Monaco cosmetics

Arusha: Mkapa yategetse u Burundi kubahiriza itegeko nshinga

Umuhuza w’ibiganiro bihuza abarundi Benjamin William Mkapa yategetse leta y’u Burundi kudahirahira ngo ihindure itegeko nshinga cyangwa ngo itegure amatora yo kwemeza cyangwa guhindura itegeko nshinga.

Perezida Benjamin Mkapa yabwiye abo banyepolitike bose bitabiriye ibiganiro bari munzu ikorerwamo inama ukuyemo abahagarariye ihuriro CNARED ritavugaruwe na reta ko ari iyo ngingo iri butangweho ibitekerezo.

JPEG - 21.4 kb
Benjamin William Mkapa umuhuza w’ibiganiro by’abarundi

Ati Kuba mu Burundi hari umutekano muke bidasobanuye ko itegeko nshinga rihindurwa”

Nyuma yo gutangaza ibiri kubera mu Burundi bidahumuriza abaturage ahubwo bibakura umutima. Ngo ubwoba mu gihugu burahari buherekejwe n’umutekano muke.

Bwana Mkapa yabaciyemo amatsinda atanu bose abaha urwandiko rw’ibibazo 8 basabwa gutangaho ibitekerezo biherereye bagaragaza uko babyumva.

Muri ibyo bibazo 8 harimo guhagarika ubwicanyi, kugarura amahoro mu gihugu, gucyura impunzi, ubukungu, ububanyi n’amahanga, umwuka mwiza wa politiki no gutegura amatora.

JPEG - 36.9 kb
Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza arasabwa kubahiriza itegeko nshinga

Ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD ryabwiye umuhuza w’ibiganiro ko yafasha impunzi zigatahuka harimo n’abanyepolitike bahunze. Evariste Ndayishimiye umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka akaba yitabiriye ibyo biganiro ari kumwe n’abahuherekeje 3
Iryo shyaka ryatangaje ko ridashobora kwicarana n’abashatse guhirika ubutegetsi bakanategura imyivumbagatanyo mu gihugu. Aba bavugwa ni abahagarariye ihuriro CNARED bari umukuru waryo Dr Jean Minani n’intumwa 6 bari kumwe.

Umuhuza w’ibiganiro yahise afata icyemezo cyo kujya guhurira n’abagize ihuriro CNARED ahandi hantu hatatangajwe na radio Ijwi rya Amerika dukesha aya makuru.

Gusa , iki gitangazamakuru kivuga ko ari mu birometero 3 uvuye ahari kubera ibiganiro.
Umunyamabanga mukuru wa CNARED Anicet Niyonkuru yavuze ko batiteguye gutahuka mu Burundi nk’uko byasabwe n’abahagarariye leta.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X