Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amakuru agera mu bitangazamakuru bitandukanye,

Amakuru agera mu bitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko Kwizera Pierrot ukinira ikipe ya Rayon Sports yaba agiye kugurwa n’imwe mu ikipe yo muri Moroc, hakaba hakomeje kwibazwa aho iyi kipe izubakira niba koko agiye kuyivamo.

Impamvu nyirizina ibi bikomeje kwibazwa, ni uko uyu musore ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma Rayon Sports kugeza ubu ari iya mbere ku rutonde rwa shampiona y’u Rwanda.

Ibi bishingira k’uko yabashije gutsinda ibitego bitanu mu mikino irindwi ya shampiona, ndetse akaba yarabaye umukinnyi shampiona.

Uyu musore kimwe na mugenzi we Nshuti Savio nawe wahiriwe n’iyi kipe akaza kwigaragaza cyane mu irushanwa rya CHAN,bombi ngo bashobora kugurwa n’ikipe yo muri Maroc bikurikiye ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu n’ubu bigikomeje.

Ikipe yo muri Maroc ishaka aba bakinnyi bombi ikaba yohereje bamwe kuganira n’ikipe ya Rayon Sports n’aba bakinnyi ndetse bagiranye ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu kuri Hotel des Milles Collines.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

VALENC - 12/01/2017 saa 11:14

GIKUNDIRO OYE TUZABONA NABANDI
Kanda hano umusubize

ALPFONSE - 11/12/2016 saa 22:01

NIBABAREKE BASHAKE UBUNDI BUMENYIKBSA
Kanda hano umusubize

nsabimana jade - 10/12/2016 saa 21:12

Ngewe ndumva ntakibazo babareke bagerageze amahirwayabo kuko gikundiro ntishoborakura kizigenza uyobora abandi murwanda
Kanda hano umusubize

Abdul Hasan - 10/12/2016 saa 20:03

Nibigendere bajye kongereza ubundi bwenge.Nibashake ababasimbura hakili Kare.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X