Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Apotre Paul Gitwaza yibukiye abazize Jenside mu gigugu cy’Ububiligi-Amafoto

Nkuko mu Rwanda igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata gikomeje kugera ku minsi ijana ni nako abanyarwanda bari impande n’impande ku isi bakomeje kwibuka.

Kuwa mbere tariki ya 11 Mata nibwo Intumwa Paul Gitwaza umushumba mukuru w’ Itorero Zion Temple ku isi yose yifatanyije n’ abanyarwanda baba mu gihugu cy’ ububiligi mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu muhango wa bereye ahitwa Grand-Duché de Luxembourg

Intumwa Paul gitwaza ubu iri kubarizwa mu Gihugu cya Beligique ku mugabane w’ Iburayi aho afite igiterane mu Itorero Zion temple Belique yitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wabereye ahitwa Grand-Duché de Luxembourg Grand-Duché de Luxembourg, bashyira indabo kurwibutso ruherereye muri iki Gihugu

Uyu muhango witabirewe n’ abanyarwanda baba muri iki gihugu mu muhago witabiriwe n’ amabasadeur w’ u Rwanda muri iki Gihugu , Inshuti z’ abanayarwanda zo muri iki gihugu n’ intumwa zihagarariye ibihugu byabo bitandukanye ziri muri Belgique.

Amwe mu mafoto y’Intumwa Paul Gitwaza yibuka abatutsi bazize Jenoside

JPEG - 91.3 kb
Batwaye icyapa cyo kwibuka
JPEG - 131.1 kb
N’abanyamahanga nabo bunamiye inzirakarengane
JPEG - 104.5 kb
Bari benshi baje kwibuka izi nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi
JPEG - 107.5 kb
Ikirango
JPEG - 78.2 kb
Apotre Gitwaza Paul yifatanije nabanyarwanda baba mu bubiligi

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eric - 21/04/2017 saa 12:17

hhhhh,nonese niyo mpamvu KIZITO yashakaga kwica?hhhhhh yashakaga kwica mu izina ry'Imana se? uramuvuganiye ntako utagize.
Kanda hano umusubize

Eric - 16/04/2017 saa 08:48

Urumva amagambo mwateranye, ariko abantu mwaranyobeye, ko ndeba aho gukurikira Yezu mwakurikiye Gitwaza? Yezu, nimunkurikire nzabajyeza kwa Data, Gitwaza we azabajyeza he? niyabarenza irusoro
Kanda hano umusubize

kazungu - 16/04/2017 saa 07:05

Asyi gawe, aka kagabo cy akagore kandika iyi comment ngo betelehemu nibindi karaderanja pls...gafite ibibazo ntazi gusa ubanze bishingiye kwishyari...gusa Gitwaza numugabo ibyo yagezeho ni bake babishobora. Numuyobozi ukwiye kubahwa kuko ayoboye abantu benshi kandi bazi ubwenge mpamya ko hari icyo amariye niba baremeye kumukurikira
Kanda hano umusubize

- 14/04/2017 saa 07:36

thanks papa apotre
Kanda hano umusubize

alex - 14/04/2017 saa 00:01

ubu iyi comment ihuriye he n'inkuru
Kanda hano umusubize

TUYIZERE J. B - 13/04/2017 saa 22:38

Ariko abantu mwagiye mureka kwanduranya kweri!@kirenga, kuba utemere Gitwaza ni uburenganzira bwawe kandi si nangombwa ngo umwemere kuko wasanga nawe ubwawe utiyemera! Sinzi icyo ushatse kuvuga cyangwa kwerekana uvuga ko banditse Gitwaza kuko Mbona bafite impamvu yo kumwandika kandi siwe banditse ahubwo banditse ibikorwa yakoze. Uti si umukozi (w'imana) nibyo koko ntabwo ari umukozi w'imana wandikisha inyuguti nto kuko iyo wandika gutya irazwi kandi ntiyanayikorera!Gitwaza ni umukozi n'intumwa y'Imana isumba byose. Imana yavuze itica ni Imana Data isumba byose umuremyi w'isi n'Ijuru. Muri kamere yayo ntiyica kuko si umwicanyi kandi mu mugambi wayo ni uwo gutanga ubugingo ndetse ubugingo bwishi. Abo uvuga bapfuye ntibishwe n'Imana bishwe ni byaha byabo kandi igihembo cy'icyaha ni urupfu. Inama nakugira rero kirenga niyo gusaba Imana ikaguhishurira Ubuntu bwayo ukayimanya kuko nuyimenya uzayisobanukirwa, biguhe kwisobanukirwa maze usobanukirwe n'abakozi bayo.
Kanda hano umusubize

khared - 13/04/2017 saa 21:14

ariko wagiye uvuga ibikureba. ibyo batang aje nizo comments utanze bihuriyehe
Kanda hano umusubize

TUYIZERE J. B - 13/04/2017 saa 20:48

Ariko abantu mwagiye mureka kwanduranya kweri!@kirenga, kuba utemere Gitwaza ni uburenganzira bwawe kandi si nangombwa ngo umwemere kuko wasanga nawe ubwawe utiyemera! Sinzi icyo ushatse kuvuga cyangwa kwerekana uvuga ko banditse Gitwaza kuko Mbona bafite impamvu yo kumwandika kandi siwe banditse ahubwo banditse ibikorwa yakoze. Uti si umukozi (w'imana) nibyo koko ntabwo ari umukozi w'imana wandikisha inyuguti nto kuko iyo wandika gutya irazwi kandi ntiyanayikorera!Gitwaza ni umukozi n'intumwa y'Imana isumba byose. Imana yavuze itica ni Imana Data isumba byose umuremyi w'isi n'Ijuru. Muri kamere yayo ntiyica kuko si umwicanyi kandi mu mugambi wayo ni uwo gutanga ubugingo ndetse ubugingo bwishi. Abo uvuga bapfuye ntibishwe n'Imana bishwe ni byaha byabo kandi igihembo cy'icyaha ni urupfu. Inama nakugira rero kirenga niyo gusaba Imana ikaguhishurira Ubuntu bwayo ukayimanya kuko nuyimenya uzayisobanukirwa, biguhe kwisobanukirwa maze usobanukirwe n'abakozi bayo.
Kanda hano umusubize

byicaza eric - 13/04/2017 saa 20:22

wowe uvuga umukozi wimana nabi waracyanganyikiwe ikibazo ufite nuko imana yamwaguriye imbago akagera muri Israel na Belgium muminsi ibiri nonese uko uzi geography kuva Israel kugera Belgium bitwara amasaha angahe mbere yokwandika uzaza utekezereza icyuro 7frere ntuwo rwanya uwo imana yazamuye
Kanda hano umusubize

- 13/04/2017 saa 18:25

icyingenzi nuko twibuka abatutsi bazize uko baremwe naho iryo shari ufitiye Apotre Gitwaza Imana niyoyamuzamuye kandi ibyo avuga nukuri kwijambo ry'Imana
Kanda hano umusubize

KIRENGA JAMES - 13/04/2017 saa 15:28

Ni byiza ko GITWAZA ajya kwibuka muli BELGIUM.Ariko se ko mbona GITWAZA mumwandika cyane?Ejobundi mwatweretse yagiye kubatiza umuntu mu mazi ya YORODANI (Jordan River). Hadaciye na 2 weeks mwongeye kumutwereka muli Belgium.Ubwo ntabwo ahari mumukorera Publicity?Nubwo abantu benshi bafata GITWAZA nk'umukozi w'imana,jye ndi mu bantu batabyemera.Ndatanga impamvu 2 zizwi n'abantu benshi kuko byabereye mu ruhame,ndetse bimwe bica kuli Radio na TVR.Muli 2003,igihe hali amatora mu Rwanda,GITWAZA yabeshye ko Maliya na Yozefu bagiye mu matora i Bethehem.Nyamara bali bagiye kwibaruza (census) nkuko tubisoma muli LUKA 2:1-5. Mu mwaka wa 2013,GITWAZA yabeshye abantu bali buzuye Stade Amahoro ko Imana itajya yica abantu.Murabyibuka ko icyo gihe yashwanye na wa muririmbyi Kizito MIHIGO.Nyamara Bible ivuga ahantu henshi ko imana yica abantu banga kuyumvira.Urugero,soma muli Yeremiya 25:33 havuga ko ku Munsi w'Imperuka imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza.Mulibuka ibyo imana yakoreye abantu bo mu gihe cya NOWA.Mulibuka nanone ukuntu imana yishe abantu bose bali batuye imijyi ya Sodoma na Gomora.Ntabwo Gitwaza ari intumwa y'imana rwose,nubwo abyiyita.Kuko abakorera imana nyakuri,bigisha ibintu bihuye na Bible.
Kanda hano umusubize

mungu - 13/04/2017 saa 22:14

nawe ubwawe uracyafite ubujiji uzabanze umenyeko na bible aribitabo byanditwa nabahanga ubone kunenga kuko nawe yaba umuhanga singobwa kp agendera kubyanditwe nabandi ubwo nawe jya utekereza igikufitiye akamaro ugikore naho ibyintumwa byo ntabyo kuko imana irishoboye ubumana buri muriwowe kuko imana yaguhaye umudendezo
Kanda hano umusubize

- 14/04/2017 saa 07:33

ibyo uvuga ubihahazeho ? banza usobanukirwe ijambo ryimana izo mpamvu zawe ntizumvikana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X