Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Amakosa 2 y’imiziro akomeye Umwami Kigeli V Ndahindurwa yakoze yirengagije ubwiru

Ubusanzwe umwami mu Rwanda iyo yimaga byabaga bikozwe mu buryo byateguwe n’abiru ari nabo babikaga iryo banga kugeza atanze. Ninabo bateguraga amabanga y’uburyo azayobora ibyo agomba kwirinda no kuziririza. Umwami Kigeli uherutse gutanga ari muri Amerika mu buhungiro yaranzweho no gukora amakosa abiri akomeye y’imiziro ajyanye n’amabwiriza y’ubwiru.

Dore amakosa yakoze akomeye arimo kwirengagiza ibijyanye n’ubwiru ndetse n’imiziro y’ibwami.

1. Guhunga igihugu

JPEG - 36.8 kb
Umwami ntiyari yemerewe guhunga igihugu akiri umwami

Kirazira kikaziririzwa ko umwami ahunga igihugu. Kuva na kera na kare iyo mu gihugu habaga intambara cyangwa imidurumbanyo igasumbiriza umwami aho kugira ngo afatwe mpiri cyangwa ngo yicwe agiriwe nabi yagombaga kunywa ( Kunywa umuti wica mu rwego rwo kwiyahura) cyangwa agashaka ubundi buryo bwo kwiyica.

Urugero rwa vuba rwibukwa ni urwa Rutalindwa ubwo yari asumbirijwe n’ingabo za Musinga yitwikiye mu nzu aho kugira ngo azafatwe mpiri n’ingabo za Musinga.

Ubwo habaga imyivumbagatanyo yahiritse ingoma y’ubwami Kigeli V Ndahindurwa wari hanze y’igihugu aho kunywa yahise afata ubuhungiro akiri umwami kandi kizira.

2. Kutamera imvi

JPEG - 75 kb
N’ubwo yageragezaga guhisha imvi umwami ntiyari yemerewe kugira uruvi n’iyo rwaba rumwe akiri ku ngoma

Mu mabwiriza y’ubwiru cyaraziraga ko Umwami amera imvi akiri ku butegetsi. N’ubwo Kigeli V Ndahindurwa yari akiri mu buhungiro, yari akiri umwami kuko ntawari wamusimbura wari wakabonetse. Uyu mwami rero yari yaratangiye kumera imvi n’ubwo zari zikiri nke.

Ubwiru bwavugaga ko iyo uruvi rwa mbere rugaragaye ku mwami byari itegeko ko agomba kunywa yabyanga bakamunywesha ku mbaraga. Umwami Kigeli yanze kunywa ndetse no kuba mu buhungiro bituma habura abamunywesha ku mbaraga .

Ibi rero yarabyirengagije bigera aho aguye mu bitaro azize uburwayi bw’impyiko ibintu bifatwa nk’amahano mu butegetsi bwa cyami mu Rwanda.

Mu bami bose bategetse u Rwanda uyu niwe wa mbere wagaragayeho aya makosa akomeye afatwa nk’amahano mu butegetsi bwa cyami mu Rwanda.

Tubibutse ko kuzana umugogo w’Umwami ngo utabarizwe mu Rwanda bikomeje kunanirana aho byatumye umuryango we n’abiru be bacikamo ibice bitatu. Urukiko muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nirwo ruzafata icyemezo cy’aho agomba gutabarizwa niba azatabarizwa muri Amerika aho yaguye cyangwa se niba azoherezwa agatabarizwa mu Rwanda.

Urubanza kuri iki cyemezo ruzaba ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 3 Mutarama2017

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X