Monaco cosmetics

Arusha: N’ubwo ibiganiro by’Abarundi bigiye kongera gusubukurwa, haracyarimo akangononwa

Ubutumire bwamaze gutangwa n’ibiro by’umuhuza mu makimbirane y’Abarundi Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzaniya. Buvuga ko iki cyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bihuza abarebwa n’iki kibazo bizasubukurwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha tariki ya 16 Ukwezi kwa mbere umwaka w’2017.

Abantu batandukanye bakurikirirana hafi ibibera mu biro by’umuhuza bavuga ko ubwo butumire bwanditswe kera, ariko italiki ikaba ariyo yagoranye kumvikanwaho.
Abo bakurikiranira hafi ikibazo cy’ibiganiro by’Abarundi babwiye abanyamakuru ko bisubukuwe nyuma y’urugendo Mkapa aherutse kugira mu Burundi aho amagambo yatangaje atashimishije abatavugarumwe na leta cyane cyane abari mu ihuriro rya CNARED.

JPEG - 33.9 kb
Benjamin Mkapa umuhuza w’ibiganiro bihuza abarundi

Ubwo butumire buvuga ko atari ibiganiro nyirizina ahubwo ari uburyo bwo kungurana ibitekerezo icyo umuhuza yise mu cyongereza “Briefing Session’’. Ibyo byemejwe inyuma y’imibonano umuhuza yagiye kugirira I Bujumbura ku ruhande rwa leta hamwe nabo batavuga rumwe.

Ibiro by’umuhuza ntibyashoboye kuvuga abatumiwe bose ariko bamwe mu batavuga rumwe na leta bari hanze y’U Burundi bavuga ko bamaze gutumirwa, ndetse bakaba bareretse abanyamakuru ba Radiyo ijwi rya Amerika ubutumire bwabo. Gusa bahakaniye iyi radio ko batazabwitabira.

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania avuga kandi ko azaboneraho uburyo bwo kuvuga uko abona ibintu, akarangiza ahamagarira uwahawe ubutumwa wese kubwitabira. Ariko uwabuhawe asanzwe atavuga rumwe na leta y’uburundi yavuze ko atazabwitabira.

Avugana n’itangazamakuru umwe mu batavuga rumwe na leta uri I Bujumbura mu gatondo ko kuri uyu wa kabiri, yatangaje ko akirindiriye ubutumire kandiko we nabona ubutumire azabwitabira.

Kugeza magingo aya uruhande rwa leta ntiburagira icyo butangaza . Ariko leta y’U Burundi yamaze gutangaza ko izitabira ibiganiro kugira haboneke amahoro, gusa ibyo biganiro ntibizatumizwamo abashatse guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa 5 ku mwaka wa 2015.

Mukwezi kwa gatanu umwaka usheze niho William Benjamin Mkapa yatangiye guhuza leta n’abatavugarumwe nayo I Arusha muri Tanzaniya.

Igice cya kabiri cyabaye mu kwezi kwa 7 umwaka ushize .,nyuma aza gukora ingendo zitandukanye haba I Bujumbura ndetse n’intumwa ze zihura n’abatavugarumwe na leta bari mu ihuriro CNARED mugihugu cy’U Bubiligi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X