanza ntibari bari Qualifié kuri uwo murimo.

Bamwe muri bo bavugwa na Bibiliya ndetse n’umunyamateka Josèphene ni: Caïphe, Eléazar, Jonathan,Théophile, Mathias, Ismaël,Simon,Jean,Alexandre, Ananias; bari
barashyizweho na benewabo ndetse abandi bagatanga ruswa kugirango bajye muri iyo myanya!, bityo ibyemezo byabo bigakemangwa.Ikindi kandi nta nshuti cyangwa umwanzi umubyeyi,cg mwenewabo w’ushinjwa wagombaga kujya mu baca urubanza ( Benny; "Criminal Code of the Jews" page 37) nyamara abenshi (niba atari bose)mu bacamanza bari abanzi beruye ba Yesu kuko banaguze ifatwa rye.

12.Guhindagura ibyaha by’uregwa

kuva ku gutuka Imana cg Blasphème nabyo bitari ukuri (Byanditswe mu gitabo cy’ Abarewi 24 icyo Blasphème ari cyo) kugera ku kugandisha abaturage byavugiwe imbere ya Pilato.Nyamara kubera
gutinya imyigaragambyo y’abaturage yashoboraga kumukura ku butegetsi
Pilato yatanze Yesu, maze Umukiranutsi (nk’uko Pilato yavuze ati ‘’Ntacyaha mubonyeho...’’ reba Luka 23:14) arakubitwa ndetse aricwa abambwe.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndasubiza HEKARU. Iriya nyigisho yanyu IPFOBYA YESU ndabona mukataje kuyiyobesha abantu. Ku bantu biga koko Ibyanditswe byera batari abafana b'impumyi (blind fanatic) cga batogejwe ubwonko ( brain washed) , BIGA N'UBUHANUZI INTUMWA ZATANZE BWEREKANA INYIGISHO Z'IBINYOMA, Abigisha b'ibinyoma bari kwadukana nyuma y'urupfu rw'intumwa. Ni gute wavuga ko wiga Bibiliya NTIWIGE UBWO BUHANUZI ? Dore ubwo buhanuzi: 2Pet.2:1: «Ariko nk'uko hariho ABAHANUZI B'IBINYOMA badutse mu bwoko bw'abisiraheli, ni ko no muri mwe HAZABAHO ABIGISHA B'IBINYOMA, bazazana rwihereranwa INYIGISHO zirema ibice zitera kurimbuka ndetse BAZIHAKANA NA SHEBUJA WABACUNGUYE bizanire kurimbuka gutebutse.» Yuda.1:4: «...ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke BAKIHAKANA YESU KRISTO ari we wenyine Databuja n'Umwami wacu.» ( Ahanditse GUHAKANA YESU KRISTO, Bibiliya z'icyongereza zikoresha ijambo TO DENY Jesus Christ bisobanura GUPFOBYA Yesu Kristo ) >> None rero NIBA MWIGISHA UKURI KW'IMANA, munsubize ibi bibazo: Ni BANDE BIGISHA B'IBINYOMA BAHANUWE muri buriya buhanuzi tumaze guzoma bari kuza BAPFOBYA YESU ? (Nziko mutajya murya iminwa: MUDUTUNGIRE URUTOKI ABO BIGISHA B'IBINYOMA, MUBAVUGE MU MAZINA, muti dore ni bakanaka bavugwa muri buriya buhanuzi KUGIRANGO TWESE TUBIRINDE.) Ese Buriya buhanuzi bwabaye IKINYOMA cga bwarasohoye ? Kuki mushaka GUHISHIRA ABO BAHANUZI B'IBINYOMA, kuki mudasoma buriya buhanuzi ngo mwamagane ku mugaragaro abo bigisha BAHANUWE BARI KUZAZA BAPFOBYA YESU ? Ntegereje igisubizo.
Kanda hano umusubize

Dusabimana Valens - 20/04/2017 saa 09:01

Nubwo Habayeho Ariya Makosa Yesu Akicwa Byatumye Aducungura
Kanda hano umusubize

fifi - 18/04/2017 saa 19:08

usome ubutumwa bwiza uko bwanditswe na yohana , igice cya 1 uramenya Yesu uwariwe. wongere usome 3: 16 .
Kanda hano umusubize

Nizeyimana - 16/04/2017 saa 09:49

Nibwo Akarengane Katangiye Kandi Nanubu Imanza Nkizo Turacyazibona!!!
Kanda hano umusubize

pascal - 16/04/2017 saa 08:03

Uzajye kusubirishamo urubanza ndumva wabishobora.
Kanda hano umusubize

Dusabimana Valens - 20/04/2017 saa 09:08

Nubundi Iyo Dukoze Icyaha Tuba Turi Kumucira Urwogupfa Kurusubirishamo Sibyo Ngobwa Ikingenzi Nuko Tumenya Icyo Yapfiriye Tuki Hana Kuko Nitwe Twatumwe Biriya Byose Biba.
Kanda hano umusubize

- 16/04/2017 saa 03:48

Nubundi yatabarukanye insinzi
Kanda hano umusubize

werm - 15/04/2017 saa 22:10

wowe na ndacyayisenga fred mukora akazi kanyu mugasobanukiwe
Kanda hano umusubize

Gaga - 15/04/2017 saa 14:07

Igisigaye rero ndumva ari ukujurira naramuka agarutse tukaruburana , maze twitegure neza aba AVOCAT bazamushe urwo rubanza , kandi nziko abamwemeye twese twazarutsinda , gusa indishyi ntazodushaka , tuzabaha Imabazi .
Kanda hano umusubize

Mugabe Lambert - 15/04/2017 saa 13:42

Nkuko mwabivuze birashoboka ko batakurikije amategeko yabo ariko mumenye neza ko urupfu rwa Yesu Kristo byali mu bushake bw'Imana,muribuka ubwo bazaga kumufata:akababaza ngo murashaka nde ati turashaka Yesu Kristo Bose bahise bjkubita hasi nuko barahaguruka ati :ni njyewe mureke aba bagende(intumwa ze),kubera ko ar'Imana yigize umuntu arabategeke barabareka:ese mwabonye imfungwa itanga itegeko k'umusilikare uyirinze?kdi haranditswe ngo ninjye ntanga ubugingo bwanjye Ku bushake bwanjye kdi mfite no kubusubirana,urupfu rwa Yesu Kristo no kuzuka kwe byali muli gahunda z'Imana ishobora byose,Mwibuke aho Yesu Kristo yavuze ngo:Data niba byashoboka iki gikombe kindenge,ariko byose bibe uko ushaka ntibibe uko jye nshaka,Imana yo yashatse ko apfa kugira ngo acungure umwana w'umuntu arapfa hanyuma y'iminsi itatu arazuka nkuko byali byarahanuwe,azukana ikuzo,mwakire neza ijambo ry'Imana Murakoze.
Kanda hano umusubize

Mugabe Lambert - 15/04/2017 saa 13:41

Nkuko mwabivuze birashoboka ko batakurikije amategeko yabo ariko mumenye neza ko urupfu rwa Yesu Kristo byali mu bushake bw'Imana,muribuka ubwo bazaga kumufata:akababaza ngo murashaka nde ati turashaka Yesu Kristo Bose bahise bjkubita hasi nuko barahaguruka ati :ni njyewe mureke aba bagende(intumwa ze),kubera ko ar'Imana yigize umuntu arabategeke barabareka:ese mwabonye imfungwa itanga itegeko k'umusilikare uyirinze?kdi haranditswe ngo ninjye ntanga ubugingo bwanjye Ku bushake bwanjye kdi mfite no kubusubirana,urupfu rwa Yesu Kristo no kuzuka kwe byali muli gahunda z'Imana ishobora byose,Mwibuke aho Yesu Kristo yavuze ngo:Data niba byashoboka iki gikombe kindenge,ariko byose bibe uko ushaka ntibibe uko jye nshaka,Imana yo yashatse ko apfa kugira ngo acungure umwana w'umuntu arapfa hanyuma y'iminsi itatu arazuka nkuko byali byarahanuwe,azukana ikuzo,mwakire neza ijambo ry'Imana Murakoze.
Kanda hano umusubize

ufitinema - 15/04/2017 saa 10:46

ntabwo yahawe umwunganira avocat
Kanda hano umusubize

HEKARU EUGENE - 14/04/2017 saa 19:22

Urakoze cyane kutwibutsa ko Urukiko rw'ABAYAHUDI (Sanhedrin) rwishe amategeko menshi.Ariko nubwo abantu bavuga ko bazi YESU,abenshi ntabwo bamuzi kubera ko banga kwiga Bible.Usanga abantu bamuzi ari bake cyane.Hafi y'abantu bose bitwa abakristu,bafata YESU uko atari.Urugero,idini ry'aba BRAHNAM ryigisha ko "nta yindi mana ibaho uretse YESU".Ntabwo bemera ko YESU ari umwana w'imana.Amadini ya Gikristu hafi ya yose,uretse Abahamya ba Yehova,yigisha ko na YESU ari imana igize UBUTATU.Ngo hari imana data,imana mwana n'imana mwuka wera.Kandi bakongeraho ko atari imana 3,ahubwo ari imana imwe.Aka ni AKUMIRO !!!.Ijambo UBUTATU,nta riba muli Bible.Ryahimbwe n'umugatolika witwaga TERTULLIEN mu kinyejana cya 2 nyuma ya YESU.Ikindi kandi,ntabwo Abigishwa ndetse n'Intumwa za YESU zigishaga ko YESU ari indi mana y'ubutatu,ireshya na SE.Urugero,PETERO yigishaga ko YESU ali UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13).PAWULO akigisha ko YESU ari "Ikiremwa cya mbere cy'imana",the first born of all creations nkuko tubisoma muli Abakolosayi 1:15. YESU ubwe,yigishaga ko imana imuruta (Yohana 14:28),akigisha ko nta yindi mana ishobora byose uretse his father (Yohana 17:3),Akigisha ko "tugomba GUSENGA se wenyine" (Matayo 4:10).Bible yigisha ko imana idashobora gupfa.Nyamara YESU yarapfuye.Iyo SE atabishaka,ntabwo yari kumuzura.YESU ubwe yigishaga ko "ariho ku bwa SE" (Yohana 6:57).Abantu benshi bashukwa naho YESU yitwa imana muli Yohana 1:1. Ntabwo bazi ko hali aho Bible ikoresha ijambo imana ishaka kuvuga "ufite imbaraga zikomeye ndetse akaba akora ibitangaza".Ibaze uti:Ese nzi abandi bitwa imana muli Bible?Reka mbakubwire.Muli KUVA/Exodus 7:1,MUSA yiswe imana ya FARAWO. Muli 2 Abakorinto 4:3,4,SATANI yitwa imana iyobya abantu.Kugirango umenye ibintu by'imana,bisaba KWIGA neza Bible.Kujya mu nsengero bakakuririmbira hanyuma ugaha icyacumi Pastor,ntabwo byatuma umenya imana ishobora byose yitwa Yehova.Ntabwo uzamenya ko YESU yasabye Abakristu nyakuri bose kumwigana,bakajya mu mihanda no mu ngo KUBWIRIZA abantu,mbere yuko agaruka ku Munsi w'Imperuka.Bisome muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.YESU nagaruka,azaba azanywe no GUTWIKA abantu bose batazi imana,hamwe n'abanga kumva UBUTUMWA yasize ahaye Abakristu nyakuri.Nabyo bisome muli 2 Tesalonike 1:6-8.Rwose mukwiye KWIGA Bible neza kugirango muzabone ubuzima bw'iteka imana imwe rukumbi yitwa Yehova yadusezeranije.
Kanda hano umusubize

GADAFI JOHN - 17/04/2017 saa 22:22

Bene data amahoro y imana abane namwe ,hari icyindi mutazi, mu edeni imana yatweretse icyibi n' icyiza twanga kumwumvira, YESU amaze gutumwa nase ngo aramutumye, atumenyeshe ibyo ise amutumwe, kugeza nuyumusi ntitwamuteze amatwi, nokumumenya ntituramumenya, IMPAMVU ! AMATEGEKO ,yavuzeko ataje kuyakuraho cyangwa akureho ibyandinswe ahubwo ko yaje kubihamya,! basomyi murebe, igihe tugezemo ,ibihe namategeko byarahinduwe ,uko bucye nukobwije na BIBILIYA barayihindura, none yesu tuzamumenya gute?
Kanda hano umusubize

fifi - 18/04/2017 saa 19:06

soma muri Yohana igice cya 1 cyose, nusobanukirwa ntuzongera guhakana Yesu.
Kanda hano umusubize

Robert - 14/04/2017 saa 18:08

Iyataba Amaraso ya Yesu Kristo..... 3 Gehinom yari kub' iyacu. Ushimwe Mana ko waduhaye Umwami Yesu ngo aduhe agakiza. Igihano kiduheshamahoro cyari kuri wowe mucunguzi urupfu rwawe rwabay' umuhuza amaraso yawe yatwunze n' Imana, iy' utemera kudupfir' utyo ahacu ntihaba hakiriho mba naramanukiye muri gehinomu. Ushimwe mwami Yesu.
Kanda hano umusubize

Robert - 14/04/2017 saa 18:05

Iyataba Amaraso ya Yesu Kristo..... 3 Gehinom yari kub' iyacu. Ushimwe Mana ko waduhaye Umwami Yesu ngo aduhe agakiza. Igihano kiduheshamahoro cyari kuri wowe mucunguzi urupfu rwawe rwabay' umuhuza amaraso yawe yatwunze n' Imana, iy' utemera kudupfir' utyo ahacu ntihaba hakiriho mba naramanutse iku
Kanda hano umusubize

Muhanuka - 14/04/2017 saa 12:24

Ndunva muzi gutera urwenya!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X