Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amashusho y’indirimbo ya Eddy Kenzo ashobora kumuhesha isura y’umuhanzi wa mbere mu karere

Nyuma y’uko amashusho y’indirimbo "Shauri Yako" ya Eddy Kenzo igiriye hanze,nta kindi gikomeje ku vugwa muri Uganda bitewe n’uburyo ikozemo aho badatinya kuvuga ko iyi ndirimbo ishobora gutuma aba uwa mbere mu bahanzi barimo kwitwara neza mu karere Uganda n’u Rwanda biherereyemo.

Hari hashije igihe kinini umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo yakunzwe cyane Stamina atagaragara cyane muri industry ya muzika muri Uganda, akaba mu minsi mike ishije yarasohoye amashusho y’indirmbo yitwa “Shauri yako” gusa igitangaje iri mu njyana itandukanye niyo amenyereweho nka dancehall ikaba iri mu njyana ya Afro beat.

Iyi ndirimbo n’amashusho yayo,abishyize hanze ny’uma y’igihe gito abana babyinnye mu ndirimbo ye yitwa Stya Loss bazwi nka Ghetto Kids bagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi ubarizwa muri Amerika(French Montana) bikaba bikubiye mu byo rubanda banakomeje gukomozaho ko Kenzo akomeje kugaragaza umuhate, dore ko ari we wanagize uruhare rukomeye mu kuzamura abo bana.

Edrisa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo ni umuhanzi wazamutse neza kandi byihuse akaba ari nawe muhanzi wa mbere muri East Africa watwaye award mpuzamahanga muri BET award 2015 aho yayitwaye nka Best new international artist ugenekereje mu Kinyarwanda ni umuhanzi mwiza ukizamuka mpuzamahanga.

Eddy Kenzo yaherukaga kuvugwa cyane mu Rwanda hagendewe ku ndirimbo yasohoye,ubwo yazaga i Kigali akahahurira n’umukobwa witwa Soleil Laurent muri Kigali Up bikaza kuvugwa ko hari indirimbo yamukoreye yitwa Soraye.

Gusa icyo gihe ntibyatunguranye kuko ubwo bahuriraga i Kigali bafatanyije muri byinshi kubera ko ubwo Soleil Laurent yajyaga ku rubyiniro kuririmba Eddy Kenzo yagiye kumufasha .

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X