Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Amwe mu mateka ya Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu

Rukara rwa Bishingwe wategetse u Rwanda mu gice cy’amajyaruguru aho yari yarigometse ku mwami Musinga hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda rya Padiri Alegisi Kagame.

Yivuganye Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana biba nk’igitangaza kuko nibwo bwa mbere Umunyarwanda yari yishe umuzungu inkuru mbi igataha Iburayi. ahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : « yambu» kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana.

JPEG - 37.7 kb
Rukara rwa Bishingwe mbere y’uko anyongwa yabanje kuboheshwa iminyururu

Rukara ngo yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.

Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu barashi bahungira i Kongo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

Kwerekeza mu Ndorwa, Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 Mata 1912.

Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasirikare b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basirikare ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda.

Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kelvin mugisha - 8/01/2017 saa 08:45

uyomuti peyaridange
Kanda hano umusubize

wow - 7/01/2017 saa 13:18

Nanjye nkunze rukara n'ubwo nkunda abazungu rwose. Abantu twirwaza abazungu Kandi abirabura air twe Babi kubi. Gusa ndashaka kuvuga ku munyarwanda wagbaniye rukara. Abantu Hanze aha n'iki bateye. Baragapu!!!!
Kanda hano umusubize

MANISHIMWE - 29/10/2016 saa 15:36

Nitwa MANISHIMWE mwene NTAMABYARIRO wa MUGABUKUZE wa NYIRINKWAYA wa RUKARA. RUKARA yari intwari peee.. yangaga agasuzuguro kdi nta munyarwanda n'umwe wagakunda
Kanda hano umusubize

Ben mugabo - 7/01/2017 saa 10:04

Nukuli abanyarwanda twanze agasuzuguro nubungewe nanze abazungu nka rukara lukara nintwari bitavugwa urubyiruko tumufatireho ikyitegererezo
Kanda hano umusubize

- 29/10/2016 saa 15:32

Nitwa MANIHIMWE Mwene Ntamabyariri wa Mugabukuze wa Nyirinkwaya wa RUKARA. Rukara yari intwari kandi yangaga agasuzuguro kdi burimunyarwanda wese nti yagakunda.
Kanda hano umusubize

Nsengiyumva Ladislas - 6/10/2016 saa 22:39

Turabashimiye Ayamateka. Twifuzakumenya Inkuru y'ukuri Kuri RYANGOMBE Murakoze...
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 17:51

Rukara akomoka mukahekarere?
Kanda hano umusubize

Abera - 29/10/2016 saa 01:44

Rukara akomoka mu Gahunga ahahoze hitwa komini Nkumba. Na n'ubu hatiye abarshi benshi barimo abuzukuru ba Rukara. Umuhungu we Ruhigirakurinda wapfuye muri 1984-1986 yari atuye haruguru yo ku kiraro. Yasize abana barimo Karemera na n'unu ukiriho. Sinzi niba agituye yahoze yubatse ku isoko ryo mu Gahunga. Mushiki we Murutababi mperka yari yarashakiye mu Cyiri. Abandi buzukuru ba Rukara ni bene Cyaihinda barimo Eduwaridi Zirarushya, Nyirabigori (yari yararwaye indxara yo mu mutwe), n'abandi. Bafite umuryango munini cyane kuva urenze mu bahenga ugana mu birunga. Abandi buzunuru batuye ku Kanyereza (uva mu Gahunga ugana mu Gasiza). Abo ni nka ba Segaharaza n'abandi.
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 17:51

Rukara akomoka mukahekarere?
Kanda hano umusubize

MBARAGA MUHAMED - 24/08/2016 saa 15:56

RUKARA YARI NTWARI,IYO TUGIRA BARUKARA 10 ABAZUNGU BABA BARAMENESHEJWE
Kanda hano umusubize

Muzaribara Dismas - 27/09/2016 saa 20:04

Hahaha!!! Ubutwari Yakoze Ni Ubuhe
Kanda hano umusubize

Kubwanyagasani primien - 2/10/2016 saa 07:21

Rukara ubutwari yakoze,yerekanyeko n'umuzungu apfa kandi byatumwe n'abazungu batinya.
Kanda hano umusubize

Abera - 29/10/2016 saa 02:00

Ubutwari bwe ni uko yanze ukwivanga mu bitabareba kw'abazungu. Njye numva ari icyo mu gifaransa bita "le héros de l'indépendance". Uriya watugejeho amateka ya Rukara, yinagiwe impamvu y'incenzi yatumye havuka impaka hagati ya bariya bagabo bombi : Rukara na Rugigana. Bapfuye ko Rukara atemeye ko padiri Rugigana yivanga mu kibazo cyari hagati ya Rukara na Bitahurugamba cyerekeranye n'inka. Umuzungu akubita Rukara yari yatukuye arakajwe n'uko Rukara amushubije mu myanya ye. Ati ko waeanwywe no kwigisha, iby'imanza ubigiyemo ute ? Mwibaze rero muri iyo myaka umuntu uhangara umuzungu akamubwira ko atagomba kwivanga mu bitamureba, mu gihe n'ubu hari benshi bagifata abazungu nk'ibimana !
Kanda hano umusubize

ukwitegetse andre - 17/08/2016 saa 15:17

inshuti yawe niyo mwanzi wawe,ntuzizere umuntu
Kanda hano umusubize

Rutikanga J.B - 14/09/2016 saa 16:18

Yego muvandi umunsi mwiza
Kanda hano umusubize

Muzaribara Dismas - 27/09/2016 saa 20:06

Kabisa Ibyo Uvuze Nibyo
Kanda hano umusubize

ukwitegetse andre - 17/08/2016 saa 15:12

gusa Rukara nokutamenya Swahili byatumye acwana kd ntiyari atuswe ahubwo yarasuhujwe
Kanda hano umusubize

NIYOMUGENGA - 10/10/2016 saa 18:49

NTABWO ARI ACWANA AHUBWO NI ASHWANA MURAKOZE
Kanda hano umusubize

ndungutse - 19/10/2016 saa 13:04

Nonese kubwira Rugigana ngo ntazongere kumubwira gutyo haricyo yaramutwaye? Yamukubitiye iki urushyi wenda Rukara yarakabije guhita amwica aliko kumuniga ntageze aho kumwica byari bikwiriye ko amuha isomo Ryo kutazongera gupfa gukubita umunyarwanda urushyi
Kanda hano umusubize

ukwitegetse andre - 17/08/2016 saa 15:07

inshuti yawe niyo mwanzi wawe,ntuzizere umuntu
Kanda hano umusubize

Doris - 16/08/2016 saa 10:26

intwari muzicyo aricyo? ibyiza yakoze ni ibihe? kwica!!!!izo ni sentiments zidafite ishingiro
Kanda hano umusubize

BAZIMAZIKI INNOCENT - 12/08/2016 saa 09:34

Rukara ntabwo yari umwami, ahubwo yari umutware wigometse ku butegetsi, uwo bitaga umuhinza, kd ntabwo yishe babiri gusa ahubwo yishe abazungu 3; hari Rupiyasi, uwari umushoreye, ndetse nuwahaguye amaze kwica uwari umushoreye dore ko habaye intambara. Murakoze.
Kanda hano umusubize

ndasetse - 12/08/2016 saa 08:58

ubwo se rukara kuk ataba intwari yari uwo mubuhe bwoko ? tugendeye kubwoko bwakera abagesera,abanyiginya,.....
Kanda hano umusubize

dada - 13/08/2016 saa 10:22

RUKARA RWA BISHINGWE URW' IGIKUNDIRO INTAHANABATATU YARI UMUCYABA UKOMOKA KWA NYIRACYABA UMUKOBWA WA GIHANGA NGOMA IJANA WAHANZE INKA N' INGOMA
Kanda hano umusubize

dada - 13/08/2016 saa 10:28

RUKARA RWA BISHINGWE URW' IGIKUNDIRO INTAHANABATATU YARI UMUCYABA UKOMOKA KWA NYIRACYABA UMUKOBWA WA GIHANGA NGOMA IJANA WAHANZE INKA N' INGOMA
Kanda hano umusubize

pascal - 30/08/2016 saa 14:59

rukara rwa bishinwe yarakomeye tura mwemera yari intwari.
Kanda hano umusubize

Abera - 29/10/2016 saa 02:04

Yari umucyaba.
Kanda hano umusubize

Bizimana - 10/08/2016 saa 03:32

muge mudushyiriraho ayandi muzatubwire kumateka ya rwishura prinair.(rwanyonga na dwabugiri)
Kanda hano umusubize

faziri - 8/08/2016 saa 21:40

ko mwakinyonze? ni uko cyabanengaga kubeshya?
Kanda hano umusubize

faziri - 8/08/2016 saa 21:37

ariko ntimukatubeshye! Rukara ni nde wababwiye ko yabaye umwami? itangazamakuru ryo mu Rwanda rifite ikibazo pe! umuntu aritora akandika inkuru y'amateka irimo ibinyoma? mwagiye musoma ko inyandiko zihari mukareka kubeshya! imirasire weeeee! ni aho ibitangazamakuru byabuze....
Kanda hano umusubize

- 13/08/2016 saa 01:13

ahubwo ntimugasome nabi ntawavuze ko rukara yabaye umwami ahubwo havuzwe ko yigometse ku mwami.
Kanda hano umusubize

ukwitegetse andre - 17/08/2016 saa 15:20

byavuzwe ko yari umutware
Kanda hano umusubize

dibj - 8/08/2016 saa 20:30

Aya mateka ni macye rwose mugerageze muduhe n'andi pls murakoze.
Kanda hano umusubize

dibj - 8/08/2016 saa 20:30

Aya mateka ni macye rwose mugerageze muduhe n'andi pls murakoze.
Kanda hano umusubize

Tuyishime deo - 8/08/2016 saa 19:28

Musore ko uvunaguye ugakabya kndi warugize uti AMATEKA...? Njye ndumva bidahagijepe.
Kanda hano umusubize

Musonera Abdoul Azize - 8/08/2016 saa 14:30

Rukara rwa bishingwe,intahanabatatu ya rutamu,kinyange cya rutiruka mubakemba.azashyirwe muntwari z,igihugu arabikwiriye kuko yazize kwanga agasuzuguro k,abakoloni
Kanda hano umusubize

mani - 8/08/2016 saa 14:17

Abazungu bazengereje abirabura nje mbona rukara yazashyirwa mu ntwari zurwanda.
Kanda hano umusubize

- 8/08/2016 saa 12:00

uyumutipe yarafite ukuri barugigana barasuzugura imana izamuhe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

habyarimana theodomir - 8/08/2016 saa 13:34

rukara.ndamwemeye kuko yanzegusuzugurwa nabazungu,gusa yarumugabo,ahubwo mugemutubwiranandimateka yabayoboyurwanda.kandi biradufasha nkatwurubyirukotutagizamahirweyo kwiga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X