Monaco cosmetics

Amb.Mujawamariya arakangurira amahanga gusaba imbabazi u Rwanda ziziguye

Nk’uko mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ninako Abanyarwanda batandukanye baba mu mahanga nabo bakomeje ibi bikorwa mu rwego rwo kurinda ubusugire n’iterambere ry’igihugu.Ni muri ubwo buryo mu gihugu cy’Uburusiya ambasade y’u Rwanda yateguye umuhango wo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe muri 1994 bazira uko bavutse,ari naho Ambasaderi Mujawamariya yaboneyeho agakangurira bimwe mu bihugu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside gusaba u Rwanda imbabazi.

I Moscow kuri Ambassade y’u Rwanda mu gihugu cy’Uburusiya habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’intumwa za Leta y’Uburusiya, abadiplomates bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burusiya, ndetse n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu barimo abakozi ba ambassade, abanyeshuri n’abandi banyarwanda basanzwe bahatuye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Amb.Mujawamariya yashimiye abantu bose baje kwifatanya n’abanyarwanda, no kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 100.7 kb
Amb.Mujawamariya Jeanne d’Arc

Yaragarutse ku kuba hari ibihugu byijanditse ku buryo butaziguye muri iyo Jenoside haba mu kuyitegura, mu kuyitera inkunga, mu kuyishyira mu bikorwa, kuyigeza ku musozo kandi kugeza n’ubu bikaba bigikomeje gutiza umurindi abayihakana, dore ko hakiri ibigicumbikiye abahekuye u Rwanda.

Yavuze ko abanyarwanda bakeneye ko amahanga yemera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akarusabira imbabazi mu buryo bweruye akareka kuvuga gusa ko habayeho kwibeshya ku buremere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi igihe yakorwaga, icyo bamwe bita “erreur d’appreciation / error of appreciation”.

Uwari ahagarariye Igihugu cy’u Burusiya muri uwo muhango, Umuyobozi wa Afurika muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Bwana Iliyasi Scandalov yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba gufasha buri wese kwamagana ikitwa ikibi, ibikorwa by’iterabwoba, nk’ibyibasiye Uburusiya kuwa mbere tariki ya 03 Mata, ubwo igisasu cyategwaga muri Metro, kigahitana abantu 11 ako kanya n’abandi baje kugwa mu bitaro.

Scandalov yasabye ko “Never again” itahera mu magambo gusa ahubwo ko bikwiye kuba inshingano z’ibihugu byose gukumira no kurwanya jenoside ku isi yose.

Mu rwego rwo gusobanurira amahanga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugaragaza intambwe abanyarwanda bamaze gutera kuva bakwihagarikira iyo Jenoside, Ambassaderi Mujawamariya yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Peoples’ Friendship (yahoze yitwa Patrice Lumumba University); kitabiriwe n’abanyeshuri bo mu ishami ry’ububanyi n’amahanga n’iry’amategeko.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi beretswe films zigaragaza uko u Rwanda rwanze guheranwa n’agahinda ahubwo rukaba rwarateye intambwe ishimishije mu kwiyubaka no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo ikiganiro Ambassaderi Mujawamariya atanga kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata, mu ishuri ryigisha ububanyi n’amahanga rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, ndetse n’icyo ku itariki ya 12 Mata, ku “Imyaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri academy of sciences ya Russia/ ishami ry’amateka ya Africa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sheja - 10/04/2017 saa 11:21

Boss title wanditse ninkuru ntaho bihuriye, Imbabazi ziziguye?, kuzigura ni indirect. Zizizguye ni indirect, Zitaziguye ni Direct. ikinyarwanda kiragorana some times
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X