Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Atitaye ku rushunzi rw’amaraso yavuye,Messi yacunguye ikipe ya Fc Barcelone

Nyuma yo gukubitwa inkokora ku munwa urushunzi rw’amaraso rukisuka ndetse agahabwa n’ubufasha bw’ibanze, Messi yabashije kwerekana ko ari umukinnyi w’igihanganjye ubwo yatsindaga yafashaga ikipe ya Fc Barcelone gutsinda Real Madride byari bihanganye.


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Mata 2017, muri shampiyona yo mu gihugu cya Espagne(LaLiga) hari hategerejwe umukino ukomeye wahuje ikipe ya FC Barcelone na Real Madrid, uyu mukino ukaba uzwi ku izina rya El Clasico,aho bitari byoroshye ku mpande zombi dore ko umukino warangiye Barca intsinze 3-2.

Mu gice cya mbere cy’umukino, amakipe yombi yotsanyaga igitutu cyane, abazamu bashyushye intoki kubera amashoti akomeye bakuragamo, ibi byaje no kuvamo igitego cya mbere cy’ikipe ya Real Madrid cyatsinzwe na Casemiro ku munota wa 28, ariko nyuma y’iminota itanu gusa Lionel Messi wa Barcelone yahise yishyura, amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri, ahashyira ku munota wa 73, umunya Croatia Ivan Rakitic yaboneye FC Barcelone igitego cya kabiri, ibishimo biba byose ku bafana ba Barca mu gihe kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos yahawe ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Lionel Messi.

Ikipe ya Real Madrid ntago yacitse intege kuko yakomeje gukora ubusatirizi bukomeye cyane, amashoti ya Ronaldo yari yarembeje umuzamu wa Barca, ku munota wa 85, James Rodriguez winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira yari ahawe na Marcello yahise abonera Madrid igitego cya kabiri cyo kwishyura, sitade ya Santiago Bernabeu irahaguruka yose.

Iminota 90 irangiye, umusifuzi yongeyeho iminota ibiri yabaye nk’amahirwe akomeye ku ikipe ya Barcelone maze Rutahizamu Lionel Messi wabaye umucunguzi muri uyu mukino aba atsinze igitego cya gatatu, ahita yuzuza ibitego 500 atsindiye Barcelone muri Laliga.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Musini J Claude - 24/04/2017 saa 16:34

Twababajw Na Real Yacu Urya Muturary Messi Yakadukorey .
Kanda hano umusubize

SAMU - 2/05/2017 saa 07:13

umva messi numuhanga kandi yarabigaragaje
Kanda hano umusubize

Ndayisenga Deo - 24/04/2017 saa 10:23

Kubusangwa Iyo La Pulga Atitanga Kuruyo Wimana Real Madrid Ntiyari Kumenyako Yakiny Na FC BALCELONE Niyo Mpamv Mvuze Nti Big Up La Pulga Messi Meilleur Joueur
Kanda hano umusubize

ndayisenga déo - 8/05/2017 saa 16:39

ndabakunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X