Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamaze imyaka itatu mu gihirahiro

Abaturage mu Kagali ka Kamurera mu murenge wa Gashonga baratunga agatunga REG kuba yaranze kubishyura imitungo yangije ubwo yanyuzaga umuyoboro w’amashanyarazi mu mirimo yabo none imyaka 3 irashize.

Batangaza ko kuva REG yatangira iyo mirimo kugeza magingo aya bagiye bizezwa ko bazishyurwa vuba ine amaso yaheze mu kirere bategereza uzabishyura none inzara ibamereye nabi.

JPEG - 105.2 kb
Bamwe mu baturage bavuga bangirijwe ibyabo na REG

Ngo baheruka babwirwa ko bose bazabarurirwa ibyabo ariko ngo babuze n’uwaza kubaza ibyangijwe kuko ngo n’uwo babazaga yababwiraga ko bazaba baza, ubu imyaka itatu irashize.

Umubare nyamwinshi w’abaturage bavuga ko ibyabo byangijwe ari byo byari bibatunze buri mnunsi bikaba byaratumye bahura n’ikibazo cy’inzara.

Ngo babuze ubutaka bahingagaho, babura ibyari bibuhinzeho, babura n’amafaranga, bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabakemurira iki kibazo kuko bimaze kuba akarande.

Madelene Mukangango umwe mu bishyuza ati “Njyewe uyu mushinga w’amashanyarazi waraje uboneza mu ishyamba ryanjye, bantemeye ibitsinsi 100 iyo nagurishaga nabonaga Frw 50 000, niho narintegeye. Mba mu nzu njyenyine, nta mugabo ngira, batubeshyaga ko inyuma hari abakozi bagomba kutubarurira ibyacu none hashize imyaka itatu twarategereje twarahebye kugeza na n’ubu.”

Gregoiare Kabera na we ati “Muri 2015 twabonye haje umushinga wo gutanga amashanyarazi, baza batema insina, amashyamba twababaza tuti yemwe ko muri kwangiza ibyacu bimeze bite ‘bati ababarura bari inyuma’, none twabuze intama n’ibyuma. Ibyacu twarabibuze, twabuze n’ubwishyu. Baturwaneho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko iki kibazo gikomeye niba koko aba baturage badafite aho babaruriwe ibyabo ariko ngo bugiye kukiganiraho n’Ikigo Gishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi, REG.

Harererimana Frederic umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ati: “Ni ikibazo kitoroshye uno munsi tutasubiza ngo kirakemuka gutya kuko abaturage baravuga ngo bangirijwe ibyabo n’umuyoboro w’amashanyarazi ariko nta hantu bafite ibyabo byabaruriwe. Ibyo ni byo bitugoye ngo tumenye icyerekezo duha iki kibazo, ariko tugiye guhamagara ubuyobozi bwa REG tuganire twumve icyerekezo twagiha bizava mu biganiro tuzagirana.”

Aba baturage bavuga ko bikozwe vuba byatuma bivana mu kibazo cyo gusonza bahura na cyo kuko ngo bamwe aho bahingaga bahanyujije amashanyarazi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Buto - 18/05/2017 saa 15:26

Nibiririre ntabwaribo bonyine.Ibi byose numuvuduko witerambere ubitera.Iyutari muriryo terambere rero uhitamo gusuhuka ukajya mu Burundi cyangwa muri Uganda.
Kanda hano umusubize

rwasa.frederic - 19/05/2017 saa 06:38

none KO leta..ari umubyeyi.wabose.yoshimishwa.nabayo.barira. abandi.batwenga.nuku.nibakemurire.ibibazo. ibakure.murico gihirahiro.
Kanda hano umusubize

- 19/05/2017 saa 07:57

njye iyo muvuga gutyo birantangaza ubwose byabaye bose batabibona hama ngo reta nimuvyeyi numuvyeyi nyine wababandi bagendera kumabwiriza yabo baba babategetse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X