Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Asinah yasobanuye iby’umusore washakaga kumukora ku ibere bikarangira yerekeje ku mabuno

Umuhanzikazi Asinah umaze kwamamara mu gihe gito atangiye umuziki akomeje gushyiramo ingufu,yasobanuye iby’amafoto aherutse gucicikana umusore yamufashe ku mabuno bikavugisha abatari bake.


Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Asinah yari ku rubyiniro ahazwi nka H-Zone,benshi mu basore bari aho bifuje kubyinana nawe ariko bamwe ntibyabakundira, gusa umwe muri bo yanyuze abashinzwe umutekano murihumye yigira imbere ashiduka asa n’’uwamukoze ku mabuno.

Mu kiganiro Asinah yagiranye na Imirasire.com asobanura iby’uwo musore wamukorakoye n’imyambarire ye muri rusange, yavuze ko uyu mufana ubundi yashakaga kumukora ku ibere ariko biza kurangira bitamukundiye niko gushaka kumanuka ku mabuno ariko nayo ntiyayakozeho nk’uko abantu bacyeka.”

Yagize ati”Rero witegereje neza iriya foto,aho abantu bacyeka ko uriya musore yari afashe siho kuko yari yafashe ku mbavu.Ni kwa kundi umuntu afotora ifoto igasa n’itagaragara neza cyangwa yayifashe yihuta,bigaragara nk’aho yari agiye gufata ku ibere.”

Yakomeje agira ati”Mu by’ukuri yashakaga gufata ku mbavu kugirango abone uko ambyinisha ndabyibuka neza,ubwo mba ndamwiyatse gato maze ku rubyiniro haba hasimbukiye undi bigaragara ko yasaga n’uwari umfashe ku kibuno, ariko byatewe n’umwanya uwafotoye yari ahagazemo (position) naho ubundi ntabwo ariho yari afashe."

Ku byerekeye imyambarire ye ikunze gutangarirwa n’abenshi, Asinah yayihuje n’uburyo agomba gusa n’ibyo akora mu rwego rwo gutegura urubyiro kugirango abashe umuziki we ugende neza kurushaho.

Uyu muhanzikazi uzwiho kuba ari mu bakobwa bake baririmba mu njyana ya Dancehall, mu miririmbire ye ahamya ko kuba yarahisemo iyo njyana atari uko azindi atazishobora ahubwo ngo ni uko ariyo akunda cyane byanatumye abafana benshi batangira kumwiyumvamo.

Abajijwe impamvu Atari mu bahanzi 10 batoranyijwe mu bazahatanira igihembo cya PGGGss VII kandi amaze kugira abafana benshi, yavuze ko yagiye abaza abantu batandukanye byarebaga impamvu batamutoye maze ngo bamusobanurira ko hari byinshi bagenderagaho atari yujuje maze abasha kubyumva.

Asinah Mukasine,ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane ubwo yakundana na Riderman bamaranye imyaka 8, ariko bakaza gutandukana mu mwaka wa 2015, nyuma y’uko uyu musore abengutse Agasaro Nadia wabaye Miss Mount Kenya ndetse bikaza no kurangira basezeranye kubana akaramata.


Nyuma y’uko gutandukana nibwo Asinah yatangiye guhishura ku mugaragaro impano ye y’ubuhanzi, aho yashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo nka Do it,Mapenzi na Game is Over yakoranye na Neg G

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UWASE CHANCE RAISSA - 2/04/2017 saa 07:26

IGITEKEREZO CYANJYE NIKO YAZAKOMEZA MUZIKAYE ARIKO AKAZANJYA GUSABA IMBABAZI WAMUGABO ARIKO NIYOBATABANA AKABAHO AZIKO BAMUHAYE IMBABAZI
Kanda hano umusubize

Asnah - 1/04/2017 saa 16:25

Iyofoto ari gukora kukibuno se kumutayishyizeho?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X